Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sport yasezerewe mu gikombe cy’amahoro itsinzwe ibitego 2-1

Rayon Sports yakiriye Espoir Fc mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’amahoro, nyuma y’uko itsindiwe I Rusizi ibitego 2 ku busa ikaba yaje isabwa byibura gutsinda ibitego 3 ngo ibashe gukomeza bitaba ibyo ikipe y’i Rusizi igahita yibonera itike.


Ikipe ya Espoir yatangiye yataka cyane ngo yongere ibitego siko byaje kuyigendekera kuko ku munota wa 18’ Mugeni Fabrice yaboneye ikipe ya Rayon Sport igitego cya mbere abafana batangira kwiremamo agatima ko byose bishoboka bakaba batsinda n’ibindi bitego.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana bikomeye ariko biba iby’ubusa kuko iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye ari cya gitego 1 cya Rayon Sport ku busa bwa Espoir FC.

Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje yakaniye ashaka itsinzi ariko ku mpande zombie rubura gica kugeza aho iminota 90’y’umukino yarangiye ari igitego 1-0 bongeraho iminota itanu biba ibyubusa umukino urangira gutyo.

Rayon Sport rero ikaba isezerewe itsinzwe ibitego 2 kuri 1 dore ko I Rusizi yari yahatsindiwe ibitego 2 -0.

Ku munsi w’ejo hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Amagaju FC.

Mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-1.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umusizi - 28/06/2017 saa 17:26

bbbbbcxryw4562
Kanda hano umusubize

- 28/06/2017 saa 14:50

hhhhhhh ! nibumve ko na nyina w'undi abyara umuhungu !! akebo yatugereyemo twebwe ABAYOVU izakagererwamo mpaka muisho wa dunia !! Espoir indaje neza ndabarahiye
Kanda hano umusubize

rubyandari - 29/06/2017 saa 22:43

Ariko kuki umupira wacu udatera imbere ? Kubona mu Rwanda tukireba umupira wa premier division dukikije ikibuga duhagaze koko nta n aho kwicara ? Kubona match ikomeye yo mukiciro cya mbere nka kiyovu na Rayon cg Rayon na Espoir tuyireba duhagaze impande z ikibuga nk aho ari ukureba entrainement birababaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X