Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi:Umukozi wo mu rugo yafashwe ashaka kwica abana arera nawe yiyahuye

Ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa hafi saa kumi ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 28 Kamena 2017, mu kagari ka Runda ku nkengero za Nyabarongo hafatiwe umukozi wo mu rugo witwa Munezero Ernestine afite abana 2 arera amaze kwiyahura muri Nyabarongo hamwe n’abo bana.

Munezero Ernestine uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Akaba nta kibazo yari afitanye n’umukoresha we kizwi kuko yamuhembaga neza uko bikwiye nk’uko bitangazwa n’abaturage baganiriye na Imirasire.com ubwo yageraga ahari hagiye kubera iki gikorwa cya kinyamaswa.

Ernestine Munezero yafashe abana babiri b’abakobwa yareraga, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka itatu, abavana mu rugo atega moto bajyaho ari batatu, abajyana kuri Nyabarongo, aho yafashwe n’abakozi bakora mu bisheke byo mu gishanga cya Nyabarongo, amaze gushyira abo bana mu kidendezi cyo kuri uwo mugezi.

Umwe mu basore bahise batabara, yabwiye Imirasire.com ko bamubonye nawe agahita yijugunyamo ariko abo batabaye bakabasha gukuramo abana bakiri bazima, uwo mukozi nawe bamukuramo akiri muzima avuga ngo bamureke arashaka kwiyahura.

Ernestine Munezero ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rigikomeje, yari amaze imyaka irenga ine akora mu rugo rwa Ngendahimana Peter, ndetse abo bana bose bavutse akora muri urwo rugo nk’uko uwo Ngendahimana Peter abanyamakuru ndetse anemeza atiyumvisha ikibazo bari bafitanye cyatuma amwicira abana nawe akiyahura.

Ngendahimana Peter avuga nta kibazo azi bari bafitanye, kandi ngo bamuhembaga neza uko bikwiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gitigu - 30/06/2017 saa 09:05

Plz amafoti ubutaha atazaza gukora iwanjye cg iwawe.
Kanda hano umusubize

- 30/06/2017 saa 06:19

ndumva bikaze bagumye bakore iperereza bamenye icyo yarahoye about bana
Kanda hano umusubize

Kagabo Emmy - 30/06/2017 saa 05:28

Ariko hal'ikibazo ku isi ibintu nkibi ntibyabura gusa ntawe bikwiye gutera ubwoba kuko ikibazo cyose kigira igisubizo,buriya ababishinzwe baraje bakore akazi kabo kandi abanyamakuru ndabashimye cyane kuko batuma tumenya aho isi igeze nuko umuntu akwiye kwitwara,hanyuma ndabwira aba banyabinyoma ngo nibakomeze bishuke kuko nta muntu muzima wamenye Imana bashobora gushuka,ahubwo Leta ikwiye kubakurikirana nkuko u Burusiya bwabigenje,nawe se n'ibigande ntibumvira Leta,ikindi barasebanya ndetse n'aba shitani ikimenyetso nuko bavuga cyangwa bandika ngo imana kandi iyandikwa gutya ni satani ibintu byabo biteye iseseme kuko twarabakosoye baranga Imana ibadutsindire pu babace nkuko babaciye mu Burusiya,murakoze.
Kanda hano umusubize

NYAKANA Peter - 30/06/2017 saa 04:46

Ndasubiza uwitwa RUTAYISIRE wibaza ngo kuki dutera imbere mu bindi ariko imitekerereze ikaguma inyuma.Igisubizo nuko abantu batuye isi hafi ya bose badakurikiza ibyo imana idusaba dusoma muli Bible. Reba izi ntambara,ubwicanyi,ubusambanyi,ubujura,etc...Niyo mpamvu imana yashyizeho umunsi w'imperuka,kugirango irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nubwo ari bake cyane (Imigani 2:21,22).Mu isi izahinduka Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bazarokoka ku munsi w'imperuka,nta kibazo na kimwe bazongera kugira.Bazabaho neza kandi iteka ryose,badapfa,batarwara kandi badasaza (Revelations 21:4).Nguwo umuti rukumbi.Ikibabaje nuko abantu,aho gushaka iyo Paradizo,baheranwa no kwishakira gusa ibyisi,ntibite kubyo imana idusaba.Ntibazi ko abantu bameze gutyo nta numwe uzaba muli iyo Paradizo.
Kanda hano umusubize

- 29/06/2017 saa 17:44

birakaze pe!!!!ubwo se umuntu yakora ibyo byose ntakibazo afite kweri.bamusuzume pe!!!
Kanda hano umusubize

gasirikari - 29/06/2017 saa 15:34

isi irarangiy kbx abo bana baribaziziki kok.bamuhan kbx naband barebereho
Kanda hano umusubize

NAYITURIKI ILDADAPHONS - 29/06/2017 saa 12:54

UWOMUNTU AHANWE NAMATEGEKO
Kanda hano umusubize

emile - 29/06/2017 saa 08:04

iyomushyiraho ifotoye se? konubundi ibyo yaragiye gukora aramarorerwa niba byabaye kumugaragaro.
Kanda hano umusubize

Murenzi Omar - 29/06/2017 saa 07:55

hahahhhhh Kamonyi kweri! Ariko Kamonyi izajyira amahoro ryari koko! Bariya bana babatagatifu bari bazize iki koko? Inama: abakoresha nukujya mucunga abakozi banyu bo murugo kabisa. bitaribyo bazaduhekura Rwose
Kanda hano umusubize

Rutayisire - 29/06/2017 saa 09:25

Ariko kuki dutera imbere mu bindi ariko imitekerereze ikaguma inyuma ? Niba buri wese yemezako nta mpamvu yatuma uyu mukobwa a yica aba bana kuko ngo nta kibazo yari afitanye n ababyeyi babo,bivugako afite ikindi kibazo cyo mumutwe.Ararwaye aho kumufunga bagombye kumushyira abapshologues cg abaganga bo mumutwe.Uyu muntu afite ibintu mumutwe bituma ashaka kwiyica akaba yakwica n abandi bantu.Umushyize mu buroko se maze akimanika hari icyo uba umufashije ? Kuki abaganga bacu bumva ibintu nkibi bagaceceka ? Nyamara twumva ababurana bavuga ngo barwaye mumutwe by amatakirangoyi ariko abafite ibimenyetso bigaragaza uburwayi ntibitabweho ahubwo bagafungwa gusa...wumva warira kabisa.
Kanda hano umusubize

Mugisha - 30/06/2017 saa 15:15

Abo Bana Nabaziranege Uwowe Yatewe Nasatani Pe! Ahubwo Asegerwe Kbs
Kanda hano umusubize

Mugisha - 30/06/2017 saa 15:16

Abo Bana Nabaziranege Uwowe Yatewe Nasatani Pe! Ahubwo Asegerwe Kbs
Kanda hano umusubize

Mugisha - 30/06/2017 saa 15:17

Abo Bana Nabaziranege Uwowe Yatewe Nasatani Pe! Ahubwo Asegerwe Kbs
Kanda hano umusubize

Mugisha - 30/06/2017 saa 15:17

Abo Bana Nabaziranege Uwowe Yatewe Nasatani Pe! Ahubwo Asegerwe Kbs
Kanda hano umusubize

Mugisha David - 30/06/2017 saa 16:36

Uyumukobwa Yatewe Nabadayimoni Pe! Kumufuga Ndumva Ntacyo Byamara, Ahubwo Ashakirwe Abagihaga Bamuvure Pe! Bitabayibyo Wasaga Yimanitse Mugihome.
Kanda hano umusubize

deby - 1/07/2017 saa 04:08

ese urumuhamya wa YEHOVA ko mba numva waturangije muribyose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X