Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyamakuru Dj Adams yarikocoye avuga kuri Guma Guma anakomoza ku bashishuzi

Iyo uvuze izina Dj Adams abenshi bahita bimvu ijambo abashishuzi bitewe n’uko yakundaga kurikoresha avuga ko bamwe mu bahanzi banyarwanda bakora ibihangano bitari umwimerere ahubwo bigana iby’abandi ari nabyo byabaye inkomoko yiryo jambo risa nk’iri mwitirirwa (Gushishura).


Uyu munyamakuru uherutse gusezera itangazamakuru ryo murwanda ngo bitewe n’ibibazo biririmo bitarakemuka,kuri ubu arabarizwa muri East Africa by’umwihariko mu gihugu cya Kenya aho ngo ahugiye n’ubundi mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki n’itangazamakuru.

Nk’umwe mu bakurikiranye iby’abahanzi kuva umuziki wo mu Rwanda twita ko ugezweho utangiye,twagiranye ikiganiro ngo atubwire aho abona ugeze anavuge muri rusange uko yabonye irushanwa rya Guma Guma maze agira byinshi atangaza.

Ku byerekeye iri rushanwa avuga ko ku giti cye, atanenga abategura irushanwa(yibaza niba koko ari irushanwa)kuko niko baritegura nyine,umucyo wuko ritegurwa ngo nibo bawuzi kurusha abaritegurirwa kuko nkubundi bucuruzi bwose inyungu zibarwa n’uwashoyemo kurusha umuclient.

Naho abahanzi we yita abashishuzi bivugwa ko barenganyijwe ngo abona ntawarenganyijwe uhereye ku biswe ko batsinze kuko babananirije ubusa kandi n’ubundi bazabaha ibyabo(biba biteganyijwe).

Naho kurengana mu bundi buryo, ngo ntawagiyemo ashaka kuba uwa kabiri,ibindi n’amarangamutima no gushaka kwigira ibyo bataribyo.

Abajijwe icyo yakora mu gihe ariwe uramutse utoranya abahanzi bajya muri Guma Guma n’abo yatoranya abona bashoboye,Dj Adamz yifashishije ingero avuga ko habaho umukino wa Tennis,Volley,Foot, basket,Rugby n’indi mikino y’imipira myinshi, Bityo ngo akaba yabarobanura akurikije ibyiciro byabo.

Yagize ati”Abayikina bose n’ubwo bakina umupira, amategeko ayigenga si amwe,rero hari injyana nyinshi cyane amategeko yazo si amwe kuburyo wababwira gukinira ku kibuga kimwe.Gutoranya natoranya abakora bimwe rero kuko nibo baba bahuje amategeko.”

Ku byerekeye impamvu idindiza umuziki nyarwanda ,Adams avuga ko ibitangazamakuru ngo aribyo kibazo kuko nibyo ba "papa" na ba "mama" b’abanyamafuti bose(Abashishuzi) bakabashyigikira bakabataka kandi ntacyo bishoboreye.

Yagize ati”Ubu vuba aha muraba mwazanye abandi ngo n’abahanzi ngo babica bigacika n’andi ma terme yose mukoresha mubeshya abafana ku nyungu zanyu bwite ngo baje gusimbura no kuzana udushya mu muziki da! Niba udushya ari ukubunuza bambwirire ko izo mpano zo kubunuza zikora Matimba,Migina na Sodoma kurusha uko zakora mu muziki.”

Yakomeje agira ati”Ndakeka abo baba baje gusimbura nkuko mubivuga atari uko babaga bameze.”

“Uko media igenda izimya abashoboye, niko nyine umuziki ugenda werekeza Rusororo n’izindi mva”

Mu gihe yasabwaga gutanga ingero z’abo itangazamakuru ryajimije, Adams yavuze ko nta numwe yakijije mu bashoboye umuziki.

Yagize ati”Abo bose mwita ko bakomeye buriya mubona ko bakomeye koko? Abatwara GUMA GUMA mubajyana hehe iyo bavuyeyo?nibwo baba babuze igishoro kurusha mbere? Ubu impano zitari izo zikenera Bomboni kuri stage muvuga n’izihe? umuntu arahera umwuka uwo asigaje ukaba uwo kuganya ngo bamwibye/babibye namwe ngo za bahanzi zir’aha!.”

Naho ku byerekeye inzira yari yaratangiye yo kurwanya abiyitirira ibihangano by’abandi abajijwe ibyayo niba yaratanze umusaruro, yavuze ko atabitindaho kuko bigaragarira ababona n’abatabona.

Yatanze ingero agira ati” Playback na Live ntibiryoha kimwe? Igihe byatangiriye kirazwi,Ishuli rya Music impamvu ryatangiye n’igihe ryatangiriye ubwo niba nta ruhare nabigizemo ubwo abarugize muzamfashe tubashimire!Ingando z’abahanzi na media impamvu zakozwe nabo muzabankomere mu mashyi niba barabyitekerereje, ibyo n’utundi tu detail twinshiiii aho byakorewe niba atari jye wabikoze ubwo undi uzabyiyitira azakomereze aho nubundi mbona bisaba gutangira ikintu abandi bakabyaza umusaruro .”

Yakomeje agira ati”Guteza imbere umuziki byo ntabwo ndi wa muntu ukora akanusu ngo akandi nkareke,nanubu birahari biranakomeza mu magambo ho wapi,mu bikorwa bwo n’ubusanzwe nkora ibizwi n’ababizi si buri muntu upfa kubyumva ako kanya gusa umwitangirizwa uba ukenewe tu!

Kugeza ubu ngo uyu mugabo ari muri gahunda zisanzwe ariko 90% ni music. Ngo impamvu atavuga cyane ngo akunda kugira ibyo yerekana kurusha ibyo avuga.
Ubu ngo ari muri gahunda ihuza u Rwanda,Uganda,Kenya na Tanzania kugeza ubu, ashimangira ko umwaka ushize yasezeye kuri media yo mu Rwanda kugeza ikosotse,akazayigarukamo yarakosotse cyangwa ngo akazayikosorera kuko nta kigoye kirimo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mode - 1/07/2017 saa 07:24

uyumugabo numuhanga yajyaga abaza at uwombeshyera naze,anyomoze hakabura numwe abo baririmbyi,twarakubuze naho abahanzi ubanza ari ntabo
Kanda hano umusubize

King Blaise - 1/07/2017 saa 07:00

Iyi nkuru na za comments mubyoherereze abateza imbere umuziki bose barebe uwo bagira Adviser kuko batanga kugendera ku nama za100% ndi hari aho zatugeza.
Kanda hano umusubize

- 29/06/2017 saa 16:50

mwagakwiye kureba kure gusa bitatubabaza nkatwe tutakiba mugwatubyaye iyo tubona ibindi bihugu bihagarariwe arikotwe ,,,,,,, gusa mwumveko rurambiwe
Kanda hano umusubize

Frank Karabaranga - 29/06/2017 saa 15:15

Uyu mu type ni umwe ntawe bahuje, yagerageje guhindura umuziki ijoro ryose yabiraragamo,atanagamije indonke ndibuka ashwana na Tom Close ngo yavuze ko ashishura,kdi nibyo rwose uyu muntu uwamuha umwanya, ubushobozi n'ububasha hari aho yageza umuziki witwa uwacu ufite ireme kuko n'abamurwanya barabizi ko umuziki awuzi Cyane rero ababizi bamutecyerezeho kdi tuzumva injyana nyarwanda nkuko wumva inya Nigeria ukayibwira
Kanda hano umusubize

Dj Jesus - 26/07/2017 saa 16:49

Kimwe cyo kigaragara nuko production nayo ibigiramo uruhare Kuberako ababatunganyiriza ibihangano byabo bafata ibyabandi kugirango byoroshye imirimo umuhanzi ya kumva injyana ati wawooooo abenshi biwacu ntubakunda nogukora ubushakashatsi hari benshi naganiriye nabo nasanze batagira uruhare runini mugutegura Cg kunoza ibihangano byabo niyo bamuhaye injyana yundi muhanzi ntabimenya
Kanda hano umusubize

Frank Karabaranga - 29/06/2017 saa 15:14

Uyu mu type ni umwe ntawe bahuje, yagerageje guhindura umuziki ijoro ryose yabiraragamo,atanagamije indonke ndibuka ashwana na Tom Close ngo yavuze ko ashishura,kdi nibyo rwose uyu muntu uwamuha umwanya, ubushobozi n'ububasha hari aho yageza umuziki witwa uwacu ufite ireme kuko n'abamurwanya barabizi ko umuziki awuzi Cyane rero ababizi bamutecyerezeho kdi tuzumva injyana nyarwanda nkuko wumva inya Nigeria ukayibwira
Kanda hano umusubize

jay.p - 29/06/2017 saa 13:10

Azi icyo gukora ahubwo nuko abahanzi bo baba bishakira inyungu zavuba nibinu byihuse nahundi ibyo ababwira nukuri pe!!
Kanda hano umusubize

moise ndayishimiye bruce - 29/06/2017 saa 10:38

Nukuri ibyo adams avuga byose ni ukuri pe!
Kanda hano umusubize

King - 29/06/2017 saa 09:59

Nyamara mbona Adams ari umuhanga, abahanzi bashatse bamufatisha akababera mentor. Ndamushimye.
Kanda hano umusubize

Barthasard - 29/06/2017 saa 09:37

Uyu mugabo Adamas uwahakanako atariwe umaze gutuma umuziki Nyarwanda ugira impinduka yaba abeshye kbisa. Ngenumva ibyumuziki womurwanda bagakwiye kubimuharira akagira nitsinda bakorana kugira natwe tugire aho tugera hakomeye
Kanda hano umusubize

gigi ruth - 29/06/2017 saa 23:58

nibyo uyu mugabo numuhanga kbs
Kanda hano umusubize

gigi ruth - 30/06/2017 saa 00:01

diamond mundege abanyarwanda muri land cruz nuko bizaguma nimutumva inama ze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X