Monaco cosmetics

Banki BNP y’i Paris iravugwaho gutera inkunga abakoraga Jenoside mu Rwanda

Umuryango Sherpa urarega Banki BNP Paribas kuba warateye inkunga guverinoma yakoze Jenoside mu 1994 iyigurira intwaro kandi yari ikomanyirijwe mu kugura intwaro. Izi ntwaro zikaba zaratanzwe mu kwezi kwa gatandatu 1994.

Ibinyamakuru Le Monde na Radio France International ku rubuga rwayo rwa internet bivuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris yatanze amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki ikaba iregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside.

JPEG - 179.3 kb
Abafaransa mu myitozo bahaga interahamwe banakurikiranaga ko igenda neza

Ibi binyamakuru bivuga ko leta y’u Bufaransa yahaye imyitozo ya gisirikare naho banki y’I Paris yo ibaha intwaro bakoresheje mu kwica abatutsi.

Ngo iki kirego cyatanzwe mu rukiko kuri uyu wa gatatu 28 Kamena n’umuryango witwa Sherpa ufite mu ntego kurengera abagizweho ingaruka n’ibyaha by’ubukungu.

Sherpa ishinja BNP Paribas “ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara” kubera gutanga amafaranga yaguzwe intwaro mu buryo butemewe na Guverinoma yariho ikora Jenoside mu 1994 kandi nyamara muri iki gihe iyi Guverinoma yari yarafatiwe Embargo n’Umuryango w’Abibumbye zo kutagura intwaro.

Ibirego bya Sherpa bishingiye kandi ku makuru yatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari Arusha ndetse no muri Raporo ya komisiyo y’iperereza y’Umuryango w’Abibumbye ku Rwanda.

Tariki 14 na 16/06/1994 abagabo batatu barimo umucuruzi w’intwaro wo muri Africa y’Epfo witwa Petrus Willem, umuyobozi wo muri Zaïre (DRC ubu) hamwe na Col Theoneste Bagosora (ubu wakatiwe imyaka 35 n’urukiko rwa Arusha), baguze intwaro z’agaciro ka miliyoni 1,3 z’Amadorari byanditse ko ari izo guha ingabo za Forces Armées Zaïroises (FAZ).

Izi ntwaro zaguzwe zitwa iza Zaïre zagejejwe i Goma mu ndege ebyiri maze zifata iy’umuhanda zinjira Gisenyi zihabwa Interahamwe bigenzurwa n’ingabo z’u Rwanda icyo gihe.

Embargo ku kugura intwaro kuri Leta y’u Rwanda yari yarashyizweho n’akanama k’umutekano ka UN tariki 17/05/1994.

Izi ntwaro zaguzwe zikazanwa mu Rwanda ngo zari zigizwe na za kalachnikovs, amasasu, za grenades na za mortiers.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) niyo yasabye Banki BNP Paribas kwishyura miliyoni 1,3USD kuri Konti yo mu Busuwisi amafaranga akagezwa ku bagurushije intwaro nk’uko bitangazwa na Le Monde.

Kwishyura ngo byanabanje kugorana kubera zimwe muri Banki amafranga yagombaga kunyuramo kugira agere kuri beneyo zabonaga ko ari amafaranga agenewe abaguze mu buryo butemewe n’amategeko ariko BNP ibishyiramo imbaraga biraba.

Sherpa irega ivuga ko BNP ifite uruhare rutaziguye mu migendekere ya Jenoside mu Rwanda kuko yafashije abariho bayikora kandi ibizi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

divin - 30/06/2017 saa 15:30

Ukurikurababaza,kuwokugana ntacitwukuri kitazogaragara nivyozarishe arikontizamaze abantu intumbero nicatumye iyi bank(ndayishyira mundomento)kukonayigaye,ikoribi nuwayitumye nuruhare rwabaribayirongoye na,bank ubwayo na alain jupo kwacoyaterereye.
Kanda hano umusubize

ange - 30/06/2017 saa 11:31

yewe ibyisintubyoroshye uyumunsi nibo ejonimwebwe muvemuribyo musenge
Kanda hano umusubize

Asiimwe - 29/06/2017 saa 13:48

Mujye mundebera nkuyu ngo ni Masumbuko!!!!!! Iyo zica wowee zikakugira ivu gusa. Abandi zaba zarishe bararenganye.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 29/06/2017 saa 09:47

Nibasanga izo ntwaro zarishe abahutu benshi bizagenda gute?
Kanda hano umusubize

nkunda - 29/06/2017 saa 13:33

Bibaye aribyo byaba ari byiza kuberako zizaba zarishe abaziguriye.Urabaza igisubizo, Zibica se barirashe
Kanda hano umusubize

observer - 29/06/2017 saa 17:23

Ariko Masumbuku mana. iyo Ni ingengabitekerezo itubaka u Rwanda. Umunyarwanda wese agomba kurindwa izo ntwaro zaje gukora iki muri genocide? Uwo zakwica wese rero Ni amaraso aba amenetse.Ahubwo tubwire uko zakoreshejwe ndumva ubizi. Wasanga uri mubazi commanze!!
Kanda hano umusubize

fgk - 30/06/2017 saa 04:06

Ntawe uzahemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro
Kanda hano umusubize

vava - 1/07/2017 saa 10:39

Yewe Masumbuko we .reka ngusubize .abahutu bazaba bariyahuye nonese ko baziguriye zabica gute batiyishe?.nizereko unyuzwe n'igisubizo cyanjye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X