Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ni iyihe shusho Perezida Kagame Paul afite muri iyi minsi yegereje amatora? Dore icyo abanyarwanda bamuvugaho

Mubihumbi bibiri nacumi 2010 nibwo amatora y’umukuru w’igihugu yabaye maze hagatorwa nyakubahwa perezida Paul Kagame bityo akongererwa mpanda y’imyaka irindwi yo kuyobora abanyarwanda.

kuyobora abanyarwanda . Kuri ubu ikijya imbere mu mitwe ya benshi ni amatora azaba tariki 03 na 04/08/2017 akazaba ari matora y’umukuru w’igihugu uzatorerwa kuyobora abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.

JPEG - 18.9 kb
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Amakuru agera kumirasire avuga ko abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bavuga ko igihe kiri kubatindira bityo ngo bitorere umuyobozi wabo bikundira Perezida Paul Kagame ngo kubw’iterambere yabagejeho mu myaka irindwi yatambutse, muribyo bamushimira.

Muri ibyo bamushimira harimo; nki yubakwa ry’imihanda ,iterambere ry’amashanyarazi bivugwa ko mu myaka irindwi ishize ryazamutse kukigereranyo cya 33 ku ijana ,iterambere mu burezi aho bavuga.

Nk’iyubakwa ryamashuri azwi kw’izina ry’imyaka cumi n’ibiri muburezi bituma uburezi bugera kuri bose kuko ngo hari abatabasha kubona amafaranga yo kujyana abana babo mu bigo bizwi kw’izina rya Internl.

Banamushimira kandi kubw’iterambere ry’inganda zubatswe mu Rwanda.
_
Ibibyagarutsweho cyane cyane n’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu mirenge ya Ndera,Bumbogo,na Kimironko ndetse na banyarwanda muri rusange ,ubwo aba banyarwanda bavuga ko kubwiterambere ry’inganda byatumye bikura m’ubukene kubwo kubona akazi muri aka gace kagenewe inganda kazwi kw’izina rya Freezone.

Babivuze bagira bati “Kagame ibintu yakoreye abaturarwanda ni uburyohe pe ;ngaho gir’inka mu nyarwanda,mitiuelle yewe nibyinshi pee ntitwabirondora ngo tubirangize gusa natwe abanyarwanda icyo tuzamwitura nukuzamugwa inyuma “

Ibi byose kandi byavuzwe kuko amatora yegereje aho amashyaka abiri gusa ariyo amaze gushyira.

Abakandida ahagaragara ,aho FPR ihagarariwe na perezida Paul Kagame mugihe Green party ihagarariwe na Frank Habineza .

Naho abandi bo amabaruwa yabo yaje akosamye basabwa kuyakosora bitarenze kuwa 04/07/2017.

Habiyakare Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Birara - 2/07/2017 saa 07:52

Dore rero igituma abantu banenga itangazamakuru ryacu.Mu bigaragara iyi nkuru wafashe umwanya wo kuyitegura ariko kutugaragariza gusa ibyiza byagezweho ntugaragaze n'ibitarashoboye kugerwaho jye mfata iyi nkuru yawe nk'ibogamye.Hari byinshi bitagezweho:Ikibazo cy'amashanyarazi,imisoro ihanitse yijujutirwa na benshi ,ikibazo cyo kurandura inzara ya hato na hato,ikibazo cy'ubushomeri bukabije bwibasiye cyane cyane urubyiruko,isoreshwa ry'ubutaka ritavugwaho rumwe na benshi,ireme ry'uburezi ,ubusumbane bw'imishahara ,ukwikubira umutungo kwa bamwe kd bake,etc....Kutubwira ngo amashanyarazi ngo ni 33% ese kubwa Kinani ntabari bayafite bo bari bangahe ko numva abo bose bashaka kutwumvisha KO byakozwe Ubu ?
Kanda hano umusubize

Njewe nd'umukongomani nd'IMASISI muje mushimir'IMANA kuko yabahaye umuyobozi ukwiriye natwe turamwifuzaga nimumunyanyagaho birabareba pe
Kanda hano umusubize

Sinamakosa IYAMUREMYE - 1/07/2017 saa 10:41

Njewe nd'umukongomani ndi IMASISI natwe twifuzaga umuyobozi nkuwo ariko twaramubuze. mwebwe rero mumufite nimumunyanyagaraho birabareba nje numvaga nanamugabira.
Kanda hano umusubize

Sinamakosa IYAMUREMYE - 1/07/2017 saa 10:31

Njewe nd'uwo muri RDC ariko uwo musasa ndamwemera chane natwe uwaduh'umuyobozi nkuwo twashimir'Imana. mumureke niyo yamubihereye.njewe ningera mu RWANDA nzamugabir'Inka pe kandi Imana izabipfashamo
Kanda hano umusubize

- 1/07/2017 saa 01:38

bakureho manda Muzehe ayobore URwanda paka ashaje
Kanda hano umusubize

NDARUHUTSE - 1/07/2017 saa 15:08

NIBYO.IMVUGO NIYO NGIRO PEEE!BAMUREKE AYOBORE.
Kanda hano umusubize

arine - 30/06/2017 saa 13:58

tuzamutora
Kanda hano umusubize

- 1/07/2017 saa 14:05

njyewe saa 6:00 zuzuye nzaba nahasesekaye maze muhe ijwi ryanjye nawe tuzahahurire umuhe niryawe
Kanda hano umusubize

karuhije wamakeri - 30/06/2017 saa 12:06

Nje umuntu wanbwira ngwazangwinyuma Na musubizango. Uzagwinyumayabandi
Kanda hano umusubize

julius - 30/06/2017 saa 09:10

Turamwishimiye kuko yakoze byinshi kandi mu gihe gito. nitumara kumutora azarebe ukuntu ikibazo cya ruswa mw'itangwa ry'akazi yagabanuka ndetse ikanacika burundu. hari aho ikizamini kijya gukorwa hari abafite ibibazo ndetse n'ibisubizo cg muri interview hagakoreshwa amarangamutima n'ikimenyane. si ugukabya iriho kandi turizera ko azabikemura kuko ibyo yakemuye ni byinshi. IMANA IZABIMUFASHEMO!
Kanda hano umusubize

jeff - 3/07/2017 saa 07:43

Ibyo uvuga ni nk' inzozi, niba uzi ko mu itangwa ry' akazi harimo ruswa nawe ushobora kukabona kuko umuvuno urawuzi. Uravuga uti hari aho ikizami kijya gukorwa hari abafite ibibazo n' ibisubizo. Ubura iki nawe ngo ubigereho? Kuki utagaragaza ayo makuru sur place ko iyo ruswa ikurikiranwe? Reka nkugire inama: ubutaha nujya gukora ikizami, ukabona ikimenyetso ko hari ruswa irimo , ntuzaceceke ngo uze kubivuga hano mu binyamakuru, uzahite ubivuga aho bikwiye kuvuga kandi banafite ububasha bwo kugira icyo babikoraho.
Kanda hano umusubize

julius - 30/06/2017 saa 09:10

Turamwishimiye kuko yakoze byinshi kandi mu gihe gito. nitumara kumutora azarebe ukuntu ikibazo cya ruswa mw'itangwa ry'akazi yagabanuka ndetse ikanacika burundu. hari aho ikizamini kijya gukorwa hari abafite ibibazo ndetse n'ibisubizo cg muri interview hagakoreshwa amarangamutima n'ikimenyane. si ugukabya iriho kandi turizera ko azabikemura kuko ibyo yakemuye ni byinshi. IMANA IZABIMUFASHEMO!
Kanda hano umusubize

Robert - 30/06/2017 saa 07:19

Umusaza wacu tuzamutora koko arashoboye! yahuje abanyarwanda;yaturihiye kaminuza;mbese ntako atagira ngo tumererwe neza! hejuru ya byose dufite umutekano! Paul Kagame oyeeeeeee!
Kanda hano umusubize

valens - 30/06/2017 saa 05:15

ariko nka rucogoza udashima kuki?banza ushime ko ubona Nuko utangaza ibyo utekereza nubwo Titan genera by ago.yes ni inkunga ariko ntawagufasha atakuzi.shima ubucuti Son excellence Kagame ashaka Ku mahanga.
Kanda hano umusubize

NITWAHABIMANA - 30/06/2017 saa 14:37

NJYENUKURIBIRANTINDIYEKUKONAMUVUGAHOBYINSHIBYIZAYAKOZE.KUBA,ABANYARWANDATUBANYENEZA,UWONIWE,IMANAYATWIHEREYE,NGO,ADUKIZE.NZAMUKUNDAPWAKA.
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA - 30/06/2017 saa 04:29

Uyu musaza yarakoze cyane mu myaka 14 amaze atuyobora.Atandukanye n'abandi ba presidents b'Afrika bajyaho bagasahura igihugu gusa,bakica,bagafunga abatavuga rumwe nabo,etc...Ikibabaje nuko mu myaka mike azasaza agapfa,tukamwibagirwa.Niba tutapfaga Hali Umwami wa PERSIA witwaga XERXES I wigeze kwitegereza abasirikare be,maze ararira.Bamubajije impamvu arimo kurira,arabasubiza ati:"Mbabajwe nuko aba basirikare banjye bose nta numwe azaba akiriho mu myaka 100".Kuki dupfa koko?Ariko Bible yo itwizeza ko abantu bubaha imana bazazuka.Birashoboka kuko nta kinanira imana.
Kanda hano umusubize

YUSUFU Bireme - 30/06/2017 saa 18:12

Presidant PAUL Kagame yakoze neza mugihe kyimya 14 ishize,ariko guhindura itegeko nshinga ngo akunde yiyamamaze ku nshuro ya 3,bibangamiye democracy.
Kanda hano umusubize

Eric - 30/06/2017 saa 03:42

Ubwoba bukabije bwogutinya abakandida bigenga nkuko yabigenje kuri Padiri Nahimana
Kanda hano umusubize

PAUL - 30/06/2017 saa 01:09

PAUL KAGAME ARASHABOYE AKWIYE GUTORWA 100%,ARIKO BITABUJIJE GUTUNGA AGATOKO AHASHYIRWA INGUFU.UBUTABERA AHO UMUCAMANZA YISHYIZE HEJURU YA MATEGEKO,ACA IMANZA ZIDASHINGIYE KU MATEGEKO,BITERA AKARENGANE NOKOZINUKWA UBUTABERA.IZINDI NZEGO ZIKAREBERA ZIKANUMA.RUSWA YAGARAGAYE MUNZEGO ZOSE,HAKWIYE GUTANGA IGIHE CYO GUTEGA AMATWI INZEGO ZIBANZE NGO HAMENYEKANE IBIBAZO NYABYO BYA ABATURAGE KANDI BIRAHARI. IMIRYANGO ITARI YA LETA MYINSHYI IRIHO NKA BARINGA,NTIKORA INSHINGANO ZAYO.
Kanda hano umusubize

rubyandari - 29/06/2017 saa 23:36

Ariko kuvugako byose ari byiza ni ukubeshya...amazu imihanda ok.Ikiremwa nyarwanda ZERO.Kubaka amazu meza atagira ikizayakorerwamo ukibagirwa umuntu ntacyo uba ukoze.Hose mu gihugu rurakinga batatu ndetse bane...yewe ni uguseka aho bigeze...
Kanda hano umusubize

Robert - 30/06/2017 saa 07:13

Wibeshya inzara ntayo kuko niyo ikirere kitagenze neza batanga ibyo kurya kubakene cyane
Kanda hano umusubize

Rucogoza - 29/06/2017 saa 16:44

Ese uramwamamaza azaguha iki?nimukatubeshye biriya ninkunga zamahanga nayo akuru kumufuka we yaba imihanda yaba nayo mashanyarazi twirwa twishyura kdi abazungu bamuhera ubusa
Kanda hano umusubize

kundwa - 1/07/2017 saa 16:30

hhhhhh ahubwo se icyo atazampa ni iki? abazungu bari bahari no ku gihe cya Habyara, hanyuma se ubwi wabonye development nk'iyo dufite ubu ni ryari?? nabe nae afite n'ubwenge bwo gukurura abo bazungu...abari bazi se gutumiza intwaro zo kwica bamwe mu baturage babo>>>>>??? nabe nae wenda azi no kuvuga ko afite ikibazo ko igihugu gikeneye gutera imbere bakampuha amafaranga...abari bazi se gusaba imbunda abaturage baburaye...?? nubone ko ndikugendera kuri argument yawe ngo ugire ngo ndavuga ngo president wacu asaba amafaranga abazungu....nashakaga kukwereka ko niyo yaba ayasaba for country's good nacyo bidutwaye........ inkoko niyo ngoma le 4/08/2017 ngo tukwitorere P.K.
Kanda hano umusubize

Munyanez - 2/07/2017 saa 05:07

Kuvugutyo Abamubanjirije Ntankunga Babonaga ?Ntukabe Bashimiramwiriro
Kanda hano umusubize

mugemanyi j, Damascene - 29/06/2017 saa 15:44

Nukuri nibyo rwose Kagame umubyeyi mwiza Akoze byishi byiza Kugihugu ky,uRwanda ndetse nokwizi Imana Irakamuhoza kugoma nobwo bamwe batabishaka. Murakoze ndi muy,uganda. God with you.
Kanda hano umusubize

mirenro jonas - 29/06/2017 saa 15:26

Shaka ivyo avuga kuburundi
Kanda hano umusubize

mirenro jonas - 29/06/2017 saa 15:26

Shaka ivyo avuga kuburundi
Kanda hano umusubize

musabyimana - 29/06/2017 saa 15:19

iyobaye bishoboka ndanubwo twagombaga gutora bareke muzehe wacu atuyobore twetwiyemeje kuza bana nawe paka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X