Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abashoferi bakora kuri Kimironko- Kicukiro, Kimironko - Gikondo barashaka kuriza ibiciro

Kuri uyu wakane abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi kuri linye ya Kimironko Kicukiro K ndetse n’abava Kimironko bajya Gikondo baravuga ko bashaka kuriza ibiciro.

Ibi ngo ngo n’inyuma yuko imihanda iva Kimironko na Remera igana Kicukiro na Gikondo ikiri kuvugururwa inakorwa neza kurusha uko yahoze. Aba bashoferi mu mabisi iyo batwaye abagenzi benshi baba bavuga ko bifuza kongera ibiciro byari 250 bakageza kuri 300 kubava Kimironko bagana Gikondo ndetse bikanagenda gutyo kubava Kimironko bagana Kicukiro.

JPEG - 146.4 kb
Gare ya Kimironko n’umuhanda wo munsi uyikikije

Bamwe mu bashoferi baganiriye na Imirasire.com bakora kuri izi linye bavuga ko impamvu nyamakuru bazakora izi mpinduka ari uko iyi mihanda itarakorwa neza bityo ngo ikaba ibavuna cyane kuyikoresha mu gihe bari mu kazi kabo.

Abagenzi benshi bakunda gukora izi ngendo bavuze bazinubira cyane izi mpinduka niziramuka zibaye,bakaba basaba RURA ko yabarengera maze bakazahakana bivuye inyuma ubu busabe bwo guhindura ibi biciro .Abenshi bavuze ibi ngo bagendeye kubukene buri hanze aha ,bityo ngo amafaranga atakiboneka nkuko bikwiye.

Icyakora ngo abashoferi bazongera bagasubiza ibiciro uko byahoze nyuma yuko ino mihanda yavuzwe haruguru ,izaba yakozwe neza kuko ngo ubu irabagora cyane.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tity2015 - 1/07/2017 saa 03:39

Bariyobora se?RURA se imaze iki?Imishahara yabo ntibayabona? nibo barambirwa? cg twe abagenzi ni twe turambirwa? ibi nta sens bifite, Imihanda iri gukorwa nyine kugira ngo HE azabone aho anyura ndetse anese I mihigo ye,twebwe se tugomba kuba victims.?no sense
Kanda hano umusubize

Hagos - 30/06/2017 saa 11:59

Hari aho byakumvikana kubera embouteillage (traffic jam) isigaye iba muri iyo mihanda. Iyo batinze mu muhanda kubera imodoka zigenda gahoro cyane, ari essence iba igenda kandi imodoka itava aho iri, nyuma yahoo agakora tour nkeya kuko umwanya yawumariye muri embouteillage/ traffic jam.
Kanda hano umusubize

c - 30/06/2017 saa 03:10

Aha! Nonese ibiciro bishyirwaho n'abashoferi? (Ahubwo reka RURA tuyitungire agatoki: hari Coaster zongeye gukorera kuri ligne ya Kimironko-Kibagabaga-Nyabugogo kandi atari izaho bitewe nuko ibyuma byishyuza ho bitarahagera. Ziriya numero bomekaho imbere ku kirabure hari abajama bomekaho impimbano ubundi bagakorera ifaranga kakahava! Ingaruka nuko ama-lignes asanzwe y'izo Bus abagenzi bakomeje kubura imodoka)
Kanda hano umusubize

bitegwamaso alphonse - 29/06/2017 saa 16:45

nonese niba imihanda yarapfuye abagenzi nibo baharenganira?
Kanda hano umusubize

bigabo - 29/06/2017 saa 13:49

Ngo: iyi mihanda itarakorwa neza ikaba ibavuna cyane kuyikoresha mu gihe bari mu kazi kabo; hanyuma se abo bashoferi nibo bakora iyo mihanda ? ahubwo nayo twishyuraga ni menshi twakabaye twishyura 100 Frw mu mujyi hose, cyangwa bibeshya ko aribo iyo mihanda yagenewe bonyine!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X