Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impunzi zomu nkambi ya Kiziba ntizishimiye imfashanyo mu mafaranga zigiye kujya zihabwa.

Kuva mu kwezi gutaha kwa 7 impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya kiziba iherereye mu karere ka karongi zishobora kuzajya zihabwa imfashanyo mu mafaranga aho guhabwa ibiribwa.

Amafaranga ibihumbi 7 na maganatandatu y’u Rwanda niyo izo mpunzi zizajya zihabwa buri kwezi.

JPEG - 114.2 kb
Inkambi y’impunzi ya Kiziba

Iki cyemezo nigitangira gushyirwa mu bikorwa,bivuze ko impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zizajya zihabwa amafaranga y’u Rwanda 7600 ku kwezi kuri buri umwe .
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi izi neza ko aya mafaranga ari macye cyane ariko ku bwa Madamu Seraphine MUKANTABANA minisitiri muri iyi minisiteri ngo ifaranga ryaba ricye rishobora kubyara irindi.

Hari impunzi zivuga ko icyemezo cyo kuvunja ibiribwa amafaranga cyitabanogeye, bavuga ko amafaranga y’u Rwanda 7600 adashobora gutunga umuntu mu minsi 30.
Hari n’abandi bavuga ko guhabwa amafaranga bizatuma impunzi zihaha icyo zishatse aho guhora ku ndyo imwe yiganjemo ibigori n’ibishyimbo.

Hari izindi nkambi zicumbikiye impunzi zatangiye iyi gahunda yo guha impunzi imfashanyo mu mafaranga aho kuziha ibiribwa.

Ni kenshi impuzi zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko imfashanyo zihabwa idahagije, ariko Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi ivuga ko yatangije gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari ku buryo bizajya biha inguzanyo yishyurwa impunzi igihe zagaragaje imishinga ifatika.

Iyi gahunda ikaba itegerejweho nibura kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’impunzi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkunda - 1/07/2017 saa 12:56

ariko mutagiye musuzugura impunzi kweri minisitiri muzima kweri ngumuntu yarya 7600 kukwezi nawe arumuntu nkabandi arira 200000 yisubireho KBS
Kanda hano umusubize

Rwiyemeza - 30/06/2017 saa 06:47

Kuki leta ivugako iri gushakira inguzanyo impunzi z Abarundi ? Ese koko banki ishobora kuguriza umuntu w impunzi hano iwacu ? Ese iyo mpunzi imaze gushyikira iyo cash ikayihindura impamba maze ikitahira cg igafata inzira ikigira Uganda cg congo cg Tz ? Aya mareshyamugeni dukomeje gushyira ku mpunzi z Abarundi agamije iki ? Ese koko 7600frs umuntu ayahahisha kangahe ? Hanyuma nashira wamuntu agafatwa yibye mu murima wabandi bizaba bitewe nande ? Leta yaretse kwihagararaho ikemera ko mu Rwanda dufite ikibazo cy ibiribwa bidahagije maze tukabona imfashanyo nka za Kenya Tz nabandi ?
Kanda hano umusubize

Mugisha - 30/06/2017 saa 14:58

Nyamuneka Nibashwe Kuko Munda Niho Moteri Yabyose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X