Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Umunyamategeko yanenze leta y’u Rwanda

Ubwo yari mu nama y’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Umunyamategeko Maitre Fred Burende zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe.

Imwe muri gahunda yaneze harimo gahunda yo gukura abana bamwe mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakur

JPEG - 140.5 kb
Amategeko agenga abana ngo ntashyirwa mu bikorwa uko bikwiye

Ati: “Ingamba zifatwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umwana bwubahirizwe ni nziza kandi ziba zisobanutse. Ariko mu kuzishyira mu bikorwa hari aho bigenda nabi kandi ababishinzwe ntibahakosore bityo umugambi ntugerweho.”

Me Fred Burende avuga ko iyo usomye amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwaka usanga avugo uburenganzira bw’umwana ari nk’ubw’umuntu mukuru ariko hakiyongeraho ubundi bwihariye bushingiye ku ngingo y’uko ari umwana.

Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana avuga ko umwana aba ari umuntu wese utaruzuza imyaka 18.

Muri rusange aya masezerano ntiyemerera abantu batarageza iriya myaka gukora akazi ako ari ko kose.

Mu Rwanda ariko amategeko hari aho anyuranya n’ibyo amasezerano mpuzamahanga avuga ku burenganzira bw’umwana.

Mu Rwanda itegeko ry’umurimo ryo muri 2009 ryemerera umwana w’imyaka 16 gukora, ariko ntiyemerewe gusinya amasezerano y’akazi, ibintu bamwe mu bari muri iriya nama banenga bakavuga ko bibuza umwana amahirwe ahabwa undi mukozi.

Ikindi ngo kidafututse ni uko itegeko mu Rwanda ryemerera ugejeje imyaka 18 kuba yakundana ariko ntiriberere gushakana bataruzuza imyaka 21.

Kuri bo ngo ibi bishobora kubera bamwe umutwaro ndetse bakaba bakwishyingira.
Indi ngingo bagiyeho impaka ni iy’uko abana babiri (batarageza imyaka 18) iyo umwe ateye undi inda mu bugenzacyaha akenshi hibandwa ku muhungu kandi wenda ashobora kuba yabanje kumvikana n’umukobwa.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe ibikorwa muri CLADHO yasobanuye ko ubusanzwe itegeko rireba uwagizweho ingaruka n’icyakozwe kikitwa icyaha kikaregerwa.

Kuba umukobwa adakurikiranwa akenshi biterwa n’uko aba ariwe utwite, bikamugiraho ingaruka kandi akaba yarafashe iya mbere akajya kurega avugwaho ko yahohotewe agaterwa inda.

Ku rundi ruhande ariko nubwo umuhungu afatwa nk’uwahohoteye umukobwa muri buriya buryo, ngo ubutabera bumuhana butirengagije ko nawe ari umwana hanyuma ibi bikaba impamvu yatuma ahanwa mu buryo bwihariye.

Ngo hari amategeko y’ibihugu runaka anyuranye n’ibyanditse mu masezerano mpuzamahanga arengera umwana biterwa n’umwihariko wa buri gihugu kandi hakarebwa mbere na mbere inyungu z’umwana.

Mu Rwanda ngo imiryango itagengwa na Leta igenzura niba Leta yarakurikije ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga arengera umwana ikabigeza ku Muryango w’Abibumbye ishami rishinzwe uburenganzira bw’abana hanyuma Leta ikazajya gusubiza ku byagaragagajwe niyo miryango.

U Rwanda ruzajya kwisobanura kuri izi ngingo muri Gashyantare 2018
Bimwe mubyo Maitre Burende asanga Leta igomba gukomeza kunonosora mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ni ukugabanya no gukuraho burundu imirimo ikoreshwa abana mu ngo n’ahandi.

Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu yasinywe hagati ya 1923 na 1924 ariko agibwa ho impaka nyinshi aza kwemezwa kandi asinywaho n’ibihugu bigera kuri 200 mu Ugushyingo 1989.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rubambantare - 30/06/2017 saa 09:01

Me Burende numuswa kuko nta na kimwe bari bakwiriye kugaya U Rwanda kandi rwarakemuye ikibazo gikomeye. Iyi miryago biyita impuguke ariko barahuze kuko nta na rimwe ndumva bagaye ikintu berekana a better solution, bajye baceceka rero.
Kanda hano umusubize

KAGARE James - 30/06/2017 saa 12:47

Uravuga ngo Me Burende numuswa kuko nta na kimwe bari bakwiriye kugaya U Rwanda kandi rwarakemuye ikibazo gikomeye.Nikihe kibazo uvuga?Ubuse nta bushomeri dufite,ubukene,akarengane,indwara,irondabwoko,etc...biba mu Rwanda?Iyo mumaze guhaga ntimubura ibyo muvuga.Menya ko mu Rwanda,kimwe n'ahandi hose ku isi,hali ibibazo bitabarika.Niba ba Nyakubahwa muhembwa za Miliyoni nyamara MWALIMU mwiganye ahembwa 40.000 Frw,mu gihe ubukode bw'inzu ari 100.000 Frw (icyumba 1 na salo),ntacyo bikubwiye?UMURENGWE we!!! Menya ko no kubwa KINANI bavugaga ko mu Rwanda hali amahoro,ubumwe n'amajyambere.Niba se ari ko byali bimeze,kuki twagiye mu ntambara imyaka 4 yose?Nuko hari ibibazo kandi n'ubu birahari byinshi cyane.Wowe niba LETA yaraguhaye,icara wirire wicecekere.Time will show you the reality.
Kanda hano umusubize

Fuston - 1/07/2017 saa 14:41

Birababje kubo umuntu nkawe izubwinge upfa kuvuga gusa.njye ndumva ibyobavuga muriyinkuru byose aribyo gusa nanone ntitukibwire kodutuye muri pradiso ibyo gushima nibyinshi kandi nibyokunenga nabyo nibyinshi wibuke Umukuru Wigihugu yavuze kw'imbamvu bamusabye kongira kwiyamamaza ariko hakiribibazo urimva ntugapfe kuvuga utatekereje ibyugiye kuvuga.
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Emmanuel - 30/06/2017 saa 07:17

Iyi si yacu sinzi uko imeze.Buri gihe bavuga Uburenganzira bwa muntu.Hakagenda ibifaranga bitabarika ngo barashaka uburenganzira bwa muntu.Baribeshya cyane.Ubwami bw'imana,aribwo butegetsi bw'imana dusoma muli Daniel 2:44,nibwo bwonyine buzazana uburenganzira bwa muntu,ibindi byose ni uguta igihe.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gusenga imana tuyibwira ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Umunsi bwaje kandi buri hafi kuza,isi yose izahinduka Paradizo.Nta muntu uzongera gukena,kurwara,gusaza cyangwa gupfa (Revelations 21:4).Ubusumbane,akarengane,gutonesha bene wanyu n'inshuti zawe bizavaho. Aho guherenwa n'ibyisi,YESU yadusabye gushaka ubwo bwami.Niyo mpamvu mutubona buri gihe mu mihanda no mu ngo,turimo kubwiriza abantu ubwami bw'imana,tubasaba ko nabo biga Bible,bagahinduka,hanyuma bakadufasha kubwiriza,mu gihe dutegereje ubwami bw'imana.Abanga kumva,abo ntabwo bazaba mu bwami bw'imana.Dukora umurimo w'imana ku buntu,tudasaba amafranga nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 10:8).Kubwiriza,tubifatanya no gukora akandi kazi gasanzwe,nkuko n'Abigishwa ba YESU babigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Kugirango tutagira uwo turemera nkuko Bible ibidusaba (2 Abatesaloniki 3:8).
Kanda hano umusubize

Yes - 2/07/2017 saa 17:09

uri umuswa gusa ko utavuga ko uzazuka se kandi ukaba urihafi gupfa iyo paradizo uzayibamo gute woee izere yesu agukureho urubanza rwibyaha byawe umunsi yaje uzazamukane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X