Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Umuyobozi yakubitishije umuturage habura gato ngo apfe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru mu murenge wa Gashanda Tetero Olivier yasabye inkeragutabara gukubita zitababariye Umuturage witwa Uwamahirwe Celestin amuziza ko atatanze amafaranga y’umutekano no gusuzugura.

Uwamahirwe Celestin bamusanze mu kabari kari mu mudugudu wa Gako mu kagari ka Cyeru ahagana mu masa yine z’ijoro ryo kuwa 23 Kamena 2017. Yahise akurwa mu kabari ajyanwa ku biro batangira kumuhata ibibazo ari nako bamuhondagura inkoni n’imigeri.

JPEG - 95.4 kb
Meya Nambaje Aphrodice umuyobozi w’akarere ka Ngoma ngo batangiye Uwamahirwe Celestinperereza ku gikorwa cy’ubugome cyakorewe u

Uyu mugabo yarakubiswe hafi gushiramo umwuka Imana ikinga akaboko. Kuri ubu Celestin ari ku kigo nderabuzima cya Rukomo kiri i Sake aho abo mu muryango we bahamya ko arembye cyane, bakanashimangira ko iryo joro yari yaraye akubitwa bukarinda bucya kuburyo yajyanwe kwa muganga yabyimbye bimwe mu bice by’umubiri birimo amaguru n’amaboko.

Umwe mu bari baraye irondo icyo gihe utashatse ko imyirondoro ye imenyekana, yabwiye Ikinyamakuru koko ko uwo mugabo yakubiswe n’abo banyerondo ariko ahamya ko babikoze ku itegeko ry’umuyobozi w’akagari.

Aganira n’itangazamakuru , umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis, yavuze ko nabo nk’ubuyobozi bw’akarere bamenye ayo makuru bayabwiwe n’abandi baturage ari nabwo bahise bajya gukorerayo inama igamije kwihaniza uwo muyobozi w’akagari n’abandi bashobora kugaragaraho uwo muco wo kwihanira bemera ko udakwiye kuranga umunyarwanda uwo ariwe wese.

Meya Nambaje yagize ati “Natwe twamenye ayo makuru tubibwiwe n’abaturage ari nabwo twahise tujyayo mu gitondo cyo kuwa 24 Kamena bukeye bwaho ibyo bibaye gukurikirana iby’icyo kibazo ariko icyo navuga n’ubwo umuntu atahamya neza koko ko uwo muyobozi yagize uruhare mu gukubita uwo muturage, ariko abaturage bo bavuze ko ariko byagenze bityo natwe turimo gukora iperereza biramutse aribyo koko uyu muyobozi azahanwa by’intangarugero”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, Imirasire.com yagerageje kuvugana n’uyu Tetero Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru, ariko ntibyashoboka kumubona kuri telefone ye igendanwa.

Kugeza magingo aya Uwamahirwe Celestin aracyari mu bitaro ariko ari kungenda yoroherwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nyirishema david - 3/07/2017 saa 08:11

uwomuturage nibamurenganure
Kanda hano umusubize

- 2/07/2017 saa 01:29

mwe biroshe uganda udafi amafranga umuntu akwambura ibyiwanyu mushime imana-kubabakibumva aho
Kanda hano umusubize

Rubambantare - 1/07/2017 saa 07:35

Hhhhh, Uraho Rwiyemeza! Nako Aforodisi, ubwo se ko wahinduye izina? Ibyo navuze n'ukuri nusanga atari ukuri uzanyomoze. Uhaze ay'icyombe n'imirima watwambuye ukaniyoberanya uhindura izina! Ikiruta byose nuko warenganura uwo muturage, dore nimihigo irimo nonego nuva kumva amanota tuzongere duhurire mu rugabano na Kayonza twongere tuguheke! Erega ibyo ukora byose turabizi hamwe urara muri kagashi ucura za polotiki zidashinga; bazakurebe neza.
Kanda hano umusubize

Icocorero - 30/06/2017 saa 19:35

Ikibazo si uburenganzira ahubwo, ikibazo nuko ubutaka bwaba bwambuwe umuntu! Murapfa ubusa rero.
Kanda hano umusubize

Lydia suku - 30/06/2017 saa 19:15

am surprised .God should intervene we are perishing.
Kanda hano umusubize

emile - 30/06/2017 saa 13:35

gahindiro we nibyo muricyigihe utirwanyeho ngo wihagarareho zajya zikurya burimunsi.
Kanda hano umusubize

emile - 30/06/2017 saa 11:06

uwomuturage narenganurwe kbs cg niyihangane kuko natwe tutarakubitwa tuzakubitwa.
Kanda hano umusubize

uuu - 30/06/2017 saa 09:24

ngumuyobozi yatanze itegeko ngobamukubite? kuki c? ese nkubwo uwo muyobozi uba wakoxibyo nkubwo bahuye ari 2 uwomuturage we yamugenzate??? kuki atahereye kumugorewe nabanabe ngahonde kijya kurisha ihera murugo biriko biraza nibatudihee!!!!!
Kanda hano umusubize

Rubambantare - 30/06/2017 saa 08:51

Yoooooo Celestin niyihangane turamusengera akire. Yararenganye kuko hano I Gako baranywa bugacya. Nambaje rero niyigaragaze uyu muturage yo kurengana, nizere ko Aphrodice atamukorera ibyo bakoreye abo muri Mugesera aho bambuye umuntu ubutaka umuntu wacitse ku icumu bakabuha uwarezwe jenoside muri Gacaca, ibi Nambaje akaba yarabifatanije na gitifu Damasenti.
Kanda hano umusubize

Rwiyemeza - 30/06/2017 saa 12:12

Ndasubiza uwiyise rubambwanintare cg rubambantare whatever...ese burya koko hari abatekerezako u Rwanda ari urwabacitse ku icumu gusa ko abandi nta burenganzira bafite ? Cg ko umuntu warezwe jenocide nta burenganzira aba akigira ? Umuntu utari muri gereza afite uburenganzira bungana n ubwa rubambatare...kuko ubwawe burangirira niho ubwe butangirira...Tuzavurirwa hehe Abanyarwanda ko mbona turwaye cyane ?
Kanda hano umusubize

gahindiro - 30/06/2017 saa 08:26

Niyihangane ibyo gukubitwa turabimenyereye, agomba kwiga kwirwanaho naho ubundi aba bategetsi baratumara.
Kanda hano umusubize

NZAYINAMBIRA - 30/06/2017 saa 06:31

NUKO YE!BIRAKAZE.
Kanda hano umusubize

- 30/06/2017 saa 14:15

Ni Mugisha David Uwo Muyobozi Nawe Nakurikiranwe. Kuko Arakabije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X