Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Byavumbuwe ko Bishop Rugagi yazereranaga abayoboke be

Iki ni ikibazo benshi mu bakurikiranira hafi iby’iyobokamana bagenda bibaza ndetse rimwe na rimwe bakakiburira ibisubizo.


Bishop Rugagi Innocent kuri ubu ni umwe mu bakozi b’Imana basa naho bafite abayoboke benshi muri iki gihugu cy’u Rwanda kubera gusengera abantu cyane abafite ibibazo bakabikizwa.

Bamwe mu basheshe akanguhe baganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com yavuze ko yibuka Bishop Rugagi kera cyane azererana abakiristu ataragira urwe rusengero ndetse kandi ngo akaba ashima Imana ku kuba uyu mukozi w’Imana yaragize aho abarizwa.

Aganira n’umunyamakuru,uyu musaza utasahatse ko izina rye rimenyekana yagize ati:”Njyewe uriya mugabo ndamwibuka cyera mu ikoti rinini cyane,twajyaga tumukurikira tukajya gusengera ahantu mu zndi nsengero za Patmos n’izindi hanyuma twamara gusenga tukongera tugataha ntakibazo ariko bigasa naho we atuyoboye ndetse akanadusengera mu byumba."

Yakomeje agira ati"Gusa sinzi aho umuterankunga yaje kuva tubona aho tubarizwa kandi nukuri ndishimira intambwe turimo gutera.”

Bishop Rugagi ni umushumba w’Itorero ry’Abacunguwe,iri torero mu minsi ishize rikaba ryarabaga ku ntaraga/KIMISAGARA ariko kubera abayoboke benshi biza gusabako ryimurwa rikajya mu mujyi rwagati nkuko Uyu mushumba waryo abisobanura.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutangana moses - 10/07/2017 saa 10:02

Ikibazo sugutanga frw cg kuyakira ahubwo n'uburyo akoreshwa mw'itorero (ibyak 4:32-37) gutanga frw ugura igitangaza sibyo ahubwo tanga kugirango wuzuze gukiranuka
Kanda hano umusubize

yeah - 2/07/2017 saa 06:27

Mng arko sinumva impamvu Imana muyishyiriraho imipaka NGO umuntu uyu nuyu NGO kuko akora gutya buriya ni business ,ESE Imana ibaye ibishimira ntimwakorwa n'isoni,uwababaza niba murusha Imana amaso,amatwi,ubwenge,kuvuga?? Imana niyo imenya imitima nimigambi ya buried umwe nta muntu yashinze kubigenzura niba muri shyashya nimukore ibyiza kubarusha mwemerwe,muyobokwe mwitondere ibi bihe thx
Kanda hano umusubize

Blessedlady - 10/11/2017 saa 10:48

Yego rwose, ndemeranya nawe muvandimwe. Ntitukihe kuba abagenzuzi b'ibikorwa bya bagenzi bacu, byaba bibi cg byiza ubishinzwe ariwe Data wa TWESE, azabibabaza. Bur'umwe acunge izamu rye, neza kandi.
Kanda hano umusubize

james - 30/06/2017 saa 09:05

plz mwige kujyanisha title Na content kuko ntabwo bijyane ikindi ubuvanganzo ntabwo bumeze neza ntabwo bisobanutse kubera ururimi rukennye rwakoreshejwe
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Emmanuel - 30/06/2017 saa 07:00

Njya mbona uyu Bishop Rugagi,abantu bamuha amafranga menshi,nawe akababwira ko azatuma babona imodoka za V8,ama Etages,etc...Ibi babyita Prosperity Ministry (kwigisha abantu ko bazakira vuba).Kandi ngo ubwo ni umukozi w'imana!!! Njya nibaza niba abantu bazajijuka ku byerekeye imana.UMUKRISTU NYAWE,bivuga umuntu wigana YESU KRISTU,agakora n'ibyo yadusabye.YESU n'Abigishwa be,birirwaga mu nzira no mu misozi,babwiriza UBWAMI BW'IMANA kandi bakabikora ku buntu. Iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafranga" nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 8:18-20.Barakoraga bakitunga nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:33. YESU agiye gusubira mu ijuru,yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Uretse abahamya ba Yehova,nta Pastor numwe ujya mu nzira ngo abwirize nkuko YESU n'Abayoboke be babigenzaga.Ahubwo ubona Pastors baza gusa ku wa 6 cyangwa ku cyumweru mu nsengero baje gutwara icyacumi.Ubundi baba bibereye muli Shuguri zabo kimwe n'abandi bose.Birababaje kubona ushatse wese yiyita umukozi w'imana,nyamara agakora ibyo YESU yatubujije.This HYPOCRISY.Abantu kubera ko tubasaba ko twigana nabo Bible bakanga,ntabwo bazi ko ICYACUMI cyari kigenewe gusa abantu bitwaga ABALEWI kubera impamvu yumvikana imana ivuga muli KUBARA 18:21,24.
Kanda hano umusubize

sankos - 30/06/2017 saa 16:20

Ariko nawe icyo ni igitekerezo cyawe sinakurenganya.birumvikana ko udukangurira amahame y'abahamya ba Yehova.ugendeye kuri bible hari ahantu henshi dusangamo Yesu yagiye mu isinagogi gusenga ku isabato.kwigishiriza mu mayira si ikosa ariko si itegeko ahubwo dutegetswe guhurira hamwe tugasenga Imana.naho uwo rugagi we ibye biramureba n'abayoboke be
Kanda hano umusubize

MUGEMANA - 1/07/2017 saa 14:20

Ndasubiza wowe SANKOS.Nibyo koko YESU yajyaga gusenga mu isinagogi.N'Abahamya ba Yehova bajya gusenga mu nsengero zabo.Ariko YESU n'abigishwa be,UMURIMO wabo kwali kujya kubwiriza mu nzira,mu misozi no mu ngo z'abantu.Niyo mpamvu YESU yasize asabye abakristu nyakuri gukora uwo murimo nawe yakoraga (Yohana 14:12).Kujya kureba Pastor mu rusengero rwe,akagucurangira ukamuha amafranga,uwo ntabwo ariwo murimo YESU yadusabye.Wibuke kandi ko YESU yadusabye "kubwiriza ku buntu",tudasaba amafranga (Matayo 10:8).Mujye mwiga Bible neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X