Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Diamond uri mu Rwanda yatangiye gucuruza ubunyobwa

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platinumz uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane aho ari buhamare amasaha make agahita yerekeza i Goma ndetse akazagaruka gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Fiesta’ kizabera I Nyamata ku itariki 02/07/2017, ageze mu Rwanda nyuma yo gutangiza uruganda rutunganya ubunyobwa akaba yatangiye no kubucuruza hirya no hino ku isi.


Uyu muhanzi wihamiriza ko icyo asarura mu muziki agishora mu bucuruzi yatangije uru ruganda kuri uyu wa kane tariki ya 29/06/2017 mbere yo kurira rutemikirere ngo aze mu Rwanda, uru ruganda ruri ahitwa Karume mu mugi I Dar es salaam aho yavuze ko intego ye ariyo gushakira abaturage ba Tanzaniya akazi cyane cyane urubyiruko.

Aganira na Bongo 5 ikinyamakuru cy’imyidagaduro cyo muri Tanzaniya yahamije ko we ari umucuruzi ndetse ahora atekereza aho yashora amafaranga ye akamwungukira ndetse bikaba byafasha n’abaturage muri rusange.

Yagize ati: “ubu bucuruzi ntangije buzafasha abantu benshi bakiri urubyiruko ndetse n’abacuruzi mu gihe umucuruzi azi neza ko mpinga ubunyobwa bwinshi kandi bwiza azanyoboka isoko riboneke twese twunganirane urumva twese tuzaba ducuruza ubunyobwa.

Yongeyeho ko abantu nabo bazabyungukiramo kuko ntibazongera kugura ubunyobwa bwo mu ntoki bazajya bagura ubufunze neza bikazaba nabyo ari kimwe mu byinjiriza uyu muhanzi.

Ubu n’ubundi bucuruzi bushya uyu muhanzi atangije nyuma yo gushyira ku isoko umubavu( Perfume) yise ‘Chibu Perfume’ uboneka hirya no hino ku isi.

Diamond wageze i Kigali n’indege ya sa mbili z’ijoro yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse atangaza ko ashimira abanyarwanda ukuntu badasiba kumuha ubufasha yongeraho ko yiteguye gushimisha abakunzi be baba mu Rwanda. Diamond yahise ajya gucumbika muri Kigali Serena HOTEL. Uyu muhanzi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 arakorana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse ahite yerekeza i Goma aho afite igitaramo tariki 1 Nyakanga 2017.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yijeje Abanyarwanda kuzabataramira bakanyurwa.

Yagize ati “Nazanye n’itsinda rinini ririmo abacuranzi, ababyinnyi bazadufasha kuririmba. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugutegereza igitaramo cyiza, bazaze bambaye inkweto zizaborohereza kubyina, kuko mfite indirimbo nyinshi zibyinitse.
Bazaze biteguye cyane kuko hari n’indirimbo zishobora kubyutsa amarangamutima yabo bakarira.”

Abajijwe niba azi umuziki wo mu Rwanda, yagize ati “Ndawuzi cyane, nzi abahanzi benshi” gusa yirinze gutangaza amazina.

Tariki 2 Nyakanga 2017 ni bwo Diamond azava i Goma agaruke mu Rwanda mu gitaramo cya Rwanda Fiesta giteganyijwe kubera i Nyamata muri Golden Tulip igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi nka; Vanessa Mdee, Morgan Hertage,Charly na Nina, Yvan Buravan ndetse na Charly na Nina.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manariyo jmv - 3/07/2017 saa 04:46

nakomereze aho nge mumubwire azantere inkunga
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA LAURENT - 4/07/2017 saa 08:44

SHA NANGE NAKOMEREZE AHO
Kanda hano umusubize

christian augustin - 2/07/2017 saa 06:38

rwose nibyiza cane
Kanda hano umusubize

Turikumwe Innocent - 30/06/2017 saa 16:46

Yes nishimiye ubwo bucuruzi bw'umustar wacu dukunda turamushigikiye tuburye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X