Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Uburyo bwiza bwo gusengera abana bacu no kubaturaho ibyiza

Gukoresha iyi ngengabihe/kalindari bizadushoboza gusenga no kwitoza kwatura ibintu 24 mu buzima bw’abana bacu twifashisha imirongo ya Bibiliya.


Uyikoreshe nk’iyakuyobora buri kwezi ; ushobora no gusengera icyarimwe bimwe na bimwe mu gihe ugeze mu mezi adafite iminsi 31.

Ubisabe/ubyature kandi wizere ko Imana iri kugenda igira icyo ikora kuri ya magambo watuye ku buzima bw”abana bawe.

1. Agakiza – Salvation Mana, nsengeye abana banjye ngo babone agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo gafatanije n’ubwiza buhoraho. 2 Timoteyo 2:10

2. Ubuntu bw’Imana – God’s Grace Nsengeye abana banjye ngo bakurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. 2 Petero 3:18.

3. Urukundo – Love Data, uhe abana banye kwiga kubaho ubuzima bw’urukundo binyuze mu Mwuka Wera uba muri bo. Abefeso 5:2.

4.Ubunyangamugayo – Integrity Mwami, gukiranuka no gutungana bibe ku bana banjye kuko ibyiringiro byabo biri muri wowe. Zaburi 25:21.

5.Kwirinda – Self-control Data, fasha abana banjye ntibamere nk’abandi benshi ahubwo babe maso kandi babashe kwirinda muri byose bakora. 2 Abatesalonike 5:6.

6.Gukunda ijambo ry’Imana – Love for God’s Word Mana, abana banjye bajye babona ijambo ryawe ko ari iry’igiciro cyinshi kandi ari iryo kwifuzwa kurusha zahabu ndetse ribaryohere cyane kurusha ubuki. Zaburi 19:11.

7.Gukiranuka/Kuba uboneye – Justice Mana, fasha abana banjye gukunda gukiranuka kandi ibyo bakora byose babikore baboneye/batunganye. Zaburi 11:7 ; Mika 6:8

8.Impuhwe – Mercy Oh Data, uhe abana banjye kuzura impuhwe n’imbabazi nk’uko uri Mwami. Yakobo 5:11.

9. Kubaha Mana, shoboza abana banjye kubaha buri wese mu buryo bukwirriye nk’uko ijambo ryawe ribitegeka. 1 Petero 2:17.

10.Kwigirira icyizere no kwiha agaciro – Self-esteem Mana, fasha abana banjye kwiremamo icyizere no kumva bafite agaciro bishingiye ku gusobanukirwa ko ubwabo ari umurimo w’intoke zawe (kandi ko wabaremye ubaremeye imirimo myiza). Abefeso 2:10.

11.Imbabazi n’umurava – Faithfulness Reka imbabazi n’umurava ntibikave ku bana banjye, ahubwo babyambare mu ijosi, babyandike ku nkingi z’umutima wawe. Imigani 3:3.

12. Gushikama – Courage Mwami, abana banjye bakomere kandi bashikame/babe abanyamurava/ntibakuke umutima muri kamere yabo no mu bikorwa byabo.
(Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.) Gutegeka kwa kabiri 31 ;6.

13.Kwera/Kubonera – Purity Ureme mu bana banjye imitima yera/iboneye. O Mana, kandi wemere uko kwera kw’imitima yabo kugaragare mu buzima bwabo. Zaburi 51:9.

14.Ubugwaneza/ubugiraneza – Kindness Data, nsengeye abana banjye ngo ubahe kugirirana neza hagati yabo ndetse babe abagwaneza kuri buri wese. 1 Abatesalonike 5:15.

15.Kugira Ubuntu – Generosity Mwami, nsengeye abana banjye ngo babe abatunzi ku mirimo myiza kandi bakunde gutanga. 1 Timoteyo 6:18.

16. Gukunda amahoro – Peace Loving Data, shoboza abana banjye gukurikiza ibihesha amahoro. Abaroma 14:19.

17. Ibyishimo – Joy Data uri mu ijuru, uhe abana banjye guhora bafite ibyishimo bitangwa n’Umwuka Wera. 1 Abatesalonike 1:6.

18. Kwihanganira ibibagerageza – Perseverance Mana, igisha abana banjye kwihangana muri byose bakora kandi basiganirwa aho dutegekwa bihanganye. Abaheburayo 12:1.

19. Kwicisha bugufi – Humility Mana, rema mu bana banjye ubushobozi bwo kubasha kwerekana kwicisha bugufi gushyitse/ubugwaneza kuri bose. Tito 3:2.

20. Imbabazi – Compassion Data wera, nsengeye abana banjye ngo ubambike umutima w’imbabazi. Abakolosayi 3:12.

21. Inshingano no kwimenya – Responsibility Mwami, uhe abana banjye kwiga kwimenya no gufata inshingano kuko buri wese azayikorera uwe mutwaro. Abagalatiya 6:5.

22.Kunyurwa – Contentment Data, wigishe abana banjye ibanga ryo kunyurwa muri byose babikesha wowe ubashoboza ukabaha imbaraga. Abafilipi 4:12-13.

23. Kwizera – Faith Mana, shoboza abana banjye kurwana intambara nziza yo kwizera, ngo basingire ubugingo buhoraho ubwo bahamagariwe. 1 Timoteyo 6:12.

24.Gukunda gukora – A servant’s Heart Mana, shoboza abana banjye gukunda gukora kandi bajye bakora n’umutima wabo bose, babyishimiye. Abefeso 6:7 Ibyiringiro – Hope Mana nyir’ibyiringiro, uzuza abana banjye kwizera kandi barusheho.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Claude - 2/07/2017 saa 09:08

IBintu nisawa cyane murakoze .nahise nibuka muri bible ha handi havugango mwigishe abana izira ziza bazarinda bafpa bakiyigeremo
Kanda hano umusubize

bond - 2/07/2017 saa 07:18

Murakoze cyane,kuber'amagambo meza kd y'agakiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X