Monaco cosmetics

ikumirwa ry’ingendo zijya muri amerika ryatumye amwe mu masano anateshwa agaciro

Iteka ry’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ryashyize hanze ibihugu bitandatu byakumiriwe ingendo zijya muri Amerika .


Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo urukiko rw’ikirenga rwemeje ko ingendo ziva mu bihugu byiganjemo ibya abasilamu ,birimo nka Iran,Libya,Syria,Somalia,Sudan, ndetse na Yamen; ko bamwe mubaturage bo muri ibi bihugu byavuzwe haruguru batazongera guhabwa ibyangombwa bibemerera kujya muri Amerika bizwi nka Visa , keretse abazajya birekana isano rya hafi bafitanye nuwo muntu utuye muri Amerika.

Minisitiri w’umutekano muri USA yabajijwe niba izimpinduka ntacyo zizabangamira ubucuruzi ,avuga ko ntakibazo namba bizateza kuko ngo ibyambu byose bizaba bifunguye, yongeye kugira ati;”kuba abaturage bacu barabyiteguye ntakibazo byateza kuko bazaba barabimenyeshejwe” iriteka ryatangiye kubahirizwa kuwa 29 kamena mu masaa ya 20:00 i Washington Dc ,mugihe mu Rwanda hari kuwa gatanu mu masaa ya 2:00 z’igicuku.

Iri teka nubwo ryakumiriye abantu bo muri ibi bihugu byavuzwe ,ngo rizihanganira abantu bazajya bajyayo bagiye kwiga, ku kazi, abazaba baba bagiye mu bucuruzi,naho kubijyanye n’imiryango keretse abazajya baba bagiye kureba abana babo ,abashakanye,abagiye kureba abo bitegura kurushinga kubavandimwe ,ndetse no kumuntu ugiye kureba umukazana.

Ibi kandi byatumye amwe mu masano twitaga ko akomeye ateshwa agaciro muri Amerika, kuko ngo amasano nka; Nyogukuru, Sogokuru ,umwuzukuru, Nyirasenge ,umwinshywa ,Nyirarume,ndetse n’umubyara, aya ngo atagifatwa nk’amasano yatuma umuntu yongera kwinjira muri Amerika avuye muri bino bihugu bitandatu byavuzwe haruguru.

Abatarebwa n’iri kumirwa ni abaturage ba Amerika ,ababonye visa mbere yiri kumirwa ,ufite ubwene gihugu bubiri,ndetse n’uwamaze kwemererwa ubuhungiro.

Biteganyijwe ko urukiko rw’ikirenga ruzatangaza umwanzuro wa nyuma kubijyanye nir’iteka mu ukwakira 2017.

Emmanuel HABIYAKARE
Emmanuel HABIYAKARE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X