Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Chameleone yashyize Diamond munsi y’ibirenge bye,naho Radio&Weasel abagira uduhinja twe

Umuhanzi Jose Chameleone umaze kwamamara muri East Africa by’umwihariko mu gihugu cya Uganda akomokamo,yongeye kwivugaho ubwo yagereranywaga n’abandi bahanzi ashimangira ko bari munsi y’ibirenge bye.


Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu minsi ishize,uyu muhanzi yemeje ko n’ubwo Diamond ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira Afurika ariko ngo ntibikuyeho kuba ari igikomangoma mu muziki naho we akaba umwami.

Naho ku bahanzi bo muri Uganda bajya bamwigereranyaho yavuze ko abo ari utwana twe yibyariye tutamurusha umuziki,aha yatunze agatoki Radio na Weasel bo muri Goodlife naho ngo Eddy Kenzo we ni umwuzukuru we.

Ikibazo Chameleone yabajijwe cyagiraga giti” Abantu benshi bakugereranya na Diamond!Ni iki ubivugaho?”

Mu gusubiza yagize ati”Hari itandukanyirizo rinini hagati y’umwami n’igikomangoma.Diamond ni igikomangoma cy’urungano rwe naho njye nkaba umwami w’ibihe byose mu gihe Radio na Weasel ari abana banjye,Eddy Kenzo we ni umwuzukuru.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUNYANEZA VIAN - 15/09/2017 saa 06:38

DIAMOND BUNO ARIHASI YA DR JOSE CHAMILION
Kanda hano umusubize

Jean Claude - 1/07/2017 saa 02:45

Kuba Chameleone yavuzeko Diamond ari igikomangoma we akaba umwami birashaka kwerekanako amwemera nk'umuhanzi ukomeye wa generation. kuba muvugako ari munsi y'ibirenge bye mwamubeshyeye. Peace!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X