Monaco cosmetics

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro


Ku munsi w’ejo ku wa kane ingabo za FARDC zahanganye bikomeye n’inyeshyamba zituma ingabo z’igihugu ( FARD) zitakaza ikigo cya gisirikare n’intwaro n’amasasu bitandukanye.

Iyi mirwano yabereye ahari icyicaro cy’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC ahitwa Lulimba, ahagana mu majyepfo ya Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo.

JPEG - 68.2 kb
Ingabo za FARDC mu mashyamba ya Congo

Radio Okapi ivuga ko iyi mirwano ikaze yabaye mu rukerera aho kuri uyu wa abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero kuri iki cyicaro maze ubuyobozi bw’ingabo za Sokola II mu muri Kivu y’Amajyepfo bugakeka ko ari inyeshyamba za Mai-Mai.

Iyi radio ikomeza ivuga ko igitero cyagabwe n’abantu bitwaje ibirwanisho biyita ko ari abo mu ihuriro CNPSC (coalition nationale du peuple pour la souveraineté du Congo), ihuriro rishya rihuriyemo imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’uko iko iki gitero kije gitunguranye kandi bikagaragara ko gikomeye byatumye ingabo za FARDC zihita zita ibi birindiro byazo muri iyo mirwano.

Radio Okapi ikomeza ivuga ko abagabye igitero bahise bigarurira ububiko bw’intwaro bagatwara amasasu, aho binavugwa ko uduce twa Misisi na Kilembwe duturanye n’aka ka Lulimba, ngo twaba turi kugenzurwa n’izo nyeshyamba.

Amakuru aturuka mu gisirikare yo avuga ko inyeshyamba za Mai-Mai ari zo zateye ibi birindiro zigamije gusahura imbunda n’amasasu, mbere yo kongeraho ko imirwano yabaye kugeza ku gicamunsi.

Abaturage bo muri Lulimba na Misisi bari baheze mu ngo zabo nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile yo muri aka gace. Iki gitero kikaba cyabaye nyuma y’ukwezi izi nyeshyamba, zihuriye muri CNPSC, zigabye ikindi gitero nk’iki ahitwaTanganyika.

Nanone kandi muri iki gihugu mu mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kane, umupolisi yiciwe mu gitero cyongeye kugabwa kuri gereza iri muri uyu mujyi, aho amakuru yabashije kujya ahagaragara atavuga niba hari abanyururu baba batorotse.

Muri iki gihugu, muri uyu mwaka abagororwa hafi 5,000 bamaze gutoroka gereza harimo abagera ku 4,000 batorotse mu kwezi gushize.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAMALI Janvier - 4/07/2017 saa 03:32

Intambara ntabwo zizahoraho rwose Imana itubwira ko uzihangana akageza kumunsi wimperuka yarakoze ibyo Imana ikunda azabaho ubuziraherezo!
Kanda hano umusubize

- 3/07/2017 saa 06:52

Kabila yihambiriye kubutegetsi, ariko arindiriye kuhavanimbwa yiruka, aziko kugundirubutegetsi ariwo muti wikibazo, ariko ntameyamaherezo yabamubanjirije, ubwo nisanduku ategereje araza kwisangiwabo wa twese, nukubitegamaso.
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:31

ziriya nimikino za kabila, nabwo ashaka ko congo yagira amahoro, nabwo anashaka amatora buri mai mai iyobowe naba Deputer
Kanda hano umusubize

EVARISTE BYINCHI - 2/07/2017 saa 16:12

TWEWE KABILA NTITUMUSHAKA KUBUTEGETSI.
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:31

ziriya nimikino za kabila, nabwo ashaka ko congo yagira amahoro, nabwo anashaka amatora buri mai mai iyobowe naba Deputer
Kanda hano umusubize

plk - 13/07/2017 saa 08:21

mumureke! nabandi babushaka ntacyobageza kuba rdc? bosenibisambo
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:29

Nimikino ya kabila na ba deputer bo mubiriya bice, nabwo ashaka amatora
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:29

Nimikino ya kabila na ba deputer bo mubiriya bice, nabwo ashaka amatora
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:17

ziriya nimikino za kabila, nabwo ashaka ko congo yagira amahoro, nabwo anashaka amatora buri mai mai iyobowe naba Deputer
Kanda hano umusubize

jean claude - 1/07/2017 saa 07:17

ziriya nimikino za kabila, nabwo ashaka ko congo yagira amahoro, nabwo anashaka amatora buri mai mai iyobowe naba Deputer
Kanda hano umusubize

esenikuki prezida wacyu adatsimbura izonyeshamba ubuatekerezako zibazimukinisha? nakomeze azireberezoziza mwerekakozidakina. ikikwerekako zoarintamugaryo dorezitangiye nokumusanga inshasa niruto niruto azikanga zamuhenuye kukoimbeba iryaumuhiniisoterisuka nuko basomyimusoma murasesengure uwomugani mazemuzashireho igisubizo?
Kanda hano umusubize

Selfie - 30/06/2017 saa 17:03

Ekotite. Hhhh.
Kanda hano umusubize

NDIKUMANAGABURIYERI - 30/06/2017 saa 16:10

IZONYESHANBAZO ZAVUYEHEHE BARAGABA
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Joseph - 30/06/2017 saa 13:45

Nta kindi tubona kuli TV cyangwa twumva kuli Radio uretse intambara.Birakabije.Nyamara imana imaze kuturema,yadusabye Gukundana,itubuza kurwana.Ndetse idusaba "gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Byahereye kuli GAHINI yica murumuna we ABEL.None bigeze aho Abarusiya n'Abanyamerika bakora Bombes zishobora gutwika isi yose mu kanya gato twese tugashira.Mu minsi yashize,Russia yakoze Bomb imwe bise SATAN,ishobora gutwika France cyangwa EAC mu masegonda make.Imana ivuga ko ku Munsi w'imperuka,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),kandi yice n'abantu bose barwana (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3).Kimwe n'abandi bantu bose bakora ibyo yatubujije (Imigani 2:21,22). Kuli uwo Munsi wegereje,intumbi z'abantu zizaba zuzuye ku isi hose nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Impamvu IMPERUKA yegereje,nuko imana iramutse itinze kubikora,habaho INTAMBARA ya 3 y'isi,noneho twese tugashira kuko noneho ibihugu byakoresha Atomic Bombs.Mwibuke ko Nuclear Bombs z'iki gihe,imwe yonyine irengeje ubushobozi inshuro 3 000,Bomb yatewe HIROSHIMA na NAGASAKI muli August 1945. Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite Atomic Bombs zirenga 17 000. Ibyo ni:USA,RUSSIA,CHINA,FRANCE,UK,INDIA,PAKISTAN,ISRAEL na NORTH KOREA.Intambara ya 3 y'isi ishobora guturuka muli Syria,Baltic states,North Korea,nkuko abahanga benshi mu bya gisirikare bavuga (Military Strategists).Gallup (sondage) iherutse gukorwa muli Europe na USA,abaturage barenga 66% bemeje ko Intambara ya 3 y'isi iri hafi cyane.Aho kubipinga,bitekerezeho,maze ushake imana cyane,uyikorere,kugirango uzarokoke ku Munsi w'imperuka wegereje.Nyuma y'aka Kaduruvayo (disorder) kali mu isi,abazarokoka kuli Armageddon (Umunsi w'imperuka w'imana uvugwa muli Ibyakozwe 17:31),bazabaho mu mahoro,mu isi dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Nkuko Bible ivuga,hazarokoka abantu bake,kuko abantu nyamwinshi batajya bita ku bintu by'imana dusoma muli Bible.
Kanda hano umusubize

TUBANE Cosma - 30/06/2017 saa 13:01

Ntabwo Congo yigeze igira stability,kubera bad governance.Ikibazo nuko mu bihugu byinshi,nubwo umuntu ajya mu gisirikare byitwa ko agiye kurwanirira igihugu,nyamara agiye kurwanira AKAZU (inyungu z'abantu bali ku butegetsi).Usanga ari abene gihugu barwana hagati yabo (civil wars).Ingero ni nyinshi:Uganda,Burundi,Rwanda,DRC,Central African Republic,Sudan zombi,Angola,Tchad,Nigeria,Somalia,etc... Abenegihugu bemeye gusangira National Bread,nta ntambara zabaho.Urugero,kuva KABILA yafata ubutegetsi,usanga igihugu kiribwa ahanini na Family ye,inshuti ze,hamwe n'abantu bajya mu ishyaka rye bagahakwa (sycophants).Niko bimeze n'ahandi hose. Niyo mpamvu intambara zizahoraho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X