Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Ese Ubwigenge mu Rwanda bwaharaniwe gute? Dore Amashyaka mu Rwanda mbere gato y’ubwigenge yaharaniye ubwigenge

Uyu munsi ku itariki ya 1 Nyakanga 2017 u Rwanda n’u Burundi bizihije ku nshuro ya 55 ubwigenge bw’ibi bihugu bwabonetese ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Kugira ngo ubu bwigenge bugerweho habaye intambara ikomeye hagati y’abaturage baburwaniye ndetse n’amashyaka amwe yabwifuzaga vuba andi abushaka hashize igihe ndetse n’andi atarabwifuga na gato. Muri aya mashyaka yaharaniraga kuvangura amoko akagira uruhare runini mu kwica abo badahuje ubwoko. Muri iyi nkuru mugiye kugezwaho urutonde rw’amwe mu mashyaka yavutse mbere gato y’ubwigenge n’icyo yari agamije ndetse n’uko yaharaniye ubwigenge.

Aya mashyirahamwe yaje kwitwa amashyaka ya Politike mu myaka ya za 1957 na1960.

Aya ni amwe mu mashyaka akomeye yari mu Rwanda icyo gihe:

UNAR

(Union Nationale Rwandaise), ryari ishyaka ryashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, ryashinzwe tariki ya 03 Nzeri 1958.

PNG - 658.6 kb
Umwama Mutara Rudahigwa umwe mu bashinze akanayobora ishyaka UNAR

Ryasabaga abakoloni b’abazungu guha u Rwanda ubwigenge. Iri shyaka kandi ryifuzaga ko ubutegetsi bwazasimbura abakoloni bwazaba bufite ibirango birimo ingoma ngabe Kalinga, Inama y ‘abiru n’ibindi byarangaga ubwami bw’u Rwanda.

Iri shyaka ntiryemeraga ko mu Rwanda hari ikibazo hagati y’ubwoka bw’Abatutsi n’Abahutu, ku bwaryo ngo ibi byazanywe n’abakoloni kugira ngo bacemo Abanyarwanda ibice.

Abayobozi b’iri shayaka barimo, Michel Kayihura, Pierre Mungarurire, Chrysostome Rwangombwa, Padiri A. Ruterandongozi, Michel Rwagasana, Jean Rutsindintwarane n’abandi.

Abatware bari muri iri shyaka bagize uruhare runini mu kwandika inyandiko izwi n’abahanga mu mateka y’u Rwanda, yiswe “Mise au Point” (Ubusesenguzi) yasobanuriraga abakoloni uko ikibazo hagati y’Abanyarwanda giteye nyuma y’isohorwa ry’inyandiko izwi “Manifeste des Bahutu.”

RADER

(Rassemblement Democratique Rwandais), ryari ishyaka rigizwe n’Abatutsi ritavuga rumwe na UNAR y’Umwami Mutara.

Iri shyaka ryo ryemeraga ko hari ikibazo hagati y’amoko mu Rwanda, RADER yifuzaga ko umutungo ushingiye ku masambu wasaranganwa Abanyarwanda, ibikingi bigasaranganwa Abanyarwanda bose.

Inama y’ubuyobozi yari igizwe n’aba bakurikira:
Prosper Bwanakweli, P.Mugunga, A.Karekezi, Chr Ntoranyi, Lazare .Ndazaro na Rwigemera, murumuna wa Rudahigwa.

Bivugwa ko RADER yazize kuba yarafataga impande zombi, ugasanga iruma gihwa haba ku ruhande rwa UNAR na PARMEHUTU.

Ibi byanatumye ibura amajwi mu matora yabayeho mu myaka yakurikiyeho.
Prof Nkaka Raphael inzobere mu mateka y’u Rwanda, mu 2013 yabwiye abanyamakuru ko urugero rubyerekana ari ukuntu mu mwaka wi 1960, Rader yifatanyije na PARMEHUTU, APROSOMA mu cyiswe “Front Commun” kugira ngo batsinde UNAR y’Umwami ariko nyuma yaje kubivamo igihe amatora muri za Komini yari atangiye.

PARMEHUTU

(Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu), ryasimbuye ishyirahamwe ryitwaga “Mouvement Social Muhutu” ryasheshwe muri 1957 i Gitarama.
Ryashinzwe n’aba bakurikira, Gregoire Kayibanda, Maximilien Niyonzima, na Calliope Mulindahabi.

JPEG - 23.9 kb
Gregoire Kayibanda washinze akanayobora ishyaka Parmehutu

Iri shyaka ryari rigizwe na none n’Abahutu bize b’i Gitarama nka Balthazar Bicamumpaka, Dominiko Mbonyumutwa, Anastase Makuza, Otto Rusingizandekwe, Jean Baptiste Rwasibo, Lazare Mpakaniye, Gaspard Cyimana, Jean Habyarimana, Theodore Gashugi, Welars Banzi, Gaspard Rwagahirima n’abandi.

Ribonwa ko ari ryo ryari rifite abayoboke ahantu henshi mu Rwanda, ryibonaga nk’irivuganira Abahutu ngo kuko bari barakandamijwe n’ubutegetsi bwa Cyami n’ubw’Abakoloni.

Ibibazo iri shyaka rwabonaga ko biri mu Rwanda ryabitangarije Abazungu mu nyandiko yiswe “Manifeste des Bahutu.”

Ku bijyanye n’ubwigenge PARMEHUTU yifuzaga ko u Rwanda rukomeza gukoronuizwa kuko ngo rutari rwiteguye neza gutegeka

APROSOMA

(Association pour la Promotion Sociale de la Masse), rizwi ko ryashinzwe na Joseph Habyalimana Gitera ariko ryarimo n’abandi nka Aloys Munyangaju, Isidore Nzeyimana, G.Gasingwa, A.Kanyaruka, na A.Ndayambaje.

Iri shyaka ryavugaga ko riharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bakandamijwe n’ubutegetsi hatitawe mu moko yabo. Gusa ariko Gitera we yavugaga ko Abahutu aribo basigajwe inyuma kurusha abandi.

Abantu bibazaga itandukaniro hagati ya APROSOMA na PARMEHUTU kuko wasangaga abantu babona imirongo ya Politike yayo mashyaka isa.

Habyalimana Gitera abonwa nk’umwe mu banyapolitiki bavugaga rikijyana mu Rwanda rwa kiriya gihe.

Dore urutonde rw’andi mashyaka mato yariho mu Rwanda muri icyo gihe

UNINTERCOKI (Union Intercommunale de Kinyaga), yashinzwe na Augustin Kamoso.
PPG (Parti Politique du Gisaka) rya Sosthene Kayinamura.

PARMEHUTU Gisaka (ishami rya PARMEHUTU ya Kayibanda), ryashinzwe na Chrisanthe Habimana mu Gisaka
MOMOR (Mouvement Monarchique Rwandais, ishami rya UNAR).

AREDETWA (Association pour le Relevement Democratique des Twa), ryashinzwe na Laurent Munyankuge.

APEDEC ry’i Nyanza ryashinzwe na Augustin Rugiramasasu.
Le Concordia rya Furere Francois Xavier Nayigiziki n’ayandi menshi.
Aya mashyaka yatumye Abanyarwanda batangira kuvugira ku mugaragaro ibyo batavugaga mbere.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mikeno - 5/07/2017 saa 14:29

Njyewe nsanga burigihe aya mateka agoramye munyungu za politiki aribyo byoreka u Rwanda burigihe.Muri gukongeza nyamara.
Kanda hano umusubize

Rugero - 4/07/2017 saa 16:28

Harya wawundi wavuze ko abahutu n'abatutsi ntacyo bapfana nawe yarumuzungu cyangwa yabiyigishijwe nabazungu?
Kanda hano umusubize

MUVUNYI VICTOR - 2/07/2017 saa 10:08

Mbese mu mashyaka muvuga yarariho mbere y'UBWIGENGE : ko mutavuzemo " M D R " !!! (.) Ikindi, muravuga ngo "PARMEHUTU" yarigizwe n'abagabo b'i GITARAMA : nonese uwitwa BANZI Welars suwo ku GISENYI, naho OTTO RUSINGIZANDEKWE akaba aruwo mu RUHENGELI !!! (.) Mwagiye mutubwira AMAKURU mwabanje gucukumbura neza !!! (.) =/=
Kanda hano umusubize

yego - 3/07/2017 saa 10:51

Wasomye nabi. Umunyamakuru yavuze ko Banzi Welars na Otto Rusingizandekwe bize i Gitarama ntiyavuze ko ari abanya Gitarama
Kanda hano umusubize

kagori - 2/07/2017 saa 04:23

aba bantu bose watondaguye siko ari ab'i Gitarama harimo n'abahandi.Banzi ni umugoyi, Bicamumpaka ni umunyaruH, Makuza ni umunyagikongoro. watubeshye rero, subiramo amateka neza utabeshya abakiri bato!
Kanda hano umusubize

yego - 3/07/2017 saa 10:53

ariko nawe subiramo usome neza umunyamakuru ntiyavuze ko ari abanya Gitarama ahubwo yavuze ko bize i Gitarama
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 04:25

Yavuze abahutu bize b' i Gitarama. Ntago ari abize i Gitarama. Ahubwo ni abahavuka kdi bize
Kanda hano umusubize

Mayanga - 1/07/2017 saa 18:18

Aliko mujye mubanza mubaze ababizi, please, Banzi yari umugoyi naho Bicamumpaka yari umurera.
Kanda hano umusubize

Mayanga - 1/07/2017 saa 18:18

Aliko mujye mubanza mubaze ababizi, please, Banzi yari umugoyi naho Bicamumpaka yari umurera.
Kanda hano umusubize

Mayanga - 1/07/2017 saa 18:15

Mujye mubanza mubaze parmemvunamuheto ntiyari abanyagitarama gusa Banzi yari umugoyi naho Bicamumpaka yari umurera.
Kanda hano umusubize

KIGABO James - 1/07/2017 saa 13:48

Abantu bashinga amashyaka akenshi bagamije inda zabo.Ikindi kandi,amashyaka atera umwiryane n'intambara,hamwe no kwikubira ibyiza by'igihugu.Ugasanga umunyepolitike ahembwa amamiliyoni,naho uwo biganye ahembwa urusenda.Niyo mpamvu YESU yabujije abayoboke be kutivanga mu byisi,ahubwo abasaba kubwiriza ubwami bw'imana (Matayo 24:14).Nubu niko bimeze.Abakristu nyakuri ntabwo bivanga muli politics kubera impamvu zavuzwe karuguru.Ahubwo babwiriza ahantu hose ubwami bw'imana.Ni nayo mpamvu abantu babanga,bakabafunga nkuko YESU yasize abihanuye (Yohana 15:18,19).Imana ishaka ko abakristu nyakuri bakundana,aho kwicamo ibice,umwe ngo agire ishyaka rye,ahangane n'andi mashyaka.Indi mpamvu imana idusaba gushaka ubwami bwayo,nuko aribwo bwonyine buzakuraho ibibazo dufite:Ubukene,ubusumbane,ubushomeri,uburwayi,ubusaza,urupfu,intambara,etc... Kujya mu mashyaka,ni uguta igihe kuko adashobora gukuraho ibibazo dufite.Ariko Ubwami bw'imana nibuza,ibibazo byose bizavaho.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwo bwami,aho kwibeshya ko abantu aribo babikuraho (Matayo 6:33).Abayobozi barasaza,bagapfa,bagasiga bya bibazo bigihari.Ariko ubwami bw'imana duhora dusenga ngo buze,buzakuraho ibibazo byose.Buri munsi,millions nyinshi z'abantu basenga basaba imana ngo izane Ubwami bwayo.Tubwira imana ngo:Let your kingdom come.Byaba ari uburyarya gusaba imana ngo izane ubwami bwayo,warangiza ukajya mu mashyaka.
Kanda hano umusubize

Rwema - 1/07/2017 saa 10:51

Munyankuge washinze iry'abatwa aracyariho ariko arakennye bya hatari!
Kanda hano umusubize

Mahoro - 4/07/2017 saa 16:25

Mwaduhaye numero se tukamutera akantu niba leta ntacyo biyibwiye?
Kanda hano umusubize

Karahamuheto Ezra - 11/09/2017 saa 12:32

Nibyo MUNYANKUGE Laurent ni umutwa wa hariya i Gitarama buriya yigeze no kuba Procureur' aracyariho ajya aboneka no mu kiganiro cya Mzee quiz kuri TV1.
Kanda hano umusubize

Karahamuheto Ezra - 11/09/2017 saa 12:32

Nibyo MUNYANKUGE Laurent ni umutwa wa hariya i Gitarama buriya yigeze no kuba Procureur' aracyariho ajya aboneka no mu kiganiro cya Mzee quiz kuri TV1.
Kanda hano umusubize

Ganza - 1/07/2017 saa 09:23

Ntabwo Nayigiziki Xavier yari Furere! Muzajye mugerageza gusoma amateka y'u Rwanda!
Kanda hano umusubize

- 2/07/2017 saa 00:20

Mwe mwayasomye c mwadufashije , yariki ?
Kanda hano umusubize

- 2/07/2017 saa 00:20

Mwe mwayasomye c mwadufashije , yariki ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X