Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Diane Shima Rwigara yatunze urutoki komisiyo y’igihugu y’amatora

Diane Nshimiyimana Rwigara umwe mu bahataniraga kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani ariko ntaze kugaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abaziyamamaza kuri uyu mwanya, yaraye atunze urutoki komisiyo y’igihugu y’amatora ko yamurenganyije ntimushyire ku rutonde kandi yari yujuje ibisabwa

Ibi yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017.

JPEG - 16.4 kb
Diane Shima Rwigara mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru

Agaragaza igisa n’umubabaro ku maso, Diane Shima Rwigara yavuze ko atumva uko atabonetse ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza kandi we asanga yaratanze ibisabwa byose.

Impamvu komisiyo y’igihugu y’amatora yatanze yo kutamushyira ku rutonde ngo ni imwe mu mikono y’abamushyigikiye itari umwimerere.

Gusa aha Rwigara ngo agasanga iyi mpamvu idafite ishingiro kuko yatanze imikono irenze iyasabwaga na komisiyo y’amatora.

Nubwo ibintu bimeze uku, Diane Rwigara avuga ko ataratakaza icyizere.
Avuga ko uru ari urugendo yatangiye azi neza ko rutoroshye, ariko ko ngo icyo yahura nacyo cyose kitamuca intege.

Iki kibazo cy’imikono igomba gutangwa na buri wese usaba kwiyamamaza, ni rusange ku bakandida bigenga.

Uretse uyu Rwigara, Gilbert Mwenedata na Philippe Mpayimana na bo bagaragaje ko bagiye babangamirwa n’inzego z’ibanze.

Tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko Kagame Paul watanzweho Umukandida n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, na Dr Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda ari bo bemerewe kuziyamamaza.

Urutonde ntakuka rw’Abakandida baziyamamaza mu matora ya Perezida ruzatangazwa tariki 7 Nyakanga 2017.

Shima Diane Rwigara ni wa mbere utumiye abanyamakuru uvuga ku cyemezo cya Komisiyo y’Amatora cyo kumusaba kuzuza ibisabwa, mu gihe abandi bo bagicecetse ukaba utamenya niba bahagaritse burundu kandidatire cyangwa bazongera bakagaruka

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

museveni - 8/07/2017 saa 03:48

arko NEC ybaye nec nonese ntishyirwaho nabantu? ntikorwamo se nabantu ? mutuze isi izahora ari si
Kanda hano umusubize

celestin - 5/07/2017 saa 16:06

mureke muzehe wacu .ub undi igihugu muzi icyo aricyo muzehe wacu tuzakugwa inyuma ureke abahaze.
Kanda hano umusubize

Natacha - 4/07/2017 saa 21:15

Ariko iyo muvuga ngo "BAFITE UBWOBA" ubwo ubwoba bafite ni ubwa nde? Diane uyu??? Yeweyeweyewe ntimusuzugura koko!!! Uyu ni nka Barafinda, ahubwo ubutaha bazajyane I Ndera. Rwose Diane Rwigara azajyane na Barafinda kuko bombi ni bamwe.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 4/07/2017 saa 04:36

Muzarekeremo Barafinda niwe ushobora guhangana na Kagame kuko bafite byinshi bahuje.
Kanda hano umusubize

twibanire Valens - 3/07/2017 saa 22:59

arikose kuki mwumvako yujuje ibyangobwa byo kwiyamamaza? Nonese yakosoye ibyo atujuje bakamushyira k'urutonde ....Bitababaza kubona abavuga ngo NEC yamubujije Kwiyamamaza bamuhaye chance hamwe n'abandi bose .ese niba atarafitiye NEC icyizere kuki yemeye gutwa umwanyawe ?atanga amafaranga ngo bamusinyire za baringa zindangamuntu??
Kanda hano umusubize

twibanire - 3/07/2017 saa 22:57

arikose kuki mwumvako yujuje ibyangobwa byo kwiyamamaza? Nonese yakosoye ibyo atujuje bakamushyira k'urutonde ....Bitababaza kubona abavuga ngo NEC yamubujije Kwiyamamaza bamuhaye chance hamwe n'abandi bose .ese niba atarafitiye NEC icyizere kuki yemeye gutwa umwanyawe ?atanga amafaranga ngo bamusinyire za baringa zindangamuntu??
Kanda hano umusubize

bwenge anastase - 3/07/2017 saa 07:13

Murariraye pe!
Kanda hano umusubize

bwenge anastase - 3/07/2017 saa 07:03

mbega ubwoba weeee!!! Uwo mwana wumukobwa mwamuretse se mukareba igipimo cyaho muhagaze. Igihe cyoagusira ubwoba cyarageze murabeshya. Mwitegure.
Kanda hano umusubize

kumiro - 3/07/2017 saa 18:46

Ngaho nawe tinyuka turebe icyo ukora. Uravuga ubusa bwambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

- 3/07/2017 saa 03:24

dian nazibukire rwose
Kanda hano umusubize

nyirabarazana - 2/07/2017 saa 19:04

Arayitunga urutoki se ngo imushyire ku rutonde atujuje ibyangombwa?
Kanda hano umusubize

yoyo - 2/07/2017 saa 08:57

murakarya amateke ntabunyamwuga bwanyu
Kanda hano umusubize

Muvunyi Frank - 2/07/2017 saa 07:27

Amahoro! Cyakora cadres bacu (FPR) ntabwo bakimenya gutekinika pe! mbere ibintu byakorwaga neza ku buryo uwo ari we wese yabonaga ibintu byiciye mu kuri, duhabwa ibikombe, turashimagizwa biratinda, etc... yewe mbere na nyirugutekinikwa ntiyari kubona aho ahera avuga ari techniques. ubu koko mwabuze uburyo mwakoresha buri wese ataturungurutse? ibi ndabivugira ko iyi komisiyo ibi bakoze mu guhitamo abakandida n'umwana wa nursery yabona ari itekinika. buriya mwagira ngo Muzehe abanze ababwire ngo nimushyire uyu n'uyu ku rutonde? uwo mwanya murabona yawubona. muramuvangira pe! muba mumugariza ko za Doctorates mwicaranye ntacyo zamarira abanyarwanda. Birababaje! Murakora nk'abafite ubwoba? n'iki kibirukaho gituma mukora muhubagurika? umwana w'ejo w'umukobwa utararasa n'isasu na rimwe kweri, abahabye mwihe rubanda? cadres mukwiye amahugurwa kabisa. Murebe icyo si non....?muraha isura mbi icyama kiyoboye imbere y'abanyarwanda cyane amahanga. Amahoro!
Kanda hano umusubize

Kabarira Antony - 3/07/2017 saa 06:06

Reka mbwire Muvunyi Frank...Ibyo uvuze birashekeje cyane.Kubona ubwira abantu ngo doctorates bafite bagomba kuzikoresha batechnika !!! Ese waba warize angahe disi ? Urababazwa nuko abantu bari gucika ku muco wo kubeshya ? Nubwo babeshye ...ariko wowe urababazwa nuko batakizi kubeshya neza kandi barize...mbega inyangamugayo za hano iwacu....
Kanda hano umusubize

isaac - 2/07/2017 saa 02:02

ariko nkawe wivugishwa ngo this lady .. ....nyamara abanyarwanda turi indashima.bamwe bakubutse mumashyamba ya Congo baraje bariga Akazi sinakubwira abandi bingondwa nabo abataratemwe nabene kanyarwanda bavuye mubihuru *abatemye abandi barafungurwa naririrwa binywera inzagwa mwarangizaaa ngo umuntu utazi icyerekezo turimo ngo she deserved.... ntukantere angoisse muvandi.I absolutely want H.E Paul Kagame.nibure nawe
Kanda hano umusubize

kayumba Isidore - 2/07/2017 saa 00:32

Ubuse koko muzavuga ko nta Democracy iri mu Rwanda? Abavuye I Bugande kwifotoza bambaye BULIBILI Abavuye INDERA kunywa IBININI! Abavuye I Burayi gucuruza IBIRUNGO Icyankijije kuva kera ni uguhunga Niba bimye nzimuka.
Kanda hano umusubize

kazina - 4/07/2017 saa 02:17

icyo si ikibazo kuko nabacuruje amagi nubunyobwa bashobora gutegeka igihugu
Kanda hano umusubize

museveni - 8/07/2017 saa 03:45

hhhhhhhhh ewana sukubbeshya murasekeje tu hhhh ibirungo ubusa ......amagi ubunyobwaaaa
Kanda hano umusubize

museveni - 8/07/2017 saa 03:45

hhhhhhhhh ewana sukubbeshya murasekeje tu hhhh ibirungo ubusa ......amagi ubunyobwaaaa ahubwo mubiteranyije mwakora isosi ndumva mwese nta tandukaniro
Kanda hano umusubize

kayumba - 1/07/2017 saa 20:13

Uyu mukobwa usibye gupfubura ntakindi yashobora. Wabonye amafoto ye? Ahubwo agiye gutangiza Porno Nyarwanda!!!
Kanda hano umusubize

gennda genda - 1/07/2017 saa 16:11

ariko sha wangaramakirambi yumukobwa we urabona wowe wajya kurupapuro rumwe na Muzehe wacu kbsa bakuvaneho genda uzashake ubukuru bwumudugudu umanze umenyekane genda genda
Kanda hano umusubize

UWAMAHORO Lily - 1/07/2017 saa 14:08

NEC bivuga "National Electoral Commission".Muli Africa,usanga abakuru ba NEC baba ari abayoboke b'ishyaka rya president.Ikindi kandi,ni president ubashyiraho.Tuvugishe ukuri.Murumva batagomba gushaka ikintu cyose gituma uwabahaye UMUGATI agumaho?Niko isi imeze.Too much injustice.Warangiza ukavuga ngo "amatora yabaye mu mucyo".Ibyiza nuko umuntu yareka kujya muli politike,ndetse ntanatore,kuko uzatorwa muli Africa aba azwi beforehand!!! Nibe n'Abayehova bativanga muli ibi bya politike n'igisirikare.Ikibazo nuko babafunga kubera kutivanga.
Kanda hano umusubize

Kabwera Dianah - 1/07/2017 saa 13:24

Mbega inkuru yincamugongo? twari twizeye ko tubonye presidant dusangiye umwuga akaza tworohereza gushyiraho amategeko agenga akanarengera umwuga w'abadandazamagara babigize umwuga "Professional" none birangiye NEC itubunuje. Komera kumugambi wawe nka Rwigara wo kwigaragura ugaramye abo mwagaramanye nabo mwigaragurana muri System ntituzakwigarama . Don't give up.
Kanda hano umusubize

ukweli - 1/07/2017 saa 11:32

NEC NI YO IFITE URUFUNGUZO RWA DEMOKRASI MU NTOKI ZAYO. IKWIYE RERO KUBA INTARENGANYA KUKO NIRENGANYA AMATEKA AZABIBABAZA. KANDI PAUL KAGAME ARASHOBOYE SINZI IMPAMVU MU MUMUSHAKIRA ANDI MABOKO KANDI IBIKORWABYE BYIVUGIRA.
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 1/07/2017 saa 11:02

mwamuretse? ikiyamamaza nubundiko atatsinda mzee? ikibazonikihe?gitumamumu bangamira
Kanda hano umusubize

kg - 1/07/2017 saa 07:23

This lady deserves to be Rwandan president
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X