Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibihe bikomeye birimo no gukorana na FDLR Bosenibamwe wabonye umurimo mushya yanyuzemo

Inama ya guverinoma yaraye iteranye kuri uyu wa 30 Kamena 2017 yaraye ihaye umurimo mushya Bosenibamwe Aimé wari umaze amezi 9 ari ku gatebe. Uyu mugabo akaba yarigeze kuvugwaho ibikorwa bibi bitandukanye birimo ubugambanyi , ubwicanyi no gutera amagerenade hirya no hino mu gihugu afatanyije na FDLR.

Bosenibamwe Aimé mu minsi yatambutse yagaragaye inshuro nyinshi mu bitangazamakuru, avugwaho ibintu bitandukanye, akenshi akaba yaragiye avugwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye.

JPEG - 67.8 kb
Bosenibamwe Aime wahuye na byinshi yongeye kwibukwa

Bamwe mu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, bashinje Bosenibamwe Aimé ko nawe bafatanyaga mu bikorwa by’iterabwoba byo gutera amagerenade mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bashimangira ko ari umwe mu bakorana cyane n’abagize uyu mutwe wa FDLR.

Mu bindi byaha bikomeye yavuzweho, harimo icyo kuba yaricishije umupolisi ndetse agacura umugambi wo kwica uwahoze ari Meya wa Musanze.

Inshuro zose yavuganye n’itangazamakuru yahakanye ibyo byaha aregwa akavuga ko ababikora baba bagamije kumwanduriza izina no kumubeshyera.

Uyu mugabo wigeze kuba Meya wa Burera akaba na guverineri w’intara y’Amajyaruguru nyuma y’ibibazo byinshi ndetse no gukurwa ku mwanya wa guverineri inama y’abaminisitiri idasanzwe yongeye kumwibuka yongera kubura imbehe ye yari imaze amezi 9 yubitse.

Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yashyize Bosenibamwe Aimé ku mwanya w’ubuyobozi, aho yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, nk’Umuyobozi Mukuru (Director General).

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 9 Ukuboza 2016, niyo yemeje Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yaganiriye ku mushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyahurije hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi. Aba ni abantu bakubiyemo abazunguzayi, abasabiriza, abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Bosenibamwe Aime ni muntu ki ?

Bosenibamwe Aimé w’imyaka 49 y’amavuko, yavutse tariki 27 Ugushyingo 1968) avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba. Yavutse kuri Mbarushimana Theoneste na Ikizanye Leocadie.

Ni umugabo wubatse, yashakanye na Gloriose Sifa kandi bafitanye abana batanu. Abana be b’imfura ni impanga bafite imyaka cumi n’umwe. Bosenibamwe Aimé amaze imyaka 17 akora imirimo inyuranye muri Politiki y’u Rwanda, akaba yaratangiye gukorera Leta mu 1999.

Yize amashuri abanza muri Kanama mu karere ka Rubavu, akaba ari inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi dore ko yabyize mu mashuri yisumbuye, agakomeza akabikurikirana no muri Kaminuza. Afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi (Sciences-Agronomiques) yakuye muri Kaminuza ya Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibijyanye n’ubuhinzi, ninabyo yakoze cyane mu nzego zitandukanye, kuko yatangiye abyigisha mu mashuri yisumbuye.

Kuva mu 1999 kugeza mu 2000 yabaye umwarimu muri EAV Kibuye, kuva muri 2000 kugeza muri 2001 ajya kuba Umwarimu muri EAV Kibungo, hanyuma ahava ajya gukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakozemo kuva muri 2001 kugeza muri 2002, aho yari ashinzwe iyamamaza buhinzi. Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2005 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo, naho kuva muri 2006 kugeza muri 2009 yabaye umuyobozi w’akarere (Meya) w’akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, avanwa kuri uwo mwanya agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawumazeho imyaka isaga 7 kuko yagiyeho tariki 4 Werurwe 2009, akawuvaho kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/07/2017 saa 14:51

Ndashima Inama Y'abaministre Yarebyekure K B C Kuko Imyitwariremibiy'abantu Igiyegucika Rwose!
Kanda hano umusubize

fredelico - 2/07/2017 saa 04:26

Nonese ibyaha bamuregaga basanze bimuhama cg yarabihaniwe cg nubundi byari ibinyoma byabantu bamwangaga kugirango bamwubikire imbehe gusa , aha ntabwo mwadusobanuriye
Kanda hano umusubize

HIGIRO Jack - 1/07/2017 saa 13:23

Bosenibamwe agomba kuba ari umugabo witonda.Gusa Leta ikabije gushyiraho imyanya itabagaho,kugirango ishimishe abantu bayo.Aho gushakira imyanya abantu bayo kubera inyungu z'amashyaka babamo,Leta ikwiye gushakira akazi abasore n'inkumi b'abashomeri. Aho guhemba aba ba Nyakubahwa za miliyoni,bakwiye kongeza umushahara w'abarimu. There is too much injustice.Ubundi se yasubiye kwigisha?
Kanda hano umusubize

Gahiza - 1/07/2017 saa 13:03

Mwibagiwe ko yari umwarimu EAVE Gitwe ahava aba Gitifu w Akarere ka Rukira arinaho yavuye ajya kuba S.E w intara ya Kibungo akaba umuhanga mugutegura ikitwaga MTF
Kanda hano umusubize

ukuri - 1/07/2017 saa 12:51

Nta EAV KIBUYE yigeze ibaho. Uyu yabaye professor muri EAV GISOVU yajyaga avuga igifaransa twari tuzi ko ari congolais. Je m'appelle Bosse Aimée. Iyi yari yo presentation ye. Harya ntuyabaye na Executif wa Northern province? Mujye mutangaza inkuru icukumbuye!
Kanda hano umusubize

Rukundo - 1/07/2017 saa 12:08

Bravo,Bravo!!! ku mirimo mishya mwahawe, njye ndakuzi urumukozi rwose , naho ibindi byose bakuvuzeho n'Imana ibizi
Kanda hano umusubize

Rukundo - 1/07/2017 saa 12:05

Bravo,Bravo!!! ku mirimo mishya mwahawe, njye ndakuzi urumukozi rwose , naho ibindi byose bakuvuzeho n'Imana ibizi
Kanda hano umusubize

Mahoro - 1/07/2017 saa 11:47

Gukorana ninkotanyi nihatari nindyakurye ubuziraherezo keretse gucaho ukongara kimwe na Mitali..ariko mpitamo kujya kwamngara ahokurya umwanda.Kera byahozeho na Kanyarengwe yahisemo kujya kurya umwanda.
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 06:56

NDAGUSHYIGIKIYE.UVUZE UKURI
Kanda hano umusubize

Kameya - 7/07/2017 saa 01:45

Nanjye ntabwo nakwandavura nkiriho rwose.Wumvise ibirego byose bamurega? Eseko nzibenshi babifungiwe uyuwe kuki atari yahamagarwa kuri CID ngo yisobanure?
Kanda hano umusubize

ukweli - 1/07/2017 saa 11:23

niba ibyo bamuvugaho byose aribyo ndumva bamushyize muri domain.
Kanda hano umusubize

- 1/07/2017 saa 10:50

ahhhhhhhhhhhhh!!!!! ikibasumba we! urasetsa kbs
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 1/07/2017 saa 09:15

Umuyobozi mwiza yitwara kimwe nkabo ashinzwe kuyobora kabone niyo yaba atariyo kamereye ariko buriya Bosenibamwe agomba kwiga kuba indaya, kuba umujura kugirango abo ayobora bajye bamwibonamo.
Kanda hano umusubize

Jost - 1/07/2017 saa 16:00

Mbega umujyanama mubi!!! Ubwo se uyobora urwego rw'imfungwa n'abagororwa na we yakwitwara nka bo???
Kanda hano umusubize

bisabisa - 2/07/2017 saa 06:45

Genda ndakugaye wa njiji we!
Kanda hano umusubize

nkunda - 2/07/2017 saa 23:37

Koko urabona iki ari igitekerezo cy umuntu muzima utanze Ngo yige kuba indaya! mujye mwirinda guhubuka igihe mutanga ibitekerezo. urumva wowe wiyise Ikibasumba!
Kanda hano umusubize

nkunda - 2/07/2017 saa 23:38

Koko urabona iki ari igitekerezo cy umuntu muzima utanze Ngo yige kuba indaya! mujye mwirinda guhubuka igihe mutanga ibitekerezo. urumva wowe wiyise Ikibasumba!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X