Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Abarwanyi 5 ba M23 batawe muri yombi hafi n’umupaka w’uRwanda na RDC


Abarwanyi bagera kuri batanu b’umutwe wa M23 bafatiwe hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC bashaka kwinjira mu Rwanda. Bakaba bafashwe n’igisirikare cya FARDC nk’uko bitangazwa na Radio Okapi

Ngo aba barwanyi bafashwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, i Kabagana, muri teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Abo barwanyi uko ari 5 bari bambaye imyenda ya gisirikare nta twaro bafite ariko bafite amafaranga bari hafi y’umupaka berekeza mu Rwanda nk’uko sosiyeti sivile muri aka gace ibitangaza.

JPEG - 35 kb
Abarwanyi ba M23 ubwo batsindwaga bwa mbere

Sosiyeti sivile ikaba ikomeza yemeza ko aba barwanyi ari umutwe watsinzwe wa M23.
Radio Okapi ivuga ko nyuma yo gufatwa bajyanywe mu buyobozi bukuru bw’ingabo muri iyo teritwari, nyuma baza koherezwa muri batayo ya 34 ya gisirikare i Goma.

Mu gihe igisirikare cya Congo nta kintu cyari cyatangaza kuri aya makuru, hari haciye kabiri nta makuru avugwa mu itangazamakuru y’izi nyeshyamba za M23, zakomeje gushimangira ko nubwo mu mpera za 2013 zashyize hasi intwaro ko zitatsinzwe.

Ibi byagiye byumvikana mu mvugo z’abayobozi bazo bagiye bahungira mu bihugu by’ibituranyi na Congo, “Twahagaritse imirwano ariko ntabwo twatsinzwe urugamba, iyo ugiye kwica inzoka uyimena umutwe ntabwo uyikubita umurizo”.

Bagaragaza ko mu gihe Leta ya Congo izaba itarashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye cyangwa ngo ikemure ibibazo byatumye bafata intwaro, ko nta kizababuza kongera kugaba ibitero.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tudev - 3/07/2017 saa 11:19

m23 muzi yaraturutsehe ,ntimagakine na politics,nimutuze bana bejo ubundi ntimuzi bino aribicyi,,,,,
Kanda hano umusubize

manariyo jmv - 3/07/2017 saa 04:38

mubyukuri turashima kabira na poul kagame bobemeye gushyira hamwe ingabo namwe ndabashimiye kubwakazi mukora ariko babona urwanda rwisukirwa ahaaaaa poul kagame oyeeeeeeee!!!!!!!!!!!!! tuzagutora twongere tugutore yeweeee tuzagutora
Kanda hano umusubize

Mbo sudi - 2/07/2017 saa 06:54

Dusabire isi yose#kuko. nibyoroshye ibiyirimo
Kanda hano umusubize

rukundo patrick - 1/07/2017 saa 18:46

ariko abo bantu baracyabaho batuma abatuge b' isi batagira umutekano urambye? niba batisubiyeho bazarinda bapfa batabonye ibihe byiza turimo.
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 1/07/2017 saa 11:14

mbabajwe nabobasore bacu ririyashamba kizirakuryambuka ntambunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X