Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imirere y’ababyeyi muri iki gihe irakemangwa

Kubera ikibazo cy’ubukene cyugarije Afurika ,bamwe mu bafite amafaranga nabo ntibifuze gufasha abakene, biri gutuma abana baba ny’Afurika batangira umuruho bakiri bato.

Uyu ni umwana uri mukigero cy’umwaka umwe na mezi make ,ari konka kugirango abone imibereho. Bamwe mu babyeyi nabo iyo babonye iki kibazo cy’ubukene ahanini bananirwa no kwita kubo babyaye bityo abana nabo bagatangira kwiga uburyo bwo kwibeshaho bakiri bato.

Ibi ahanini nibyo bituma abana babany’Afurika batangira gukoreshwa imirimo y’ingufu bakiri bato , ari nabyo bituma batabona amahirwe yo kwiga bityo ngo babone uburenganzira bwabo nk’ukobikwiye.

Ibi byatumye Afurika muri rusange ishyira muri gahunda zayo umunsi mukuru wo kwita ku mwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki 16/06 buri mwaka.

Leta y’u rwanda mu rwego rwo kwita kubuzima bw’umwana w’umunyarwanda yashyizeho itegeko rirengera abana no kubakurikirana mu buzima bwabo bwose babayemo.

Aha twavuga nko gushyirwa mu mashuri ndetse no gushakirwa ibigo bibafasha kubatishoboye ,gutangirwa za mitiuelle nibindi byinshi.

Perezida Paul Kagame ,nyuma yo kumenya yuko n’ubwo bakora uko bashoboye ngo bite ku buzima bw’abana ngo ariko hakiri abana birirwa ku mihanda bazerera kubwo kubura ubushobozi bwo kujyanwa mu mashuri.

Yavuze kandi ko agiye guhangana n’ababyeyi baterera agati mu ryinyo bakananirwa kwita kubuzima bw’abana babo.

Si gusa ababyeyi ahubwo yavuze ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bakwiye kubakurikiranira hafi. Mu nama mpuzamahanga y’abana iba mu mera z’umwaka buri mwaka mu Rwanda , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubuzima bw’umwana bukwiye kwitabwaho cyane kuko ngo abana aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyange - 14/07/2017 saa 07:42

Birababaje cyane. Gahunda zo kuboneza urubyaro zarushaho kwifashishwa, na Leta ikarushaho gusesengura ibibazo byugarije imiryango n'inzira zafasha kubikemura
Kanda hano umusubize

KAMANA STEVEN - 3/07/2017 saa 13:10

ntacyo nyakubahwa adakora yewe ni imana yirwanda kbs, gusa turanga tugahemukira abo twibyariye koko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X