Monaco cosmetics

Perezida Kagame ubu ari kubarizwa muri Ethiopia

Perezida w’u Rwanda yageze muri Ethiopia kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017 aho yitabiriye inama isanzwe ya 29 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izabera i Addis Ababa ku ya 3 no ku ya 4 Nyakanga 2017.


Ni inama izaberamo ibiganiro ku nsanganyamatsiko yo kuzamura ubukungu bw’abatuye Afurika hashorwa imari mu rubyiruko, bizaba biyobowe na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno.

Uretse perezida Kagame ibi biganiro bizitabirwa na Alpha Conde wa Guinea akaba anayoboye AU muri iki gihe, Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo ya AU, Mahmoud Abbas, Perezida wa Palestine, na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Muri iyo nama kandi hazatangizwa ku mugaragaro igenamazina ry’imbuga za internet ku mugabane wa Afurika (Dot Africa), hamurikwe n’icyegeranyo cy’igipimo cy’uburinganire (Gender Score Card).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AAA - 2/07/2017 saa 08:13

Mwibuke umutekano mbereyabyose niwonkingiyamajambere
Kanda hano umusubize

Fidus - 2/07/2017 saa 08:07

Agire urugendo rwiza,but ahavane icyateza imbere young people kuko tumeze nabi.Ikindi azaze agira icyo avuga ku barimu. Yatubeshye kuva kera.
Kanda hano umusubize

ikirezi - 3/07/2017 saa 11:14

Ariko se koko Perezida wa Tchad ni we uyoboye iyo nama,abandi Kagame,Abass wa palestne,utagira igihugu,Mugabe wa Zimbabwe...na Conde...aba koko hari ikintu bafataho icyemezo cyahindura ubuzima bw abanyafrika ? Tureke gukabya.Birutwa nuko Kagame yaguma i Kigali agakemura ibyaho.
Kanda hano umusubize

- 3/07/2017 saa 12:30

kuba presida kagame yagiyeyose ushatse kuvugako bamutumiye bataziko ashoboye arashoboyecyane ntacyo atabagezaho kuko ibyoyakoze nibyobikomeye kurusha biriya bagiyemo kurijyebrero ndumva utagakwiye kuvuga arise magambo kuko presida wacu arashoboyecyane niyompamvu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X