Monaco cosmetics

Perezida yatangiye gukusanya amafaranga azamufasha mu matora ya 2020

Itariki ya 01/07 ni itariki mu Rwanda Abanyarwanda bizihiza imyaka babamaze babonye ubwigenge, bivuze ko umunsi w’ejo kuwa gatandatu wijihijwe kumyaka mirongo 55 ishize u Rwanda n’u Burundi bibonye ubwigenge.


Mu gihugi cy’u Burundi uyu munsi wijihirijwe kuri stade nkuru y’igihugu ,iherereye mu mujyi wa Bujumbura,ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yishimanaga n’abaturage b’igihugu cye kubw’imyaka 55 ishize idarapo ry’u burundi rizamuwe .

Muribi birori Perezida Nkurunziza yongeye gusaba abaturage kwita kucyabahuza cyane kiikabubakira ubumwe butajegajega muribo, kuribyo kandi yongeye gusaba impunzi z’Abarundi zigera kubihumbi 500 ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye, kozatahuka ngo kuko mu Burundi ari amahoro.

Perezida Nkurunziza yaje gusoza ibib’ibirori asaba abaturage b’arundi muri rusange gutanga uko bashoboye bagatangira gukusanya amafaranga azakoreshwa mu matora ya 2020 ,ngo kugirango bizagere amafaranga yose akenewe yarabonetse kuko ngo akimuhana kaza imvura ihise.

Ibi perezida Nkurunziza yabivuze ashishikariza Abarundi kwigira batarenze gutegera amaboko ibivuye ahandi, ibi kandi ngo akaba ari nabyo bizatuma Abarundi bazarushaho gukorera hamwe ndetse bakarushaho no gukunda igihugu cyabo.

Mu mpunzi z’Abarundi ziri mu bihugu bitandukanye nk’ u Rwanda , Congo ndetse na Uganda babjijwe uko bafata uyu munsi bavuga ko ari umunsi bafata nk’ikitegererezo cya basogukuru babo ngo kuko ari bo bawuharaniye, izi mpunzi zongeye gushimira Prince Rwagasore nk’intwari ikomeye cyane mu bafashe iyambere mu guharanira ubwigenge bw’ Abarundi.

Izimpunzi kandi zakomeje kwishimira uy’umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo ngo nuko bambuwe uburenganzira bwo kwiturira mu gihugu cyaharaniwe na basogukuru babo n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, kubw’imvururu nyishi zaranzwe muri iki gihugu.

Emmanuel HABIYAKARE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tity2015 - 7/07/2017 saa 10:13

Mujye muva ku njiji. Ngo "Muzatubiza?......"twebwe rero twabatogosa ubundi tukabumisha " Iyi yo izaba yitwa 1 ere guerrilla Africain. Muzabanze muve mu bujiji bwo gupima amazuru no gupima imbavu ngo "Hutu-Tutsi". U Rwanda ruzababere isomo; mujye mupima amazuru ya za parcelle ubundi mwibereho Dore mufite nubutaka bwiza. Yesu abane namwe
Kanda hano umusubize

hhh - 4/07/2017 saa 06:26

arko musetsa abantu ngoyatangiye gukusanya FRS Gazamufasha mumatora ? bitwayiki c ahubwo nashiremo agatege muratubeshya mugakabya mwebwee inkuru zanyu ntaburyoheee iyomugeze iburundi murashikama yohooo
Kanda hano umusubize

IAUNJP - 3/07/2017 saa 21:43

Urwanda ntirwigeze rubona ubwigenge nyabwo. Abazungu bishe abaharaniraga ubwigenge barangije basigira Igihugu abicanyi bajyanye Urwanda mw'icuraburindi. Nabo abicanyi ntibizihizaga ubwigenge biIhizaga revolisiyo yo kwica no kwirukana Abanyarwanda baharaniye ubwigenge bw' Urwanda. Nubwo Abana b'Abanyarwanda bangajwe icyo baharaniye cyarabaye ntabwo twareka kucyishimira ariko ubwigenge buhamye twabubonye mu 1994 ubwo twibohora intwaro za karyanisha Abanyarwanda ubwo zagiye zihekuye Urwanda. Miliyoni z'Abatutsi zishwe muri Jenoside. Kwibohora byaharitse Jenoside y'Abatutsi. Harakabaho kwibohora mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Zirikana,Right - 3/07/2017 saa 17:40

Ni ukuvuga ko Urwanda rutigeze rwigenga .Ibendera ryazamuwe ntacyo ribabwiye! Mushobora kuba mutazi icyo ubwigenge bisobanura. haaaa ngo mwizihiza 4/7?uwuhe mwaka?
Kanda hano umusubize

Zirikana,Right - 3/07/2017 saa 17:40

Ni ukuvuga ko Urwanda rutigeze rwigenga .Ibendera ryazamuwe ntacyo ribabwiye! Mushobora kuba mutazi icyo ubwigenge bisobanura. haaaa ngo mwizihiza 4/7?uwuhe mwaka?
Kanda hano umusubize

Anicet - 3/07/2017 saa 07:53

Mbese Ko Mugaya U BURUNDI,abanyarwanda Muturushiki?Menya Ivyanyu Natwe Tumenyivyacu,gusa Ivyo Mufyina Ntimusubire Kudusotora Tuzobabiza
Kanda hano umusubize

emmy - 3/07/2017 saa 13:03

Ngo muzotubiza...courage!!! vuga uti tuzaturana birangire twumvikanye kuko politique ari ubwumvikane naho kutubiza byo?!!!... you have no power on Rwanda.
Kanda hano umusubize

mugabo - 3/07/2017 saa 20:19

Muzagira mute Abarundi nayahe mateka mufite yaho mwaba mwaragaragaje ubutwari natwe abanyarwanda nkuko ubizi aho twahide turabana ububwire ubwobutwari mufite ubone kuvuga ngo mwotumeda nkibyo muhora muririmba ngo mwotumesa sha mwadushobora koko utibeshye abanyarwanda uratuzi cyangwa uratwitiranya naba congo?
Kanda hano umusubize

Niyitegeka - 4/07/2017 saa 04:45

Ariji iyo mutavuze u Rwanda ntimusinzira, mumare urwo muriho narwo si ruto. Ibibazo byacu turabyimenyera, ntitwashyiraho nibyanyu mwiteye! Umwaku mufite ntimuwuzi. Umunsi mwawumenye, nimwe muzawikiza. Mwe kwitiranya. Harya ngo Ruhwa ni iyanyu,? Nyamara aba si abaturanyi beza, kubihorera nukubiteza!!!!
Kanda hano umusubize

David - 3/07/2017 saa 06:03

NONEHO HABIYAKARE AHISE AHINDURA TITRE Y'INKURU !
Kanda hano umusubize

Félix Muhite - 2/07/2017 saa 23:02

None zikomeje guhindura I'm iriho gute? Wumva wipfuza ko zihindura imirisho? Abarundi baca umugani ngo "Umutindi arota ico ababaye"
Kanda hano umusubize

nyirabarazana - 2/07/2017 saa 19:08

Umutwe w'iyi Nkuru ntaho uhuriye n'ibyanditse! Guhindura imirishyo uzi icyo bivuga?
Kanda hano umusubize

jambo - 2/07/2017 saa 15:14

Peter we ko mbona wigana abanyarwanda se bakusanya milliards eshatu mu ijoro rimwe wibaza ko abadede mufite nk aya FPR? Wapi nshuti bariya bageze kureee
Kanda hano umusubize

Agaca - 2/07/2017 saa 09:04

Inkuru yawe iratangaje ko itatubwira aho mwe nk'abanyagihugu bu Rwanda mwawizihirije ahubwo mukajya guhengeza i Bujumbura ,ntacyo mutaziba koko?
Kanda hano umusubize

tity2015 - 3/07/2017 saa 06:08

Ibi ntabwo tukibyizihiza. ....twe twizihiza le 4/7 kuko nibwo u Rwanda rwibohoye amaboko y.abicanyi. .....ntabwo duhengereza ahubwo twanditse ibiriho.
Kanda hano umusubize

Kimonyo - 4/07/2017 saa 14:36

Noneho muzavaneho byose, muve muri UN, muvaneho ubuperezida mwongere bundi bushya mushyireho ibyanyu niba ibibibatera ipfunwe kuko byagezweho nabahutu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X