Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali burinubira umwanya munini abagenzi bamara bategereje imodoka

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buhangayikishijwe n’umwanya munini abagenzi bamara ku mihanda no ku byapa bategereje imodoka nyamara byitwa ko imodoka zigezweho zari zaje zije gukemura icyo kibazo nyamara ubu bikaba bikomeje kuba agatereranzamba.

JPEG - 61.7 kb
Nyamulinda Pascal umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Mu gihe abagenzi batandukanye batega imodoka mu mujyi wa Kigali bakomeje gutakambira inzego bireba basaba gukemurirwa ikibazo cy’ibura ry’imodoka bigatuma bamara umwanya munini ku mirongo, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buremeza koko ko iki ari ikibazo gikomeye, ariyo mpamvu bugomba kuganira mu maguru mashya n’abafite isoko ryo gutwara abagenzi bakongera imodoka cyangwa bakanoza uburyo bwo gukoresha izihari

Ni ikibazo gisa naho kigenda gifata intera bitandukanye n’uko mbere byagendaga, nyamara gahunda igezweho yakomeje no kuvugwa cyane ngo ni uko nta mugenzi washoboraga kumara nibura iminota irenze 5 atagereje imodoka kuko ngo ntayagombaga kumara iminota itanu igihagaze ku cyapa; nyamara kubw’abagenzi ngo ahenshi iminota mike bahamara ntiri hasi ya 45 ndetse hari n’abahamara amasaha bategereje imodoka bajya cyangwa bava ku kazi.

Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka kinemezwa n’abashoferi bazitwara nabo bavuga ko batazi aho imodoka zagiye kuko abagenzi bazirusha ubwinshi mu buryo bugaragara ngo barategereza rwose bakamara umuwanya imodoka zikabageraho barambiwe kuburyo batazi impamvu zabyo.

Mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali ihurirwamo n’inzego zose z’ubuyobozi muri uyu mujyi kuva ku mudugudu , harebwa ibyagezeho n’ibiteganywa gukemura iki kibazo cyo gutinza abagenzi ku mirongo nacyo cyagarutsweho ko kigomba gukemurwa ariko se ubuyobozi burabizi koko ko giteye impungenge abagenzi ?

Pascal NYAMURINDA Uyobora umujyi wa Kigali nawe ngo yikoreye igenzura asanga koko abaturage bamara igihe kinini gishoboka ku mirongo babuze imodoka ,ngo hari ikigiye gukorwa rero abafite isoko ryo gutwara abagenzi bakongera imodoka cyangwa bakanoza uburyo bwo gukoresha izo bafite.

Ikibazo cyo gutwara abagenzi benshi bavuga ko cyatangiye kugaragara aho imodoka zitagezweho zikuriwe mu mujyi wa Kigali hakaza izirenzeho nziza kandi zitwara abagenzi benshi ariko gutinda hafi yo kubura kwazo bigeze aho bamwe bifuza izavanyweho batitaye ku kajagali n’ubuto byarangaga inyinshi muri zo .

Bivuze ko aka ari akazi k’inzego bireba mu gukemura iki kibazo maze abaturage bakaryoherwa n’iterambere ry’umujyi bagerera ku gihe aho bashaka kujya mu gihe bafite amafaranga yabo yo gutega.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mzee - 5/07/2017 saa 02:57

Erega buriya harimo Ruswa bazarebe neza. Wasanga hari abagabirwa za Ligne bakagabanya imodoka bagamije gucucika abagenzi bakanga gusangira nabandi
Kanda hano umusubize

Safari Jean - 3/07/2017 saa 07:34

Ikibazo kimodoka kirakibije cyane kuburyo umuturage yibaza niba Rura ukurikirane inyungu z, abaturage Cyangwa inyungu z, abanyemali bashoye amafranga, A-ha nkabagesera nsaba Rura ko yagenzura ko inshingano zayo zokurengera umuturage ko arizo yashyira invite kuko usanga mumuhanda abantu benshi bijujutira Rura kuko itabarengera. Abaturage batuye Kabeza-Rubirizi bontibavuga kuko bibaza niba baba muGihugu kuko udashobora kubona imodoka mbere Isaa nigice. Ndasaba ko mwadutabara.
Kanda hano umusubize

Safari Jean - 3/07/2017 saa 07:34

Ikibazo kimodoka kirakibije cyane kuburyo umuturage yibaza niba Rura ukurikirane inyungu z, abaturage Cyangwa inyungu z, abanyemali bashoye amafranga, A-ha nkabagesera nsaba Rura ko yagenzura ko inshingano zayo zokurengera umuturage ko arizo yashyira invite kuko usanga mumuhanda abantu benshi bijujutira Rura kuko itabarengera. Abaturage batuye Kabeza-Rubirizi bontibavuga kuko bibaza niba baba muGihugu kuko udashobora kubona imodoka mbere Isaa nigice. Ndasaba ko mwadutabara.
Kanda hano umusubize

jeff - 3/07/2017 saa 07:31

Ariko iki kibazo ntimukakivuge nk' aho ari gishya! Nta na rimwe mu mujyi wa Kigali transport y' abantu yigeze ikorwa neza ngo inyure abagenzi. Muribuka igihe abantu bose bari bemerewe gushyira imodoka mu muhanda bagatwara abantu? Hari akavuyo karengeje urugero. Ugasanga nta muntu ufite ligne akoraho, rimwe akava i Nyamirambo, yagera mu mujyi yasanga abagenzi benshi i Remera akaba agiyeyo, gutyo gutyoooo. Noneho byagera nimugoroba izijya I Remera ziti hajyemo utarenga Rwandex. Ibyo byaratuzonze kugeza ubwo umujyi wa Kigali na ATRACO (dore ko ariyo yonyine yatwaraga abantu muri Kigali) bafata icyemezo cyo gusiga amarangi imodoka zikora mu mujyi. Bwarakeye haza KBS, izana ama bus manini, niba mbyibuka nibwo umujyi wagiriye abantu inama yo gukora ama companies ya transport, nabwo ikibazo byari uruhuri. Byaje guhumira Ku mirari ubwo umujyi wafataga icyemezo icyo kwirukana za twegerane zikajya mu cyaro kandi coasters zari zimaze kugera mu mujyi zidahagije. Ubwo dutangira guhagarara Ku byapa amasaha agashira, urambiwe agafata moto. Ni mushikame mutege moto cg mwigurire izanyu. Nabwo nimuzigura muzateza embouteillage, ikibazo cyo gutinda mu nzira kigume kwa kundi.
Kanda hano umusubize

bush - 3/07/2017 saa 06:35

Ibi kubivuga nkumunya politique biroroshye ,kubishyira mubikotwa bikaba ikibazo, nge niba hari ikintu mbona kibangamiye abagenzi nizirya tap and go usanga zidashobora kwishyuza umugenz frw zijyanye n'urugendo yakoze,urugero ukava nyabugogo ujya kinamba ukishyura nkugiye kimironko,kandi aho yari yicaye hahita hicara undi nawe ubwishyure kuva nyabugogo nkaho ariho avuye. RURA ikwiye gushaka tap and go zishobora gukemura icyo kibazo kandi zirahari naho ubundi twarashize RURA irebera.
Kanda hano umusubize

ttt - 3/07/2017 saa 05:48

sha mubyihorere bariya Bose bafite izabo bagendamo Isoko rihabwa ukwiye kurihabwa none uribaza abari bafite izomodoka ntoya babayeho bate? bazohereje ahozigomba kurindagirira ikindi urebe inzara iri mu rda ubuse nuko bitabonwa??? cg nuko abobireba barya neza bagahembwa neza abandi bakaba bashonje! niba muhora kumirongo muyiveho mugende namaguru nimurambirwa mugume mungo! abakire bibabwiyiki? twihangane wangu umunsi muzehe wacu Kagame yabimenye bizacyemuka imihanda kuvurwa amasambu kwiga urugomo kwishyurwa iyobyanze akabimenya biracyemuka niyombamvu ntanundi twemera ! turakwemera mzee
Kanda hano umusubize

gasombe - 3/07/2017 saa 04:15

mwaretse kubivuga koko twabuze abo dutakira amafrnga yacu yakarita irayagutwara ntubone naho wabariza akarengane twahuye nako nubuhamya bukomeye
Kanda hano umusubize

c - 3/07/2017 saa 02:54

Urugero niba atari ibanga RURA izatubwire umubare wa Bus zihari kuri buri ligne dutange umusanzu wo kuyirebera niba aribyo (kuko hari izikwepera mu bindi biraka,...) Ariko nanone umuti nyawo nuko bahindura naho ubundi company 1 kuri ligne igihe nta competition service irazamba
Kanda hano umusubize

Mutumwinka Joana - 3/07/2017 saa 05:48

Mwagombye guterwa isoni n ibyo muvuga mutabanje gutekereza.Iri terambere ryose twagezeho ryaturutse ku mbaraga n umwete w ubuyobozi bwiza dufite.Aka ni akabazo gato nako kazakemuka.Dukomeze dushyigikire muzehe wacu naho iby imodoka byo nta ngorana ntimugakabye.
Kanda hano umusubize

Titi saya - 2/07/2017 saa 17:31

Ndatangaye cyane ukuntu umuyobozi w'umujyi wa Kigali aribwo akibimenya. Twe dutega Imodoka twararize turihanagura ahasigaye ni ah 'Imana
Kanda hano umusubize

Titi saya - 2/07/2017 saa 17:31

Ndatangaye cyane ukuntu umuyobozi w'umujyi wa Kigali aribwo akibimenya. Twe dutega Imodoka twararize turihanagura ahasigaye ni ah 'Imana
Kanda hano umusubize

Murengezi - 2/07/2017 saa 16:22

Natanga igitekerezo ko hakongerwamo izindi companies, kuko z iriya zifite imodoka nke, ahubwo ugasanga umubare munini wazo uri muri garages zabo, kandi nta financial means bafite yo kugura izindi nshya (e.g uzagere muri garage ya KBS cg Royal urebe). Ndatekereza ko muri CoK hatari ziriya companies 3 gusa. Otherwise, ni ugushyiraho monopoly idafata beneficiaries (citizens).
Kanda hano umusubize

mahwi - 3/07/2017 saa 05:30

Ndatangaye!!!!! aho kugirango hongerwe compagnies, babareka mugakererwa iyo mujya kuko nubundi ziriya modoka baziciye babizi nezako batazahaza isoko(abatega). Nimutegereze igisubizo kizava mwijuru mwe gutega amaso mwene muntu wikunda birenze.
Kanda hano umusubize

samu - 2/07/2017 saa 14:23

Mubyukuri birakabije kumara isaha irega utegereje imodoka arkonjye mbona biterwa no kuba abantu bafite isoko aribamwe n'ukuvaga nta concurrence kuko bo niyo twahamara umunsi ntacyo bibabwiye kuko n'iba urumuntu umwe waguze abantubose bagenda mu muhanda wa kinyinya, kimironko..... Bazagutegereza kuko ntawundi muhaganye mugishaka aba client arko uziko nka kinyinya ntagihe nakimwe utahasaga umurongo kuberako hakora imodoka 2 gusa mubyukuri ntibikwiye ko n'ubwo umuntu yaba haribyo yakoze byiza nka Afande dodo arko atahebwa kugura abanyakigali abiriza kumihanda kubera gukuramo imodoka nke ngohakore ize kdi arinke n'idutabarwe pe
Kanda hano umusubize

nkunzurwanda - 2/07/2017 saa 13:07

Ariko ngewe sinumva imodoka yaba itagezweho muri uru Rwanda rwacu kuko nta modoka nimwe mwari mwabasha kwikorera NGO nimurangiza mubone gusuzugura cg gusuzuguza izo umuzungu yakoze . mukabije kwirata
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X