Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Uburengerazuba: Mwarimu yarezwe na banyeshuri ko yiba amata yabagenewe akayagurisha

Mu karere ka Rutsiro abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirasi abanyeshuri bareze mwalimu wabo, kubwigikorwa kibi akora cyo kwiba amata yabo bityo ngo bakicwa n’inzara.

Uyu mwalimu w’imyaka 42 akaba yarafashwe ku mpamvu z’uko yagiye mu bubiko bw’amata maze agafata amata udupaki 65 akaduha bamwe mu banyeshuri babiri yigisha ngo batumujyanire mu rugo ahatuye hafi ya kanzenze mu karere ka Rubavu.

Abanyehuri bakimara gufata inzira berekera aho yabatumye,bahise bafata umwanzuro wo kurega mwalimu wabo ,kubwo amakosa akora abusanye n’amategeko ya Leta kuri station ya polisi.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yashimiye aba bana kubwo kutarebera amakosa nkaya yokunyereza umutungo wa Leta maze bagahitamo kumurega.

CIP Kanamugire yanenze cyane imyitwarire mibi yuyu murezi kuko ngo ibi bitari bikwiye umuntu w’umurezi kuko ngo birimo kubangamira gahunda za Leta zigamije kuteza imbere imibereho myiza y’umwana.

Twababwira ko gahunda y’inkongoro k’umwana iri hirya no hino ,ikaba igamije guteza imbere imibereho myiza y’abana, ndetse ikanakangurira ababyeyi kurengera imibereho yabana babo banywa amata.

Emmanuel HABIYAKARE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

piter - 7/07/2017 saa 03:42

baca.umugani.mukinyarwandango.umuntu.akama.izo.aragiye.bahembwa.urusenda.nyine.natwe.ihuye.mukura.abakurubumudugudu.batumereyenabi.ngobarashaka.akantu
Kanda hano umusubize

REN - 3/07/2017 saa 23:04

Nyine mukinyarwanda Bavuga ko imihoro inanirwa gufata ababazi igafata abafashi .uyumwarimu abaye iciro ry umugani kwanza babanze barebe impamvu yayibye mubone kwirirwa muvuga ubusa boshya mubamwabuze ibyo mutangaza muri izingirwa binyamakuru
Kanda hano umusubize

REN - 3/07/2017 saa 23:04

Nyine mukinyarwanda Bavuga ko imihoro inanirwa gufata ababazi igafata abafashi .uyumwarimu abaye iciro ry umugani kwanza babanze barebe impamvu yayibye mubone kwirirwa muvuga ubusa boshya mubamwabuze ibyo mutangaza muri izingirwa binyamakuru
Kanda hano umusubize

BIRASA - 3/07/2017 saa 07:35

Muzumve ruswa batubwira zariwe ni inoti y'a 2000 yahawe polisi ariko ntuzigera wumva amamiiylni
Kanda hano umusubize

CYUZUZO - 3/07/2017 saa 06:30

niba mwarimu yasabye imbabazi azihabwe
Kanda hano umusubize

Makuupo - 2/07/2017 saa 11:38

Niba mwarimu yibye amata bikavugwa kuki uwibye miriyari z,amafranga y,isoko Ryan Rubavu atakivugwa ,yahawe promotion, ligole zose ni amamiriyoni murya ngo murakora imihanda ,ntawe ubivuga,. Wari uziko Rubavu hari imirenge utakwinjiramo n,imodoka ngo bishoboke ?none ngo mwarimu
Kanda hano umusubize

CYUZUZO - 3/07/2017 saa 06:27

nukuri uwomwarimu ateye impungenge ahanwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X