Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impinduka mu gipolisi cy’u Rwanda


Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye mu mpera z’iki cyumweru yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi abapolisi 90 kubera imyitwarire mibi isezerera nanone abandi 18 kubera uburwayi mu gihe abandi 2294 bazamuwe mu ntera.

Aba bapolisi birukanywe abandi bagasezererwa bemejwe n’iteka rya Perezida ryemejwe n’iyi nama. Iri teka ryemejwe ryirukanye burundu ba Ofisiye ba Polisi 17 kubera ibyaha n’amakosa binyuranye byabahamye, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu. Yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su –Ofisiye ba Polisi na Police Constables (abapolisi bato bo ku rwego rw’ibanze mu mapeti) bagera kuri 73.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye 18 ba Polisi kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye, yemeza Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107 hamwe n’Iteka rya Minisitiri rizamura mu ipeti by’umwihariko (Speci al Promotion) ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 187.

Ku bijyanye no kwirukana abapolisi, Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko itajya ijenjekera na gato abapolisi bakuru cyangwa abato bakora akazi kabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ihana yihanukiriye abakora amakosa muri aka kazi.

Si ubwa mbere inama y’abaminisitiri idasanzwe yemeza ibyo kwirukana abapolisi kuko in’nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 3 Gashyantare 2017, nayo yemeje Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 66 ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nyamirama - 4/07/2017 saa 08:18

ko mutaduha urutonde rwabo
Kanda hano umusubize

nyamirama - 4/07/2017 saa 08:17

ko mutaduha urutonde rwabo
Kanda hano umusubize

NDAYIZEYE DAMIEN - 4/07/2017 saa 03:34

NI BYO RWOSE. KIMWE MU BYO ABATURAGE BASHIMIRA LETA,NI UKO ITAJENJEKERA UWO ARI WE WESE WICA AKAZI NKANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X