Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Menya Impamvu abana ba Gitwaza batiga mu Rwanda

Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi kandi bakomeyue muri iki gihugu,ndetse akaba numwe mu bashumba bazwi bafite abayoboke benshi ndetse n’amatorero menshi kuburyo yaba afite amafaranga menshi.

Gusa mu minsi ishize uyu mushumba yavuze ko abana be biga muri Amerika kuko yabuze ubushobozi bwo kubishyurira mu Rwanda.

Ese Kuki Abana be biga muri Amerika kandi ariho hahenze kurusha mu Rwanda?
Mu kiganiro yatangaga ubwo yari imbere y’abakiristu,Gitwaza yasobanuye ko kuba abana be biga muri Amerika biga bishyurirwa,kuko ari Abanyamerika naho ngo iyo baza kwiga mu Rwanda ntabwo yari kubona ubushobozi bwo kubishyurira amashuri yo mu Rwanda.

Iyi ntumwa nubwo yavuze ibi kandi yanasobanuye ko itajya ibona umwanya wo kuganira nabana kuko ngo akenshi aba ahugiye mu matorero ariko ngo abana bakaba batabigiraho ikibazo kuko bazi aho aba ahugiye.

Apotre Paul Gitwaza nubwo atinya kuba yakwishyurira abana amashuri mu Rwanda kuko ahenze ariko uyu mukozi w’Imana afite byinshi akuraho amafranga kuko afite Radiyo na Televiziyo,Akaba afite ibitaro,amashuri ndetse n’ibindi byinshi.

Apotre Paul Gitwaza kuri ubu afite abana batagera muri batanu babiri muri bo bakaba biga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ncunguyinka Andrew - 23/07/2017 saa 10:38

Uyu mupasiteri yatangiye neza, byikigihe mbona yaavangiwe, kuko guterura uti amashuri murwanda arahenda, what do you mean mr Paul. come back to your senses, gabanya ubwibone. Ndababaye amarira yange Imana izayakubaze.
Kanda hano umusubize

HATEGEKA VALENS - 14/07/2017 saa 16:10

Ariko mwajya mwandika ibifitiye abasomyi akamaro cg nugushaka kumwamaza ubuse kuba afite abana biga U.S.A Biga mwijuru, uuhhu!
Kanda hano umusubize

Majoro daniel - 6/07/2017 saa 17:49

nababwiriki
Kanda hano umusubize

hakiza - 4/07/2017 saa 18:33

Izo nkuru ntabwo tuba dukeneye kuzimenya ,abana be bakiga mu Rwanda cg hanze ibyo ni ubuzima bwe bwite ,nagerageje gusoma ngo numve ko haraho mugaragaza uyo mpamvu bigayo ndahabura .Mujye mwandika ibintu bitiye akamaro abasoma inkuru
Kanda hano umusubize

ndahiri - 4/07/2017 saa 09:30

Iyo nkura ya babana batanu ba Gitwaza wayikuye he?ko tuzi 3
Kanda hano umusubize

ndahiri - 4/07/2017 saa 09:29

Iyo nkura ya babana batanu ba Gitwaza wayikuye he?ko tuzi 3
Kanda hano umusubize

ndahiri - 4/07/2017 saa 09:27

Iyo nkura ya babana batanu ba Gitwaza wayikuye he?ko tuzi 3
Kanda hano umusubize

GATARE James - 4/07/2017 saa 08:01

GITWAZA arakize cyane.Ntabwo ari amafranga yabuze,ahubwo nuko abantu bakize nkawe,bajyana abana babo hanze kwiga yo.Ibi nabyo byerekana ko GITWAZA ari mu bantu bakunda ibyisi.Ubundi imana ishaka ko tubana n'abana bacu,kugirango tubigishe ibyerekeye imana (Gutegeka 6:6).Aho nsengera mu Bahamya ba Yehova,twubahiriza cyane itegeko ry'imana ryo kubana n'abana bacu hamwe n'umugore wacu.Mu gihe YESU atagiraga aho arambika umusaya,pastors bakomeje kwerekana ko bashaka UBUKIRE n'ibyubahiro.YESU na PAWULO,basize basabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Abantu bose bakabya gukunda ibyisi,imana ibafata nk'abanzi bayo nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Bivugwa ko batazaba mu Bwami bw'imana.Nta na rimwe intumwa nyazo za YESU zabwirizaga zisaba amafranga.Nubwo birirwaga bagenda babwiriza ahantu hose,bashakaga umwanya bagakora imirimo yindi ibatunga,kugirango batagira umuntu baremerera (2 Abatesaloniki 3:8).Urugero,PAWULO yatungwaga no kuboha amahema.Nta na rimwe yasabaga icyacumi nkuko aba biyita abakozi b'imana babigenza.N'iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20).
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 5/07/2017 saa 15:27

GATARE muvandimwe ko ndeba ufashe imyitwarire y'umuntu ukayigereranya na institution! Gitwaza ni umuntu mugenzi wawe mugereranye nawe wimugereranya na institution y'abahamya ba Yehova. Ikindi ntekereza ko abahamya ba Yehova mwaba muri n'abahamya b'ukuri. Gitwaza uvuga ko ari umukire uzi umutungo we? Nakugira inama yo guhamya Yehova ukareka guhangana n'abantu bo batanitaye ku guhangana kuko uwo si umurimo w'Imana. Buriya se mu bahamya ba Yehova abana Banyu ntibajya biga muri internat? Nifizaga kukumenyesha ko kujya gusura umwana wiga I Cyangugu uturutse I Kigali urugendo rwaho rufata amasaha akabakaba ay'uwafashe indege ajya muri USA. Ibyo uvuga ubanze urebe niba bigamije kuzamura icyubahiro cya Yehova uvuga ko ubereye umuhamya. Urakoze.
Kanda hano umusubize

sarah - 3/07/2017 saa 20:29

Huuuu barakahiga ahubwo iyaba byashobokaga ngo bike aharuta aho.
Kanda hano umusubize

rumena - 3/07/2017 saa 17:28

gitwaza abeshya kumanywa yihangu ngo ubushobozi amafaranga yinjiza ni menshi kandi atagira ingaru gusa imigisha irimo ibinyoma ntayo mbonye harya agenda mumodoka yangahe harya inywa amazi
Kanda hano umusubize

Kankindi Julienne - 3/07/2017 saa 09:26

Sukoyabuze amafaranga ahubwo ni Imigisha Imana Ihabayubaha.
Kanda hano umusubize

Eric - 4/07/2017 saa 04:07

Yeah ur right
Kanda hano umusubize

Rutuku - 5/07/2017 saa 01:28

Urashaka kuvugako twe abiga mu Rwanda cg abafite abana biga mu Rwanda ni uko tutubaha Imana cg ko twayitutse...urakoze.
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 5/07/2017 saa 15:29

Namwe mufite iyanyu migisha kandi nta wikanira umugisha wundi. Iduha ibidukwiye mu gihe cyacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X