Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Impamvu 4 za mwamba zituma abahanzi baririmba indirimbo zihmbaza Imana babireka.

Impamvu 4 za mwamba zituma abahanzi baririmba indirimbo zihmbaza Imana babireka,bakajya kuririmba indirimbo z’isi

Kimwe mu bintu bikunze kubabaza abakristo umuntu yanavuga ko binashobora kuba bibabaza Imana ni ukubona umwana warerewe mu nzu y’Imana, agakurira muri Chorale yarangiza agafata umwanzuro wo kujya kuririmba indirimbo zisingiza kandi zigataka abantu aho gusingiza Imana yabaremye. Ni kenshi abantu benshi bagiye bibaza iki kibazo: kuki abahanzi bava mu kuririmbira Imana (gospel music) bakerekeza mu kuririmba imiziki isanzwe (secular music) ? Urubuga rwanyu Imirasirecom rwabakoreye ubushakashatsi n’impamvu isunika aba bahanzi kuva mu ruhando rw’abaramyi.

Mu buhamya bwinshi bwagiye butangwa n’abahanzi hari ibyo bagiye badutangariza ariko hari impamvu nyinshi zinavugwa n’abandi bantu batandukanye. Gusa uyu munsi turagaruka kuri 4 gusa.

1.KUDAKOMERA NO KUDAKURA MU MWUKA

Kudakomera mu mwuka bishobora gutera umuhanzi cyangwa se umuririmbyi gushukwa, kureshwa no gukururwa n’iby’isi. Satani yabwiye Yesu ngo “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”. MATAYO4:9-10. Kimwe mu bintu abaririmbyi n’abacuranzi bakunze kwirengagiza kandi gikomeza umuntu mu mwuka ni Ijambo ry’Imana. Iyo Yesu aza kuba atazi Ijambo ry’Imana ntiyari gutsinda ibishuko bya Satani, aha rero uzasanga abaririmbyi benshi n’abacuranzi baririmba gusa ariko ntibasome ijambo ry’Imana ndetse ryanatangira kwigishwa bakisohokera bakagaruka rirangiye, aha niho satani abafatira kuko azi imbaraga ziri mu Ijambo ry’Imana kuko nawe yari umuramyi. Umuririmbyi udasoma Ijambo ahinduka umunyamagambo.

Yesu yabwiye abigishwa be ngo musenge mutajya mu moshya. Biroroshye cyane ko umuririmbyi udasenga yagwa mu moshya ndetse akaba yanava mu by’Imana akajya mu by’isi. Kuririmba gusa ntibihagije bisaba kubikomeresha amasengesho. Yesu yatsinze Satani kuko yari avuye mu masengesho y’iminsi 40 kandi ubuzima bwe bwarangwaga n’amasengesho ya buri munsi. Umuririmbyi udasenga gusambana biramworohera. MATAYO 26:41

Kudakura no kudakomera mu Mwuka rero bizana kwahukana mu gukorera Imana kw’abahanzi kuko iyo umuririmbyi cyangwa se umuhanzi yagize igihe kinini kandi kirambuye cyo kwinjira mu Ijambo ry’Imana, mu masengesho no gukorera Imana abikuye ku mutima (commitment) nta mpamvu iyo ariyo yose yamutera gutezuka cyangwa gutentebuka mu murimo w’Imana. Umutima ushobora kuba ukunze Imana ariko umubiri ukagushuka. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. MARIKO 12:30

2. KUDASHYIGIKIRWA N’TORERO MU NAMA NO MU BIFATIKA

Nubwo iyi itagakwiriye kuba impamvu ituma umuntu areka gukorera Imana hari benshi bakomeretswa no kutitabwaho mu nsengero babarizwamo maze bagafata icyemezo cyo kwigira mu Isi bibwira ko ariho bazitabwaho nubwo ari ukwishuka kuko abahanzi bo mu Isi baba bameze nk’imfubyi, ubashaka wese ni uko aba afite icyo abakeneyeho iyo batari kuri top barabura. Hari abarega abashumba ko biyitaho gusa ariko ntibite ku baririmbyi nyamara bakabakoresha cyane mu kuzana ubwiza bw’Imana mu rusengero no gutegurira abantu benshi kwakira Ijambo ry’Imana ariko amaturo yaboneka bakabibagirwa.

Hari benshi rero bakomeretse bavuga ko badahabwa agaciro mu nsengero ndetse ngo ntibanahabwe ku maturo, ariko ku rundi ruhande abashumba bakavuga ko umuririmbyi akwiriye gukoresha Impano ye ikamubeshaho ariko ugasanga batabafasha mu kumenyekanisha ibihangano byabo no kubigurisha. Hari abahanzi rero usanga badafite ababyeyi bo mu mwuka (Spirtual Mentors or Parents) babagira inama kandi ugasanga n’abakristo ntibabashyigikira mu kugura ibihangano byabo no kwitabira ibitaramo byabo bikabaviramo kureka gukorera Imana kubera ibikomere ariko ntibyari bikwiriye kuko ibyo waburira mu Mana ntiwabibona kwa Satani. Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.
ABAGALATIYA 6:1-10

3. AMAKIMBIRANE, AMASHYARI N’INTAMBARA BIBA MU MA CHORALES

Satani akunda gutera abaririmbyi cyane kubera ko nawe yari umuramyi ukomeye akaba azi imbaraga ziri mu kuramya Imana. Aha rero niyo mpamvu uzasanga mu ma chorales n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana habamo ubwibone n’amashyari, bigatuma bamwe bashaka kwiharira kuyobora kuririmbisha, bakima umwanya abandi bafite impano. Ibi rero hari abo biviramo kuva muri za chorales kubera kwimwa umwanya wo gukoresha impano zabo bakajya kuririmba ku giti cyabo batakurikiranwa bagatangira kuririmba I ndirimbo z’isi.
Aha niho usanga akenshi abaririmbyi baririmbana cyangwa se abo mu nzu y’Imana hariho igihe bakorana umurimo bapingana batumvikana bityo bikagera no ku muhanzi uririmba ku giti cye yaba adakomeye n’ubundi akabona ibyo bitero by’abavandimwe basangiye umurimo bimumereye nabi bimuremereye agahita yigendera, iyo hatabayeho umuba hafi ngo amugire inama, amuhumurize kandi amukomeze aragwa akabivamo.

4. KUBA NTA MAFARANGA BABONAMO

Bamwe muri aba bahanzi bavuga ko nta mafaranga aba muri Gospel bakavuga ko birirwa baririmba ariko wajya kureba ukabona nta mafaranga bashobora kuronka muri uwo muziki bakigereranya na bagenzi babo baba birirwana baririmba indirimbo z’isi dore ko baba baranakuranye, abo baririmba indirimbo z’isi bagatangira kugenda babareshya babaca intege babumvisha ko nibatangira kuririmba indirimbo z’isi aribwo bazubahwa bakanamenyekana cyane kuko bazi no kuririmba bakumvishwa ko n’ibyamamare byose hirya no hino ku isi byabanjirije mu nzu y’Imana. Ibyo byose iyo bihuriye mu matwi ye bimusunikira gufata icyemezo kigayitse cyo kuva mu nzu y’Imana. Nyamara burya amaherezo y’abavuye mu by’Imana bakajya mu by’isi nubwo babaye ibyamamare bikomeye, abenshi bagize amaherezo atari meza. Urugero: Mickael Jackson, Whitney Houston, …

Dore ibimenyetso byakwereka ko umuririmbyi wa Gospel agiye kuyivamo?

1. Atangira kwitandukanya n’abakristo bagenzi be. IMIGANI 18:1

2. Atangira kucudika n’abaririmbira isi (nyereka uwo mugendana nzakubwira aho ugana). IMIGANI 13:20

3.Atangira gushishikarira kumenya indirimbo nshya z’isi. ABAROMA 12:2, IMIGANI 23:7

4. Atangira guhindura imitekerereze uzamwumva akenshi anenga bagenzi be anenga n’iby’Imana.(criticize). YAKOBO 4:11-12

5. Atangira kutaboneka mu murimo w’Imana no guhinduranya amatorero cyane akaba inzererezi.
IBYAKOZWE 19:13-16

Inama umuntu yatanga ni ukuvuga ibyo Yesu yavuze ngo haranditswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine kandi Dawidi yaravuze ngo Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa. Kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi, Bazuma nk’igisambu kibisi. Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, Guma mu gihugu ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza. ZABURI 37:1-5

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X