Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Gahunda Mkapa yihaye yo Kurangirizaho ibiganiro Ntiyubahirijwe


Benjamin Mkapa aratangaza ko ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka kwari kurangira hamaze kuboneka amasezerano yumvikanyweho na leta hamwe n’abatavugarumwe nayo, ariko siko byagenze kuko ukwezi kwa gatandatu kwarangiye ayo masezerano ataraboneka
.

Hari mu kwezi kwa kabili uyu mwaka w’2017 aho umuhuza mu makimbirane y’Abarundi yatangazaga ko ukwezi kwa gatandatu, kwarangiye kuri uyu wa gatanu kwari kurangira habonetse amasezerano yo kugarukara amahoro.

William Benjamin Mkapa wahoze ayobora igihugu cya Tanzaniya yabivuze ubwo yateguraga nanone indi gahunda ya gatatu y’umubonano ugomba guhuza impande zombi zirebwa n’ibibazo bakongera guhurira I Arusha muri Tanzaniya.

Mkapa w’imyaka 79 yavuze ko Abarundi bakwiye kubona agahenge maze bagatangira ibikorwa by’iterambere.

Yatangaje ko ibyo bibwirizwa guca mu masezerano ashyizweho umukono n’impande zose zirebwa n’aya makimbirane yadutse kuva mu mwaka w’2015, aho umukuru w’igihugu yatangaza ko agiye kongera kwiyamamaza.

Sylvestre Ntibantunganya wigeze kuyobora u Burundi yabwiye Ijwi ry’Amerika icyo gihe ko igihe cyo gusubukurira ibiganiro itariki cyashyizweho ari iya kure. Yifuje ko ubwo nyine bari kuva Arusha bakuyeho intambamyi zose zituma aya masezerano adashyirwaho umukono.

Ukwezi kwa gatandatu kwarangiye kuri uyu wa gatanu ibiro by’umuhuza mu makimbirane y’Abarundi byatangaje ko habayemo ibibazo. Gusa ibyo biro ntibyashatse kugaragaza ibibazo byayibereye intambamyi.

leta y’Uburundi yifuza ko umuhuza yabagezaho ibyo yagezeho mu gihe cy’umwaka wose amaze. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Pascal Barandagiye yabitangaje kuwa gatatu w’iyi w’icyumweru gishize imbere y’abadepite.

Imbere y’uko ico kiringo umuhuza yari yihaye kirangira, Mkapa yarakiye intumwa ziserukira reta n’abatuvugarumwe nayo.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika uBurasirazuba iheruka, umuhuza yatangaje icyegeranyo cy’aho agejeje ibikorwa bye.

Mkapa Yasabye ko yashigikirwa bihagije mu gikorwa arimo.
Mu mbogamizi yatangaje harimo ko impande zose zitaremera kwicarana ku meza y’ibiganiro kugira umuti uboneke. Yemeje ko iyo hadasibye leta, hasiba abatavugarumwe nayo.

Hafi imyaka ibiri irashize akarere gatoye umuhuza n’umufasha we ariko kugez n’ubu haracyakorwa imibonano ku mpande zirebwa n’amakimbirane mu Burundi kugira hazatangire ibiganiro nyirizina.

Alpha Nkindi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/07/2017 saa 11:43

umuntu atekereza nku muntu ari siwe usohoza
Kanda hano umusubize

Gahinda - 3/07/2017 saa 11:47

ABANTU NITWE TWONONA IBINTU CG TUKABIKORA NEZA ! MUKAPA RERO NTAGO ARIWE WENYINE KUGITICYE WARANGIZA IBIBAZO BYABARUNDI URUHARE RUNINI NURWABARUNDI ! UBUSE KO IGIHUGU CYACU CYASHYIZEHO GAHUNDA YA. TWENTY/ TWENTY. BARABYUJUJE BYOSE ?? ABANTU ,TURI BEZA,ABANTU TURI BABI !! DUTEMA ISHAMI RYIGITI TURYICAYEHO ! STUPIDITY !!!
Kanda hano umusubize

ntirandekura décitrois - 3/07/2017 saa 13:34

abantu nitwe twisamburirako tukongera tukiyubakira.
Kanda hano umusubize

kumiro - 3/07/2017 saa 18:53

2020 ushobora kuba ari wowe utayumva cyangwa nta muganda wawe ushyiramo ukiraramira ngo abandi bazabikora.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X