Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga:Ni iki kihishe inyuma y’iyegura ku mirimo rya Gasana Celse wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere?

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga Gasana Celse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Nyakanga 2017 yeguye ku mirimo ye.
Byatangiye bihwihwiswa ko yeguye ndetse bamwe batinya kugira icyo bavuga kuri iyi yegura.

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Muhanga bamaze kuvugana na Imirasire.com batifuje ko amazina atangazwa ku mugaragaro bemeje ko Gasana Celse yeguye ndetse ibaruwa yo kwegura yayigejeje ku bunyamabanga bw’akarere.

JPEG - 67.1 kb
Gasana Celse wamaze kwegura ku mwanya we

Aba bakozi babwiye Imirasire.com ko ubuyobozi bw’akarere n’intara muri rusange butinya kugira icyo buvuga kuri iki cyemezo hategerejwe ko abanza kuganira n’abamukuriye mu kazi.

Iyegura ry’uyu muyobozi rije nyuma y’igihe kirekire kitari gito bivugwa yarangwaga n’imyitwarire mibi yaba mu kazi ndetse no hanze mu baturage.

Guhwihwiswa amakuru avuga ko Celse Gasana, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga ko yaba yamaze kwegura ku mirimo ye yari amazeho igihe kitari gito, ariko intandaro ngo ikaba yari imyitwarire itari myiza yakundaga kumugaragaraho.

Imirasire.com yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umuyobozi w’aka Karere ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, bose ntibafata telefoni.

Gasana Celse mu 2014 yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga y’ikipe Muhanga FC yahoze yitwa Flash FC. Nyuma urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaje kumugira umwere asubira mu mirimo.

Nanone kandi mu minsi yatambutse yongeye kugaragara mu nteko ishinga amategeko asobanura ibibazo bitandukanye yabazwaga n’inteko komisiyo ya Pak ariko ntiyabasha gutanga ibisobanuro bihagije.

Uretse ibibazo by’imyitwarire mibi mu kazi no hanze yako izi nazo zishobora kuba impamvu yo kwegura kwe

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAKA - 6/07/2017 saa 11:09

Amajyepfo nababwiyeko yifitemo utubazo, aroreje, uriya mugore ntabwo azashobora kuzingitiranya no kubihoshahosha ngwabivemo nkumugabo wahahoze ndabarahiye!!! Abameya nuko bakibakingiye ikibaba batarabinjiramo, nkekako bagezweho habitegeko ataba aikiri hano kdi nibakomeza gutinda..........
Kanda hano umusubize

KAKA - 6/07/2017 saa 11:09

Amajyepfo nababwiyeko yifitemo utubazo, aroreje, uriya mugore ntabwo azashobora kuzingitiranya no kubihoshahosha ngwabivemo nkumugabo wahahoze ndabarahiye!!! Abameya nuko bakibakingiye ikibaba batarabinjiramo, nkekako bagezweho habitegeko ataba aikiri hano kdi nibakomeza gutinda..........
Kanda hano umusubize

damos - 5/07/2017 saa 11:59

Yibura izindi jyanama zirakora inzego zibishinzwe zikurikirane akarere ka HUYE, kuko Mayo,Ex w'akarere ,DASSOcordinator wa'akarere bafite imyitwarire mibi bakwiye kwegura cg kweguzwa batarazambya ibintu murakoze.
Kanda hano umusubize

Yeah - 4/07/2017 saa 17:55

Cyokora umuco mwiza wo kubona ari ngombwa kwegura ukibwiriza, ukwiye kurebererwaho no muri central government, babona udakwiye, policy makers bagafata ingamba.
Kanda hano umusubize

Twin Yeah - 3/07/2017 saa 15:07

Kwegura ku mpamvu ze bwite ko ari byo byari bimenyerewe, ibi byo by,imyitwarire idahwitse na byo bigiye kujya bishyirwaho nk,impamvu nyongeracyaha? Nibamworohere yigendere amahoro yeguye, ibindi si ngombwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X