Monaco cosmetics

Abanu 15 baguye mu mirwano yabereye muri centre africa hagati ya un n’inyeshyamba

Mu gihugu cya Centre Africa abagera kuri 15 baguye mu mirwano y’ingabo zumuryango uharanira amahoro wa MINUSCA muri iki gihugu, maze abagera kuri 15 bahasiga ubuzima.


Iyi mirwano yabaye kuwa Gatatu yabereye mu isoko ryo mu mujyi wa Kaga-bandoro,ubwo uyu mutwe witerabwo wa Seleka wagabaga ibitero byiganjemo abasilamu bagamije kwihorera.

Umwe mu bayobozi ba MINUSCA yatangaje ko izi nyeshyamba atari ubwambere zikoze imirwano nk’iyi yo kwanduranya ngo kuko nubundi zigeze no kurwana n’ingabo z’u Burundi ndetse n’iza Pakistan ,ahamya neza avuga ko zibarizwa muri uyu mujyi.

Yakomeje avuga ingabo za MINUSCA zakoze ibijyanye n’inshingano zabo zo kurinda abaturage bo muri Centre Africa ,uvuye mu birometero 400 mu Majyaruguru y’umurwa mukuru w’uyu mujyi Bangui.

Muri uyu mujyi wa Kaga-bandoro uherereye mu gace ka Nana-Grebizi gatuwemo impunzi zigera mu bihumbi 20 aka gace rero kakaba gakunze kurangwamo imvururu zitandukanye zishingiye ku kwigomeka ku butegetsi bw’iki gihugu.

Iyi mirwano yongeye kubaho nyuma yuko mu kwezi kwa gatanu imitwe itavuga rumwe na leta yari maze gusinya amasezereno na leta ko igiye gushyira hasi intwaro maze igatanga amahoro ntizongere guteza imvururu ukundi, ubwo uyu mutwe wa Seleka wongeye guteza imirwano wahirikaga ku buyobozi Perezida François Bozize.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Christian - 4/07/2017 saa 13:46

Urakoze Karangwa ,ni byiza kujya tubwizanya ukuri ,ukuri kuzavafasha benedata kuzataha iwacu mw'ijuru aho kubabwira iby'iyi isi tuzanasiga. Imana niyo mpamvu itaretse Adam na Eve bonyine ahubwo yujuje abantu isi kugira ngo dufatane mu mugongo muri uru rugendo rwo kuri ino isi,kuberako uno munsi mba mpagaze ejo nkagwa,maze umuvandimwe ukamfasha guhaguruka biciye mu nkuru nziza twazaniwe n'Umwami wacu Christo . Imana iguhe imigisha Karangwa
Kanda hano umusubize

KARANGWA Charles - 4/07/2017 saa 06:25

Central African Republic irananiranye.Ibi biraba mu gihe UN yoherejeyo ibihumbi by'abasirikare (blue helmets) ngo bahagarike imirwano.Mu byukuri,byerekana ko UN ntacyo imaze.Ifite abasirikare barenga 100 000 bu bihugu 21 ku isi.Ikoresha amafranga arenga 7 650 000 000 000 RWF,nukuvuga Budget y'u Rwanda inshuro zirenga 3 !!!. Nkuko Bible ivuga,amahoro ku isi azazanwa gusa n'Ubwami bw'imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.ubwami bw'imana ni UBUTEGETSI bw'imana buzaza bukabanza kumenagura ubwami bwose bwo mu isi.Yesu abe ariwe uhabwa gutegeka isi (Revelations 11:15),ayigire PARADIZO.Imana izabanza yice abantu bose batayumvira (Yeremiya 25:33),bibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,kwishimisha,politike,etc... Turabita,tugapfa.Iyo utashatse imana ukiriho biba birangiriye ku irimbi,aho bakujyana. Ariko iyo washatse imana ukiriho,uba uzazuka ku munsi wanyuma,ugahembwa ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Wikeka ko ari ukubeshya,ahubwo haguruka,ubanze wige Bible kugirango umenye icyo imana idusaba,ugikore,uhinduke we kwishakira ibyisi gusa. This LIFE is too short.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X