Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mr Eazi wataramiye i Kigali yasabye abahanzi nyarwanda kwagura muzika yabo kuko itazwi muri Afurika

Igitaramo kitiriwe kwibohora Umuhanzi Mr Eazi wakoreye igitaramo kitiriwe kwibohora cyabaye kimwe mu bitaramo byahenze kurusha ibindi mu mateka y’umuziki mu Rwanda ariko kikitabirwa na benshi.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center abantu bari bakubise buzuye dore ko uretse Mr Eazi hari n’abahanzi b’abanyarwanda nka Bruce Melodie ndetse na Charly na Nina nabo bashimishije abakunzi babo mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko ndetse n’abakuze.

Kwinjira muri iki gitaramo byasabaga ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400 000frw) ku bantu umunani ba VIP n’ibihumbi 20 ku muntu umwe mu myanya isanzwe.

Bruce Melody niwe wanimburiye abandi kugera ku rubyiniro maze abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka; ‘Ntundize, Complete me, Turaberanye ageze ku Kinya biba ibindi bindi.


Uyu musore yakurikiwe n’itsinda ry’abakobwa rigezweho mu Rwanda ‘Charly & baririmbira abakunzi babo indirimbo zabo zizwi nka; Indoro, Mfata, Face to Face, Owooma n’izindi.


umuhanzi mpuzamahanga wari utegerejwe Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi ku izina rya Mr Eazi.

Mr Eazi ubwo yageraga ku rubyiniro yataramiye abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe muri Afurika nka; ‘Dance For Me, Leg Over, Life is Eazi’ n’izindi.

Mr Eazi mu ijambo rye yagejeje ku bakunzi be yagize ati: “Nishimiye iminsi namaze mu Rwanda. Ni ibihe nzakomeza kuzirikana kuko nahabonye byinshi mpahurira na benshi kandi b’ingenzi mu buzima bwanjye (abakunzi be). Kubona igihugu kigendera kuri gahunda nk’u Rwanda muri Afurika si kenshi. Ndashimira abateguye iki gitaramo kuko batumye ngera mu gihugu mbona nk’icya kabiri mu buzima bwanjye.”

Uyu muhanzi nyuma y’igitaramo yabwiye abanyamakuru ko asaba abahanzi b’u Rwanda kongera imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo kuko bafite impano ariko ntibazwi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X