Monaco cosmetics

Ntibyifashe neza ku muhanzi Coffi Olomide,ashobora no gufungwa

Umuhanzi Coffi Olomide ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yongeye kugaragara yiyenza ku mubyinyi we,aho yafashe imisatsi ye akayikurura bigateza umwiryane muri bagenzi be.


Ibi byabereye mu gihugu cy’Uburundi ubwo uyu muririmbye yari yahakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize,icyagaragaye ni uko byo yakoze byamuhesheje umugayo bituma zimwe mu nzego zibishinzwe zikora akazi katoroshye,binavugwa ko ashobora no gufungwa.

Impamvu yatumye Olomide ahohotera uyu muririmbi ntikiramenyekana icyakora inzego zishinzwe umutekano zitangaza ko zizatangaza icyabimuteye nyuma yuko hakozwe iperereza.

Ni nyuma y’uko aherutse gufungirwa muri Kenya aryozwa urugomo yakoze ku kibuga cy’indege, aho yafashwe amashusho akubita imigeri n’inshyi nyinshi umwe mu bagore bari bamuherekeje.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita Grand Mopao cyangwa Mopao Mokonzi, mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Twitter, yagaragaye aca hagati y’ababyinnyi be n’abashinzwe umutekano bari bahari hanyuma atera imigeri umwe mu bagore bari kumwe na we.

Itangazamakuru ryo muri Kenya, ryatangaje ko uyu mugore Koffi Olomide yakubise ari umwe mu babyinnyi be. Nyuma yo gusakara kw’ayo mashusho yavugishije benshi, uyu muhanzi ubwe yasabiye imbabazi igikorwa yakoze ari kumwe n’umubyinnyi we yakubise.

Ibi rero yakoreye mu Burundi bikaba byasanishijwe nibi yakoreye muri Kenya bituma bihabwa uburemere aribyo bishobora gutuma afungwa.

Dore uko byagenze mu Burundi ubwo yakururaga umusatsi w’umubyinnyi we

Dore uko byagenze muri Kenya akubita umubyinnyi we

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka - 6/07/2017 saa 04:22

Uyu musilibaza kabisa akwiye guhanwa vyakarorero.kuko nisubira mu caha
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 5/07/2017 saa 17:49

Urebye iyi video ubonako uyu mukobwa yashakaga udufranga twintica ntikize.ibintu bitari byiza nagato.gusebya umusaza coffi koko!? Nanjye nayikurura
Kanda hano umusubize

wesley ganza - 4/07/2017 saa 09:09

uriyambwa yabayite umuntu akubitanumubyinnyiwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X