Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hamaze kumemyekana lisiti y’agateganyo y’abanyarwanda bazatora Perezida

Abanyarwanda bagera kuri kuri miliyoni 6.8, biganjemo abagore nibo basohowe na Komisiyo y’Amatora (NEC) kuri uyu wa 3 Nyakanaga 2017, ko aribo biyandikishije kuzatora Umukuru w’Igihugu muri Kanama .

Mu itangazo NEC yasohoye rigaragaza ilisiti y’agategtanyo y’abazatora Perezida wa Repubulika, hagaragaramo ko hiyandikishije abaturage 6,888,592, barimo abagabo 3,170,090 n’abagore 3,718,502.

Ukurikije Intara, iy’Iburasirazuba ni yo irimo benshi kuko abari kuri lisiti ni 1,661,247; Amajyepfo ni 1632312; Iburengerazuba ni 1585481 naho mu Majyaruguru 1,148,881.

Kuri iyi lisiti, Abanyarwanda bazatorera mu mahanga ni 40,826.

Ku byerekeye abakandida, mu cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yatangaje ko abemejwe by’agateganyo ari Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, mu gihe Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred, Rwigara Diane na Mpayimana Philippe bigenga batemerewe bitewe n’ibyangombwa birimo imikono y’ababashyigikiye 600 mu turere bataruzuza buri umwe.

Aba bakandida bigenga bahawe umwanya wo kuzuza ibisabwa bitarenze iya 6 Nyakanga, dore ko abakandida ntakuka bazatangazwa ku ya 7 Nyakanaga. Abazaba bemejwe nk’abakandida bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 17 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama; umunsi w’amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.

U Rwanda rwateganyije amafaranga arenga miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda kuzakoreshwa muri aya matora.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fique - 6/07/2017 saa 14:30

Dufite democracy isesuye,mugereranye n'amatora y'umukandida 1 n'ibara ryikujuju ntimukibagirwe vuba aho tuvuye banyarwanda ubu turarya tukaryama kdi ntituzarengwe amahoro mbifurije amatora meza no gutora neza
Kanda hano umusubize

fique - 6/07/2017 saa 14:30

Dufite democracy isesuye,mugereranye n'amatora y'umukandida 1 n'ibara ryikujuju ntimukibagirwe vuba aho tuvuye banyarwanda ubu turarya tukaryama kdi ntituzarengwe amahoro mbifurije amatora meza no gutora neza
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 07:45

Umusaza tuzamutora.100% kuko yatugejeje kuribyinchi.
Kanda hano umusubize

Jean pierre - 5/07/2017 saa 07:41

Gutora uwodushaka nibyiza. arikose ah!!!!
Kanda hano umusubize

shema - 5/07/2017 saa 03:30

thank you for this ese nkatwe tuba imahanga tuzatora dute !!
Kanda hano umusubize

gasombe - 4/07/2017 saa 14:39

yego rata mwese muvuze ukuri ariya mafarnga ararenganye niba ari ishimwe twihereye umusaza kubera gukora neza ntampamvu yokujya kuyirwaniraho nabandi ikindi ariya mafarnga twari kuyongera kumushara wamwarimu maze ireme ryuburezi rigakomera cg agakora nibindi doreko duhanganye nintambara yohuhashya ubukene
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 4/07/2017 saa 12:01

Nibyo rwose, aya matora nta sens afite kuko tugiye kwinjira mu nzibacyuho y'imyaka 7. Ubundi abadepite nibo bakagombye gusobanura ko nta mpamvu yo kujya mu matora kuko aribo bemeje impamvu y'iriiya referendum. Nta democratie iri mu gihugu cyacu, iyo ihaba iyi ngingo yakabaye impamvu ya debat igomba kwemeza niba aya matora ari ngombwa.
Kanda hano umusubize

Rukebura - 4/07/2017 saa 10:39

Ndabaza.Ko muguhindura itegekonshinga abadepite bavuzeko kubera ibyiza Kagame yatugejejeho itegeko rihinduwe hakabaho inzibacyuho kugirango akomeze ateze imbere igihugu...nyuma manda zikazaba imyaka itanu inshuro zitarenga ebyiri...ndibaza nti kuki tugomba gukora amatora kandi itegekonshinga ryarahinduwe kubusabe bwacu abaturage bikanemezwa n abadepite twese tukaba twarabikoze tugamije ko paul kagame akomeza...kuki dutora kandi twaramaze guha manda Kagame ? Numva tutagombye gutora kuko twinjiye mu nzibacyuho....aho kuntuka munjijure niba nibeshya
Kanda hano umusubize

Bamenya - 4/07/2017 saa 11:41

Ibibazo wibajije bifitishingiro ahubwo byatuma tunazigama amfr atarimake tutagiye mumatora.Ese ubundi tubwirwa nikiko tutazongera kwikorera ibiseke muri 2034? Ikindi nibaza nkaburiya Diane atsinze amatora ntabwo twaba twishe itegekonshinga?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X