Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Theo Bosebabireba yavuze impamvu 5 zikomeye zizatuma yitabira igitaramo cya Beauty for Ashes

Theo Bosebabireba yavuze impamvu 5 zikomeye zizatuma yitabira igitaramo cya Beauty for Ashes anahamagarira abakunzi be kutazahabura

Uwiringiyimana Theogene uzwi kw’izina rya Theo Bosebabireba n’umwe mubahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi mu gihugu cy’u Rwanda no mu bihugu duhana imbibi ,uyu muhanzi mu bisanzwe ntakunda kwitabira ibitaramo by’abandi bahanzi kereka ibyo kenshi aba yatumiwemo.

Uyu muhanzi yagize icyo avuga ku gitaramo gikomeye kiri gutegurwa mu mugi wa Kigali cy’itsinda rya Beauty for Ashes aho yavuze impamvu eshanu zikomeye atabura kuzaboneka muri iki gitaramo ndetse anahamagarira abakunzi b’umuziki n’abafana be muri rusange kutazahatangwa.

Theo Bosebabireba arahamagarira abakunzi be kuzitabira igitaramo cya Beauty for Ashes
Bosebabireba avuga kuri iki gitaramo cya Beauty for Ashes yagaragaje ibintu bitanu bikomeye bituma iki gitaramo kizasiga aamateka akomeye kandi ko ibi aribyo byatumye afata umwanzuro wo guhagarika gahunda zose yarafite kuri iki cyumweru k’italiki ya 09 Nyakanga 2017 kugirango azitabire iki gitaramo.

Ikintu cya mbere Bosebabireba yavuze ni “Imitegurire yacyo”:”Theo asobanura iyi ngingo yavuzeko akunze kureba uburyo abantu bategura ibitaramo rimwe na rimwe nta nyurwe n’uburyo babikoramo ati:”Iki giteramo cya Beauty For Ashes giteguranye ubuhanga bukomeye urebye ukuntu babyamamaje ndetse bakabikundisha abakunzi b’umuziki nanjye rwose byankozeho binkurundisha iki gitaramo cyane.

Icya kabiri Bosebabireba avuga ni “Abahanzi bazakiririmbamo”:Theo yavuzeko iri tisnda rya Beauty for Ashes ari rimwe mu matsinda y’abahanga ari hano mu Rwanda kandi injyana ya Rock bairirmbamo ikaba ikundwa n’abatari bake ati:” noneho rero ongeraho umuramyi Aimee Uwimana hamwe na Adrien Misigaro warukumbuwe bikomeye n’abanyarwanda ,ubwose urumva bitazaba ari uburyohe bukabije koko.

Ikintu cya gatatu Bosebabireba yavuze ngo ni Aho kizabera n’igihe kizaberaho”:Asobanura iyi ngingo Theo Bosebabireba yavuzeko kuba iki gitaramo kuba kizabera hagati mu mugi muri Serena Hotel nabyo bizatuma kizaba ari kiza ,ikindi kandi kigiye kuba mu cyumweru abanyarwanda bazaba bakirimo kwishimira umunsi wo kwibohora n’ubwigenge nabyo bizatuma kigenda neza ati:”Urabona ko turi mu byishimo byo kwibohora no kubona ubwigenge kw’abanyarwanda kandi iki gitaramo kije nyuma y’iminsi mike twizihije uyu munsi birumvikana ko abantu bazakizamo mu rwego rwo kwishimira umuziki uhimbaza Imana no gukomeza ibyishimo.

Ikintu cya kane Theo Bosebabireba yavuze ngo ni “Umwimerere w’umuziki uzahacurangirwa”: kuri iyi ngingo yagize ati :”Iri tisinda rya Beauty For Ashes ntirijya ririmba mu buryo butari Live kandi rizwiho umunziki wuje ubuhanga noneho n’aba bahanzi batumiwe n’abahanga cyane mu gukora umuziki w’umwimerere bityo ndababwiza ukuri ko abanyarwanda twiteze ibintu byiza kandi bosbanutse kuburyo iki gitaramo gishobora kuba icy’uyu mwaka wa 2017.

Ikintu cya gatanu Bosebabireba yagarutseho ni "Amafaranga yo kwinjira muri iki gitaramo" :kuri iyi ngingo Bosebabiraba yagize ati:”Ubundi nkurikije urwego iki gitaramo kiriho abagiteguye bagombye kwishyuza amafaranga menshi bishoboka nkuko njya njyenda mbibona za Uganda n’ahandi ariko kuba barasizeho ko kwinjira mu gitaramo cy’ubudasa nk’iki ari amafaranga ibihumbi bitani n’icumi (5000frws-VIP :10000frws) rwose ni make si menshi ku bantu bashatse kwitabira igitaramo no gushyigikira itsinda.

Theo Bosebabiraba yahamagariye abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana n’abafana be bose kutazabura muri iki gitaramo cy’ubudasa.

Igitaramo “Renaissance Live concert” cya Beauty for Ashes kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 10,000Frw muri VIP ndetse na 5000Frw mu myanya isanzwe.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSABIMANA theo gene - 20/07/2017 saa 06:07

UWIRINGIYIMANA NDASHAKA KO AZANSENGERA KUKO YASIZWE AMAVITA N'IMANA INDIRIMBOZE NDAZIKUNDA MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X