Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwibohora 23: Kwibohora kw’abantu ni mu bikorwa- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame na Madamu batashye ku mugaragaro ibitaro by’akarere bya Shyira mu Karere ka Nyabihu n’umudugudu w’icyitegererezo wubakiwe imiryango 108 ikennye yo mu turere twa Gakenke na Nyabihu.


Uyu mudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu zimwe ziri mu Karere ka Gakenke zizaturamo imiryango 40 mu Mudugudu wa Nyundo mu Murenge wa Mugunga, n’izindi zizaturamo imiryango 68 mu Karere ka Nyabihu, izo nzu zikaba zitandukanywa n’umugezi unyura hagati y’utu turere tubiri.

JPEG - 55.2 kb
Uyu mudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu zimwe ziri mu Karere ka Gakenke zizaturamo imiryango 40

Ni inzu zubatswe mu buryo imiryango ine ihuza ikibanza kimwe, zikaba zaruzuye zitwaye miliyari 2.7 Frw, mu gihe ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye miliyari 5.9 Frw.
Abaturage bafashe ijambo bashimye ibigwi by’ingabo z’u Rwanda ndetse banashimira Perezida wa Repubulika ku nkunga y’ibi bitaro yari yarabemereye none akaba anabitashye ku mugaragaro.

Ikindi bavuze ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho muri iyi myaka 23 byose bakaba babikesha ubuyobozi bwiza.

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kwibohora kw’abantu ari mu bikorwa kandi ko tutagomba gutega amaboko ku bandi.

Yagize ati: Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ubuyobozi bubi ndetse n’obyo bakoze cyangwa se bateje birimo inzara, imfu, ubukene n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko ibyo kwikiza ubuyobozi bubi byo byakozwe. Ibyasigaye byagiye bikemuka muri iyi myaka 23 ishize.

Ikindi ibijyanye n’inzara n’ibindi bisa nabyo turacyarwana nabyo kandi ibyo bibi byose byatewe n’abayobozi babi tuzabirimbura burundu.

Perezida Kagame yashimye abadamu bagaragaje aho bageze biteza imbere agasanga ari urugero rwiza rwaho tugeze kandi agasanga ibisigaye byoroshye kubigeraho.

Perezida Kagame kandi yibukije aba bahabwa ubu bufasha ko iyi nkunga bahabwa ariyo kubafasha kwiyubaka bityo ari byo bagomba guheraho biteza imbere ibyo bahabwa bakabifata neza.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

king - 6/07/2017 saa 11:12

Politiki we!!!!! Buriya abanshi muri aba baturage wasanga badaheruka kwikora ku munwa cg nogukoza amazi ku mubiri wabo, ariko ndebera kweli!!!!!
Kanda hano umusubize

HABIMANA Peter - 5/07/2017 saa 04:31

Urakoze cyane kuduhugura wowe witwa KAGABA Andrew.Nibe twabonaga abantu nkawe batwibutsa ibintu by'imana.KWIBOHORA nyakuri,ni gukora ibyo imana idusaba,kuko bituma ababikora bazahabwa ubuzima bw'iteka muli paradizo.Naho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,amafranga,etc..),nta handi bijyana uretse ku rupfu rwa burundu (1 Yohana 2:15-17).Ikibabaje nuko abantu batazi ibyo imana idusaba,kuko batajya bita kubyo Bible ivuga.Bazi ko ubuzima gusa ari amafranga,etages,V8,etc...This is an unwise reasoning !!!Ikindi kibabaje cyane nuko Padiri na Pastor bababwira ko iyo bapfuye baba bitabye imana!!Bible isobanura neza ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Igasobanura neza ko upfuye yakoreraga imana,atiberaga mu byisi gusa,aba azazuka ku munsi w'imperuka,akabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Nibyo Bible yita Kwizera YESU.Ibimenyetso byinshi byerekana ko IMPERUKA y'isi iri hafi cyane. Niba ushaka kubimenya,andika turaguha ibyo bimenyetso simusiga.Wenda hali ubwo nawe wahinduka,ugashaka imana aho kwibera mu byisi gusa.Life is very short my friend.
Kanda hano umusubize

m.ndayisenga - 4/07/2017 saa 15:56

tuzirikane cyaneko hari abana b'URwanda bitanze bkabohora igihugu cyacu
Kanda hano umusubize

KAGABA Andrew - 4/07/2017 saa 11:51

KWIBOHORA mu bitekerezo no mu bikorwa ni byiza.Ariko se mwaba muzi ikintu YESU yavuze kibohora abantu kurusha ibindi?Nkuko tubisoma muli Yohana 8:32,ikintu kibohora Abakristu Nyakuri,ni UKURI guturuka ku mana.YESU yaravuze ati:"You will know the TRUTH and the truth will set you free".Ese mwaba muzi UKURI icyo ari cyo?YESU yavuze ko UKURI ari ijambo ry'imana dusanga muli Bible.Ese waba uzi neza ibyo Bible idusaba n'ibyo itwigisha?Ingero:Ese waba uzi ko mu myaka mike iri imbere,imana izarimbura abantu bose badakora ibyo idusaba (Imigani 2:21,22)?Ese waba uzi ko dutegereje isi nshya izabamo JUSTICE (2 Peter 3:13)?Ese waba uzi ko Umukristu nyakuri wese asabwa gukora uyu murimo wo KUBWIRIZA abantu (Yohana 14:12).Wikibwira ko Bible uyizi. Hali ibintu byinshi utazi kandi kutabimenya,bituma uzabura UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Kumenya ibyo imana idusaba kandi ukabikora,niko KWIBOHORA nyakuri. Kuko bikujyana muli Paradizo,ndetse ukazazuka ku Munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Naho kwibera mu byisi gusa,bijyana ku rupfu rwa burundu utazazuka.Byisomere muli 1 Yohana 2:15-17.Niba ushaka kubimenya,waza tukigana nawe Bible ku buntu kandi twajya tugusanga iwawe.Ese waba uzi ko imana yashyizeho UMUNSI w'IMPERUKA,ubwo izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Imana ishaka ko wiga Bible kugirango umenye neza icyo igusaba.Kwibera mu byisi gusa,bituma uba UMWANZI w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Twe dushishikaza abantu kwitabira imana,turi abantu nkawe.Tubikora ku buntu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga (Ibyahishuwe 20:33).Umushahara wacu ni Ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Wireba aba barya amafranga y'abantu,nyamara biyita abakozi b'imana.Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18.
Kanda hano umusubize

igisimba peace - 5/07/2017 saa 07:57

Ibyo uvuga ni ukuri .Twese duharanire kubwira abantu ibyabakiza urupfu rw'iteka. Kdi natwe ibyo tuvuga bitirange bitabaye ibyo twaba ibyapa biyobora abandi twe tukaguma uko twahoze.Uvuga ukuri agomba gusa nako.
Kanda hano umusubize

NZARUBARA - 6/07/2017 saa 15:10

KWIBOHORA NINGOMBWA
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 10:44

ibyo uvuze nukuri
Kanda hano umusubize

moyenne - 4/07/2017 saa 10:39

Abantu burya ntitubona ibintu kimwe nani we! @ngango
Kanda hano umusubize

Ngango - 4/07/2017 saa 10:27

Bamwe baribohoye abandi barabohwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X