Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jules Sentore yifatiye ku gahanga igitaramo Diamond aherutse gutumirwamo avuga ko cyari cyujuje umwanda

Umuhanzi Jules Sentore umaze kwamamara mu ndirimbo zibanda ku njyana gakondo,aratabariza abahanzi nyarwanda nyuma y’uko ngo igitaramo umuhanzi Diamond aherutse gutumirwamo cyabereye i Nyamata kuri iki cyumweru cyari cyujuje umwanda mu mitegurire.


Ni igitaramo cyavugishije buri wese yaba ku wanengaga n’uwashimaga kuko impande zose zagaragayemo,ariko bigeze ku muhanzi Sentero ashira amanga atangaza ko icyo gitaramo cyabaye kibi ku rwego rwo hejuru.

Ibyo uyu muhanzi ashingiraho avuga ko cyari giteguye nabi, ni uburyo abahanzi batandukanye baririmbaga ariko amajwi yabo ntarenge umutaru ngo agere mu bafana,bisobanura ko ibyuma byari biteguye nabi.

Charly na Nina ni itsinda risanzwe rimenyerewe mu Rwanda mu muziki wa Live,ariko icyo gihe bakigera ku rubyiniro bararirimbaga benshi bakibaza niba aribo basanzwe bazwi bikabayobera kuko basaga n’aho aribo bari kwiririmbira bakaniyumva.

Si ibyo gusa kuko n’urumuri rwabaye ruke kugeza ubwo Diamond ubwe yivugira ko rukwiye kongerwa bikubitiraho ko cyabaye mu gicuku benshi batangiye kunanirwa,bituma bifatwa nk’agaciro gacye abateguye ibyo birori bahaye abafana n’abahanzi.

Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo byishyujwe ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’ibindi,bikaba byari biteganyijwe ko abahanzi bose bakora umuziki wa Live,ariko kandi baza gutungurwa no kubona bamwe mu bahanzi baririmba bakoresheje CD(Playback).

Hamwe n’ibi byose,nibyo Jules Sentore aheraho,atabaza ababifite mu nshingano ko bahagurukira ibitaramo nk’ibi biteguye nabi,bagashyiraho amategeko akakaye kuko ngo bitagenze gutyo biri mu bibangamira inyungu z’abahanzi.

Aha yaboneyeho kunenga abahanzi bagenzi be,batabanza gusuzuma amasezerano bagiye kugirana n’abategura ibitaramo ngo babanze bagenzure neza niba ibiyakubiyemo byubahirijwe,aha yanatunze agatoki bamwe muri bagenzi be bahora baganira ku ngingo nk’izo bakemeranya ko bagiye kwihagararaho ariko nyuma agatungurwa no kubona baciye ruhinganyuma bakabatenguha.

Rwandafiesta,ni igitaramo cyabaye bwa mbere mu Rwanda,cyatumiwemo ibyamamare bitandukanye,nk’itsinda rya Morgan Hertage,Vanessa Mdee,Chege wo muri Tanzaniya na Diamond..

Ubwitabire bwacyo bwari hejuru,ariko benshi mu bakitabiriye ntibishimiye uko cyateguwe ndetse uretse Diamond wabaye nk’ubakangura, ntibishimiye bamwe mu bahanzi bari batumiwe cyane cyane iri tsinda rya Morgan Hertage ryari ryavuye muri Amerika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fkaaa - 5/07/2017 saa 04:15

kbs ababnu bateguye nabajura kbs ibinu byari bibi njye nibaza nicyo RURA uba ikora kko iyi company yabiteguye yagakurikiranwe ibi nukwiba aba nyarwanda kbs ugapapira ibinu bakaguha uruhusya rwo gukora warangiza ukiba abanu gusa hoya hoya hoya pe
Kanda hano umusubize

tity2015 - 4/07/2017 saa 13:02

True. ......uzi gushishoza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X