Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese Phillipe Mpayimana yaba yarahunze nyuma yo kwangirwa kwiyamamaza? Dore icyo ahugiyeho


Mbere gato ko NEC itangaza by’agateganyo kandidatire z’abemerewe kwiyamamaza Mpayimana Philippe yari yasubiye mu Bufaransa kandi akavuga ko atongeye guhunga.Benshi bemeje ko yahunze ariko nyamara ku munsi w’ejo yatangaje icyamusubije mu Bufaransa n’icyo ahugiyeho.

Benshi mu baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bemeje ko Phillipe Mpayimana nyuma y’aho atahuriye ko atari ku rutonde rw’abemeye kwiyamamaza yahisemo kwisubirira mu Bufaransa.

Aba bakaba basanisha ugusubira I Bulayi gufitanye isano n’igitabo yanditse gipfobya Jenoside.

JPEG - 27.4 kb
Mpayimana Philippe uhakana ko atahunze igihugu

Bakaba bemeza ko iyo aza gutinda mu gihugu yari guhita atabwa muri yombi dore ko kuba ari ku rutonde byari kumuha ubudahangarwa nakurikiranwe n’inkiko.

Mpayimana arabihakana

Mpayimana Philippe yahakaniye itangazamakuru ko icyamujyanyeyo atari uguhunga ahubwo yagiye kugeza ku banyarwanda babayo gahunda ye yo kwiyamamaza.

Ubwo yaganiraga na Radio Ijwi ry’Amerika yavuze ko atahunze igihugu kuko ngo yagiye mu Bufaransa kugirango ajye kumenyesha abanyarwanda baba muri iki gihugu gahunda ze zo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mpayimana yavuze ko mu Bufaransa haba Abanyarwanda benshi kandi ko agomba kuhagenda mu gihe abishatse kuko ngo afite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda no mu Bufaransa.

Mpayimana abajijwe niba yaratorotse igihugu koko nk’uko byagiye bivugwa akimara kugenda, yagize ati “Ntabwo natorotse kuko sinkurikiranwe, naho ibyo nanditse twabiganiriyeho narisobanuye ko nanditse nk’umunyamakuru [kuko icyo gihe nari umunyamakuru] nandika ibyo mbona, nandika ibyo ndeba, ibibazo bambajije narabisubije, ahubwo abakeka ko natorotse baribeshya.”

Mpayimana akomeza avuga ko adafite ubwoba bw’igitabo yanditse ngo kuko yanditse amateka y’ubuzima bw’Abanyarwanda babayemo mu buhungiro muri Zaire ashimangira ko atigeze yifuriza u Rwanda ikibi.

Mpayimana ntiyemeza neza niba tariki 7 Nyakanga ubwo NEC izatangaza bwa nyuma abemerewe kandidatire zabo, azaba yagarutse mu Rwanda nk’uko yari yabitangaje ko azamarayo icyumweru gusa, ahubwo yumvikana avuga ko ashobora kuzaba yaraje cyangwa akaba ataraza.

Mpayimana yerekeje mu Bufaransa ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, akaba yarasize abwiye abanyamakuru ko muri gahunda zimujyanye muri iki gihugu harimo iyo gusura umuryango we ngo kuko abana bamukumbuye cyane.

Yanavuze ko ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yabisigiye abafatanyabikorwa be kandi ko yizeye ko bazabikurikirana neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyagasaza - 6/07/2017 saa 10:41

Nagire vuba na bwangu lero agaruke izo mpaka zishire, dore ko n'iminsi imushiranye
Kanda hano umusubize

celestin - 5/07/2017 saa 16:17

Nyakubahwa muzehe wacu ndabona ugifite akazi kenshi ko kunga abanyarwanda nubwo birirwa bakubeshya ngo tugeze hejuru ya mirongo icyenda.
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 11:20

Ibyo uvuze niko kuri Abita interahamwe ashingiye kuki ajye abanza atekereze ibyo agiye kwandika kuvuga ko agiye mubiki fransa nibintu byumvikana nawe nubishobora uzajyeyo. Ark ntimugasebanye
Kanda hano umusubize

nzabaza - 6/07/2017 saa 08:55

Mpayimana yaratubeshye ngo agiye kureba abanyarwanda benshi baba mu Bufaransa, si byo! Yasanze adakwije ibyangombwa byo kwiyamamaza, birimo kutagira ubundi bwene gihugu. We rero yasanze atakwitesha ubwo afite bw'abafaransa, kandi adafite amahirwe yo gutsinda amatora. Yikuriyemo ake karenge hakiri kare. Umbeshyuza n'ahagarare hariya mu bushorishori.
Kanda hano umusubize

Rubayiza Gody - 4/07/2017 saa 20:02

Mpayimana yavuze ko mu Bufaransa haba Abanyarwanda benshi kandi ko agomba kuhagenda mu gihe abishatse kuko ngo afite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda no mu Bufaransa.IBYO AVUZE NIBYO INTEREHAMWE MURI ZAIRE TWAZIGABANIJEYO IZIKOMAKOMEYE ZIJYA MU BUFARANSA KANDI NIBYO AHO ZIRI ZIRASHYIGIWE NIZIRYE ZINYWE ALLAH ARAGERA AGAHORERA AMARASO NAWE SE HARIKINDI GIHUGU YAKANDIKIRAMO IBINTU NKABIRIYA NTAKURIKINWE
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 4/07/2017 saa 19:17

Ni byiza ko ku giti cye bwite Bwana Mpayimana yasubiye mu Bufaransa nk'uko abantu bamwe babimushimira! Aliko hibagiwe ko uwo Mpayimana yali azanye muli aya matora yo mu Rwanda, ibitekerezo bishya byo kuvana u Rwanda mu bibazo rulimo: inzara, abana biga ntibamenye gusoma haba na "i", n'ibindi byinshi. Umutgi w'ibyo bibazo byose yali azanye ntabwo bizatekerezwaho na bose yali kuzabibwira, maze ngo igisubizo kiboneke. Hibukwe ko igisubizo cy'ibibazo kiva mu mihulire y'uburyo bwo gutekereza; nibyo lero uwo Mpayimana yali kuba azaniye Abanyarwanda. None yisubiriye mu Bufaransa ngo kuko"ali cyo gihugu cye cyamwibarutse!!" Buliya se Ubufaransa bugeze igihe bumwirukana (dore ko atali bo bamubyaye!) yazaganahe we n'abe? Umunyapolitiki nyakuli ni uwemera kwiyoberwa maze akitangira igihugu cye cyamubyaye! Buliya kugeza ubu, abanyarwanda nka Mlle Diane Rwigara n'abandi nibo btanga amizero y'Abanyarwanda kuko babona ibibazo byugarije abanyarwanda muli iki gihe, maze bakitangira kubishakira umuti, batorwa cg batatorwa.
Kanda hano umusubize

shishi - 5/07/2017 saa 15:51

Rugina bataririmba ko waje uje ni iki kikurimo? Ujye uvuga ibintu ureke ibindi n'uburiganya bwawe. Wumva utarashobewe koko?
Kanda hano umusubize

Rutayitera pascal - 4/07/2017 saa 16:18

Zigira Tom anenze Africa, anenga NEC, anenga PL, PSD....ariko ntabwo atweretse ubu"serieux" bwa Philiipe Mpayimana. GUSHIShOZA:
Kanda hano umusubize

Rutayitera Pascal - 4/07/2017 saa 15:34

Ntabwo NEC yigeze yangira Mpayimana kwiyamamaza. Ahubwo yamusabye kimwe n'abandi bakandida kujya kuzuza ibyari bituzuye mu ma dosiye yabo . GUSHISHOZA.
Kanda hano umusubize

senga - 4/07/2017 saa 15:00

ngo yaba yarahunze? ese muba mushaka iki koko? amakuru gusa?arahunga iki? Se yakoze iki ko mwamubujije kwiyamamaza mwamukumiriye
Kanda hano umusubize

NDAYISENGA Rachid - 7/07/2017 saa 13:26

Ntawamubujije kwiyamamaza ahubwo bamusabye ibyo abandi babasabye arabibura. ikindi kandi bitewe nibyo yikekaga byatumye ahita anjya kwihisha mubu Faransa. kukowe azi ibyoyakoze arangako bamutahura.
Kanda hano umusubize

ZIGIRA Tom - 4/07/2017 saa 12:51

Nyamara uyu mugabo waturutse muli France aje kwiyamamaza ni serious.Nuko muli Africa NEC iba igizwe n'abantu bashyizweho na president w'igihugu.Nta Democracy iba muli Africa.Hategeka ufite imbunda gusa.Aya matora aba ari ayo guhuma amaso abazungu.Niba PL cyangwa PSD aribo bali bafite igisirikare,wareba ko ibintu bidahinduka. Ariko kubera ko nta mbunda bafite,barinumira bakavuga ko bashyigikiye KP wa FPR. C'est le manque de serieux.Africa is not serious.Mpayimana Philippe niyitahire muli France.The future will tell.
Kanda hano umusubize

nturo - 4/07/2017 saa 15:29

nagende aduciye mumyanya yintoki atabajijwe ibyo yanditse, arikose ,abantu baba kukibuga ikanombe ,mukora iki? kubona umuntu nkuliya wuzuye ingengabitekerezo abacika ntimukurikirana Amakuru . ndababaye , ngoharya azagaruka iyaba yaraje ngo mwifatire, nava aho ntuye hano huye nkaza nkifatira iyo nterahamwe
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 09:31

ntukite abandi interahamwe bigaragaza ko nawe wabayo kuko utabaremye
Kanda hano umusubize

YIRIRWAHANDI - 5/07/2017 saa 11:52

Uramwita Interahamwe kubera amazuru ye nta kindi.Harya ngo abantu biyunze ku kigero cya 92%,nzaba mbarirwa.No kubwa KINANI twirirwaga turirimba UBUMWE n'amahoro.
Kanda hano umusubize

NDAYISENGA Rachid - 7/07/2017 saa 13:30

Ndagushyigikiyepe!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X