Monaco cosmetics

Sheebah yagaragaje ibyishimo ku ndirimbo ‘Binkolera’ yakoranye na The Ben izajya hanze muri iki cyumweru

Mu gihe abanyarwanda ndetse n’abagande bategeranije amatsiko menshi indirimbo ya Sheebah yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe The Ben bitunguranye Sheebah yagize icyo ayivuaho n’igihe izasohokera.


Iyi ndirimbo Binkolera aba bahanzi bombi bamaze iminsi bayikorera amashusho aho bayatangiriye muri Afurika y’Epfo bagakomereza muri Uganda ubu noneho byamaze kumenyekana ko izajya hanze muri iki cyumweru tariki ya 07/07/2017.

Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda ndetse akaba asigaye yivugira ko ubu yamaze kwagura muzika ye akaba ayisanga hose aho agiye gukorera ibitaramo ndetse akaba ari nacyo akomeje gukora akorana n’abahanzi bakunzwe hirya no hino muri Afurika, abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha yamaze kwemeza ko akazi kakorwaga ku ndirimbo “Binkolera”yafatanije na The Ben byose byamaze kurangira.
Yagize ati: " ubu njye na The Ben turi mu byishimo indirimbo Binkolera irajya hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/07/2017".

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Producer Nessim wakoze Face to Face, Fumer Remix, Owwoma, Nipe n’izindi…

The Ben nawe umaze iminsi muri Uganda mu gikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ubusanzwe akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba nta gahunda y’igitaramo izwi azakorera mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYONSENGA zakariya - 18/07/2017 saa 15:19

NISHIMIYEKUBONAKAGAMEYONGEYEKUTUYOBORERAIGIHUGU
Kanda hano umusubize

Winona - 12/07/2017 saa 03:12

In fact when someone doesn't understand after that its up to other users that they will assist, so here it occurs. Also visit my page: [Mulheres Para namoro->https://www.date-Lovers.nl/50plusdatingsites]
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 12:26

Turabaknda Cyane Turifuza Komwadusubiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X