Monaco cosmetics

Umuyobozi wa New RNC yasezeye ku buyobozi bw’ishyaka

Nyuma y’aho Ishyaka New RNC rya Dr Rudasingwa Théogene ryifatanyije n’ishyaka Mouvement National Inkubiri bagashinga Rwanda Freedom Movement (RFM), Umuyobozi mukuru wa New RNC mu Bufaransa Nkombe Eric yatangaje ku mugaragaro ko ndetse no muri politiki muri rusange.

Umwe mu bari abayobozi muri New RNC, Bwana Nkombe Eric yabandikiye ibaruwa abatangariza ko avuye muri iri shyaka ndetse ko adakomeje kurihagararira mu Bufaransa.

JPEG - 93.1 kb
Eric Nkombe wasezeye muri New RNC

Ati “Mbandikiye mbamenyesha ko mpagaritse politiki n’ibikorwa byayo byose nakoraga mu ishyaka nari mpagarariye mu Bufaransa ari ryo ‘New Rwanda national congres’.

Iyi baruwa yandikiye iri huriro rihagarariwe na Dr Rudasingwa, ku wa 26 Kamena 2017, Eric yabanje kubatangariza ko asezeye kubera kubura umwanya wo kwitabira inama n’ibindi bikorwa by’ishyaka ndetse ko ari no ku zindi mpamvu ze bwite.

Kugeza ubu nta kiravugwa ku mugaragaro cyatumye Nkombe yegura. Gusa hari hashize iminsi muri New hari amakimbirane. Aya makimbirane akaba yaratangiye mbere New RNC itaritandukanye na RNC nkuru.

Ese New RNC yiyunze na Mouvement National Inkubiri?

Dr Rudasingwa Théogene akimara gushwana na Kayumba Nyamwasa, we n’abandi bari bahuje ibitekerezo bashinze irindi shyaka ry’abitandukanyije na RNC, baryita ‘New RNC-Ihuriro rishya’, ku wa 1 Nyakanga 2017 nibwo bashyize hanze itangazo bavuga ko bahise bihuza n’irindi shyaka ‘Mouvement national Inkubiri’, baryita ‘Rwanda Freedom Movement’ (RFM).

JPEG - 33.7 kb
Dr Rudasingwa Theogene Umuhuzabikorwa wa New RNC

Batangaza ko bishyize hamwe, ngo bahereye ku mahameremezo ya buri ruhande, intekerezo, ingamba n’imigambo bya buri ruhande bakaba bariyemeje kugirana ibiganiro n’ibikorwa by’ubufatanye butaziguye.

Kuri iri tangazo ryashyizweho umukono n’abayobozi b’iri huriro, bigaragara ko Dr Rudasingwa Théogene ari we Perezida, Ndahayo Eugene akaba Visi Perezida.

Umunyamabanga mukuru ni Musangwamfura Sixbert, naho umunyamabanga wungirije akaba Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana ashinzwe ingamba n’igenamigambi naho uwitwa Ngarambe Joseph akaba ashinzwe Radio, itangazamakuru n’itumanaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mahoro jack - 6/07/2017 saa 09:02

Ariko aba bagabo bo batatubeshye ubu ibyo barimo babona bigana he? Icyo ngo cyitwa "Mouvement national Inkubiri" se cyo ni icyande, gikorera he? Ni inkubiri ibaganisha he?!!
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 18:57

Mwihe amahoro gusa
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 03:13

ntabwo Ari kwiha amahoro turayafite
Kanda hano umusubize

abc - 4/07/2017 saa 18:25

peter se tugiye twirirwa mu ngo z,abantu no mu mayira tubwiriza ibirayi by,abana byavahe? ubu utabeshye ako kazi niko ukora?
Kanda hano umusubize

Kamanzi Peter - 5/07/2017 saa 11:41

Ntabwo mbeshya,niko kazi nkora.Ariko nkuko Bible ibidusaba,tubifatanya n'akandi kazi gasanzwe ko gushaka umugati.Abigishwa ba YESU,barabwirizaga kandi bagakora akazi gasanzwe,bakitunga (Ibyakozwe 20:33).Abantu dusengana bakora muli Offices,babwiriza ku wa 6 no ku cyumweru.Ni YESU ubwe wasize asabye abakristu nyakuri kujya mu nzira bagakora UMURIMO we n'abigishwa be bakoraga (Yohana 14:12). Ibi byateye ubona Pastors bacurangira abantu mu nsengero bakabaha amafranga,ntabwo aribyo YESU yadusabye.Baba bishakira gukira batavunitse.Igihembo cy'Abakristu Nyakuri,ni UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Ntabwo ari amafranga baka abandi bakristu.
Kanda hano umusubize

Muvaro - 4/07/2017 saa 14:30

Ariko aya makuru muyavanahe kandi tuziko aya maradiyo yose abujijwe mugihugu?œ
Kanda hano umusubize

KAMANZI Peter - 4/07/2017 saa 13:15

Wigiriye neza wowe Nkombe Eric.Politics nubwo ikiza abantu vuba,ni mbi cyane. Itera inzangano,ubwicanyi,gucura abandi ibyiza by'igihugu,etc... Niyo mpamvu YESU yasize asabye abayoboke be (abakristu nyakuri) kutivanga mu byisi,ahubwo bakajya mu isi hose "kubwiriza ubwami bw'imana" (Matayo 24:14).Ni nayo mpamvu YESU bashatse kumugira umutegetsi akanga.Ni nayo mpamvu abakristu nyakuri batajya muli politics cyangwa mu ntambara zo mu isi (igisirikare) kuko imana itubuza KWICA no KURWANA. Akazi YESU yasize aduhaye,ni kujya mu nzira no mu ngo z'abantu tukabwiriza nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga,kandi YESU yadusabye kubikora ku buntu (Matayo 10:8). Bible idusaba kubifatanya n'indi mirimo isanzwe kugirango tubeho (Ibyakozwe 20:33). Ndasaba Nkombe Eric,kubera ko aretse politics,yiga neza Bible,nawe abe umubwiriza w'imana.Tugomba kubwiriza kugeza ku munsi w'imperuka,ubwo imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake kandi ngo bakorere imana (Yeremiya 25:33). Bravo Nkombe Eric.Tangira wige Bible kugirango utandukane n'abantu b'iyi si. Imana isobanura neza ko abantu bose bahera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw'iteka. Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Iyo bapfuye biba birangiriye ku irimbi.Ariko abashaka imana bashyizeho umwete,bazazuka bahembwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).We must avoid to be "Nominal Christians".
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 18:44

Ibyo uvuze turemerenya100%
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 02:31

imana ibafashe
Kanda hano umusubize

Dido - 5/07/2017 saa 04:15

Ninde wakubwiye ko Yesu yanze politics ko yavuzeko ibya Kayizari babimuharira ni iby'Imana bakabiyiha? Mwagiye mureka ubujiji bwanyu mukareka kubuvanga n'iby'imana mutazi nayo nta butegetsi na bumwe bwajyaho mu ijuru batabyemeye, ikindi mu isi dufite ingero nyinshi z'abayobozi bagiye bakiranukira Imana muri byose, ikindi ngo igisirikare wowe kitabayeho wakabaye wirirwa aha uvuga ubusa uretse no ku isi no ijuru igisirikare kiriyo.
Kanda hano umusubize

zaza - 5/07/2017 saa 07:56

ubwo wowe urumutempera n ubujiji. Ahubwo wowe uyige ukizwe ufite imitekerereze iri hasi nta bwenge. yesu avuka yavukiye he, yaragiye he? recensement! Hari aho yigeze asuzugura inzego z igihugu ko icyo yamag.anaga ari icyaha? warayibye ahubwo wowe. Politcs ntaho ntaho idakora, n uburyo wavutse uko warezwe......ababyeyi bari muri politiki. niba utabizi, politiki n uburyo bwo kuyobora abantu ukabageza Ku ntego bashaka ch bihaye
Kanda hano umusubize

tity2015 - 4/07/2017 saa 12:55

Bigarukire iwacu ni amahoro kandi HE atanga imbabazi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X