Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rwanda Fiesta:Kuki itsinda rya Morgan Hertage ryijujutiwe kandi ryaramamaye ku isi, Diamond akarirusha kwishimirwa?

Ku cyumweru taliki 02 Nyakanga 2017,mu Rwanda habaye igitaramo kizwi nka Rwanda Fiesta cyabereye mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata.Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi(Moragan Hertage) ndetse n’abo ku rwego rwa East Africa (Diamond Platnums) na Vanessa Mdee.


Iki gitaramo ubwo cyari kirimbanyije,abantu benshi wumvaga bahuza intero bavuga ko bagiye kureba umuhanzi Diamond ukibaza niba ariwe wenyine wari watumiwe kandi n’itsinda rya Morgan ryari ryavuzwe cyane ko rizitabira iki gitaramo.

Dutangiriye ku gitaramo nyirizina n’ubwo imitegurire yacyo yagawe n’abatari bake ahanini ishingiye ku byuma bitumvikanaga neza,kikanatinda gutangira,abahanzi bamwe byari byitezwe ko bagiye kwigaragaza baratengushywe ku buryo abafana bayobewe niba bari kuririmba umuziki wa Live.

Aha twavuga nk’itsinda rya Charly na Nina ryaririmbye ibitumvikana kugeza ubwo manager wabo Muyoke Alex akajya kureba abashinzwe ibyuma ngo bakosore ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Usibye abo bakobwa,na Dj Pius bababanjirije ku rubyiniro yahuye n’icyo kibazo aho yageragezaga kwiruka ku rubyiniro hose azenguruka ngo ashimishe abafana ariko ijwi ntirisohoke ku bw’amahirwe abona arahavuye.

Tugarutse ku by’itsinda Morgan Hertage,ubusanzwe abenshi mu Rwanda ntibari barizi barimenye ubwo iki gitaramo cyatangiraga kwamamazwa mu bitangazamakuru,batangira kuryitegura ariko batarisobanukiwe.

JPEG - 63.6 kb
Batatu mu bagize iri tsinda nibo baje mu Rwanda

Ubwo ryageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe,benshi ntibagiye kuryakira nk’uko byagenze kuri Diamond wari wababanjirije ubwo yahageraga,ariko bacye bagiye kuryakira,banze kuvuga byinshi ngo babagaye cyangwa babashime batarabona umusaruro wabo kuko wasangaga amakuru y’ibikorwa byo bakora mu muziki yamenyekanye bivugwa ko ari ibihanganjye muri Amerika.

Ubwo iri tsinda ryahabwaga umwanya ku rubyiniro ahagana mu masasita ngo rikore icyari cyarizanye,mu gihe abasore batatu aribo bari baje muri batanu barigize,bagitangira kuririmba abafana babanje kubatega amatwi batuje ariko ugasanga indirimbo zabo abazizi ni mbarwa.

Aba basore bakomeje kwidagadura rwose ubona batakawe,nyamara uko biyongeza indirimbo niko abafana batangiraga kwijujuta arinako batangira kwitotomba bavugira mu matamatama, bibaza impamvu batinda ku rubyiniro kandi Diamond ari inyuma ategerejwe.

JPEG - 31.6 kb
Gramps

Mu gihe aba bahanzi barangizaga kuririmba indirimbo,abafana bibwiraga ko bagiye kuva ku rubyiniro bakabakomera amashyi y’urwiyererutso,bisa nko kubaherekeza ariko bagahita biyongeza indi maze abafana si ukwitotomba bakivayo kugeza ubwo bamwe bafashe umwanzuro wo kuba bitambagiza mu nkengero z’aho ibirori byaberaga kugirango baze gusanga iri tsinda ryasoje.

JPEG - 45.3 kb
Peter

Ahagana saa saba zirengaho mike,nibwo Diamond yaje ku rubyiniro maze abari bahunze,batangira kwiyegeranya,abari batangiye gufatwa n’udutotsi batangira gukanguka maze begera urubyiniro ngo barebe umuhanzi bari banyotewe kubona maze nawe si ukwivayo acinya umudiho baramufasha.

Nyamara n’ubwo Diamond yishimiwe cyane muri iki gitaramo,ntibikuyeho ko iri tsinda rikunzwe cyane muri Amerika mu njyana ya Reggae ndetse no muri aka karere u Rwanda ruherereyemo usanga rizwi cyane ryaramaze kwigarurira imitima yabo,dore ko banatwaye igihembo cya Grammy Award mu mwaka wa 2016 nk’itsinda ryiza rikora Reggae, gusa icyatunguranye ni uburyo mu Rwanda ryivovotewe kugeza ubwo ntawe urivuga neza kandi rikora umuziki wumwimerere.

JPEG - 32.3 kb
Mr Mojo

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan. Abaje mu Rwanda bakaba ari Gramps Peetah na Mojo.

Bamenyekanye mu ndirimbo nka,Let’s Make Up
Don’t Haffi Dread
I’ll Do Anything For You (Rebirth) (with Denroy Morgan)
U’ve Got Me

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka - 7/07/2017 saa 04:21

Umunyamakuru umuziza ubusa,kuko yavuze ko baririmba reggae.ko bafise grammy award.gusa ko ivyo barimbye abanya rwanda batabishimye bikundiye diamond.wew bivana nuko ubibona
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 18:07

Ariko mwagiye muvuga ibintu ko byagenze mutagamije gusebya abantu Morgan iririmba reager ntago ntago iririmba Afro beat nka diamond so mujye muvuga ibintu mwabanje kubitekereza ibyo ntibyo bitwereka ko mura abanyamakuru batari abu mwuga ahubwo mupfa kuvuga gusa murafata Morgan ifite gramy award Mukiyigereranya nta diamond usigaye urutwa raynavy yazamuye men you to be serious guyz ntimugapfe kuvuga gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X