Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuraperi Future yakabije inzozi za Wizkid

Imigisha ikomeje kwiyongera ku muhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria aho agiye kugaragara mu bitaramo bigera ku munani by’umuraperi Future wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bise ‘The Future Hndrxx Tour’ bizabera muri USA.


Ibi bitaramo bizatangira muri ukwezi tariki ya 08/07/2017 aho Wizkid byose uko bikurikirana azabyitabira nk’ibizabera muri West Palm Beach, Atlantic City, Syracuse na Uncasville.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Wizikd yagize ati: “ Munyitege mu minsi micye njye na Future nta kindi kinzanye uretse kuzamura ibendera rya Afurika.”

Uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi kubera indirimbo nka African Bad Girl yakoranye na Chris Brown ndetse na Come Closer yafatanije na Drake ndetse n’izindi , intego ye akaba ariyo kugeza umuziki we kure. Ibi bitaramo bazakora bikazakomereza no ku yindi migabane nka Azia, Afurika ndetse n’Uburayi.

Tubibutse ko mu minsi ishize aherutse no kwegukana igihembo gikomeye aho yahigitse abahanzi bo muri Afurika bari bahataniye ibihembo bikomeye muri muzika bitangwa na televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe.

Ibihembo bya BET Awards bitangwa ku bantu mu byiciro 20 birimo umuziki, sinema na siporo. Ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo uyu mwaka hari harimo abahanzi umunani bakorera umuziki muri Afurika.

Wizkid yatsinze mu cyiciro cya Best International Act: Africa, yari ahatanye n’abahanzi Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria) na Mr Eazi (Nigeria).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X