Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida kagame aragaya bamwe mu bambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abakuru b’ibihugu mu Rwanda, ko bashaka kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 03 na 04/08 uyu mwaka turimo wa 2017.

Mu kiganiro cyo kumugoroba w’uyu wakabiri tariki 04/Nyakanga arinabwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora, umukuru w’igihugu Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda cyari kiyobowe n’umunyamakuru Eugene Anangwe, cyitabiriwe n’inshuti y’u Rwanda Yann Gwett ndetse n’umwarimu wa kaminuza nkuru y’urwanda Dr Christopher Kayumba.

Kagame yabajijwe kubyatangajwe n’umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi;Michel Ryan, wari wavuze ko komisiyo y’amatora igomba gusobanura byihuse kubijyanye n’imikono y’abashyigikiye Diane Shima Rwigara yateshejwe agaciro.

Perezida kagame yavuze ko komisiyo yamatora izi ibyo ikora kandi ko ikora ibyo igomba gukora,bityo ngo bitari ngombwa ko umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ariwe ushaka gutoza komisiyo yamatora ibyo ikwiye gukora.

JPEG - 101.4 kb
Perezida Kagame uzahagararira FPR mu matora y’umukuru w’igihugu

Icyakora perezida kagame yakomeje avuga ko niba hari ibitagenda neza ,komisiyo y’igihugu y’amatora igomba kubikosora byihuse kugirango gahunda z’igihugu muri rusange zirusheho kugenda neza.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibi ari ibintu abantu bakwiye kumenyera kuko ngo bikunze kubaho cyane.Ibi byakozwe n’umukuru wa EU,perezida Kagame yavuze ko ari kimwe n’ibyakozwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ,nk’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Eric Barks-Ruggles ndetse nuw’Ubuhorandi Fredrec De Man bahamaje abifuza kuba abakandida ngo bakagirana ibiganiro.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ingingo yo kwivanga mu matora akenshi ikunda gutuma ibihugu bihangana ,bityo ngo hakaba hari abashaka kubikora kuko bazi neza ko u Rwanda rutajya ruhangana nabo.

Perezida Kagame yavuze ko atabujije abantu kuvuga ibyo babona bitagenda neza ,ko ahubwo bikwiye ko abantu bazajya banenga imwe mu mikorere itagenda neza ,ariko avuga ko amahanga atagakwiye kwivanga muri gahunda z’ibihugu by’Afurika ngo bavuge ngo ibi bigomba kugenda gutya , ahubwo ko bagakwiye kuzajya babivuga mu buryo bw’ibitekerezo cyangwa bw’inyunganizi.

Perezida Kagame yasoje avuga ko ibyo bitari bikwiye ko amahanga ariyo aza gutoza abanyarwanda ibyo bagomba gukora ,kandi ko gahunda z’abanyarwanda ntacyazibuza gukomeza kugenda neza cyane.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

keza - 8/07/2017 saa 09:13

Uvugisha ukuri umusaza reka twamagane abatwinjirira mubyacu duhe intebe umutoza wacu w'ikirenga
Kanda hano umusubize

mahoro - 8/07/2017 saa 08:13

ariko mureke mbabaze kd ubizi neza ambwire peresida mu Rwanda ajyaho gute? akavaho gute? mumbwire? ikindi igisirikare nigiporisi bikorerande? ikindi iyo peresida akosa ahanwa nuruhe rwego? mumbwire rwose gewe ntabyo kuko nsoma ibyo mwandi bikanyobera kugirango tujye dushyigikira umuntu tuzi ninzira bicamo! kuko umuyobozi yakoze neza ntiyakwanga kuvaho neza! kuko mbona muri Africa batinya kuva mwiriya ntebe iyowakoze neza manda yawe irangiye wa vaho neza ngaho nimutubwire murkoze
Kanda hano umusubize

mahoro - 8/07/2017 saa 08:06

ariko mureke mbabaze kd ubizi neza ambwire peresida mu Rwanda ajyaho gute? akavaho gute? mumbwire? ikindi igisirikare nigiporisi bikorerande? ikindi iyo peresida akosa ahanwa nuruhe rwego? mumbwire rwose gewe ntabyo kuko nsoma ibyo mwandi bikanyobera kugirango tujye dushyigikira umuntu tuzi ninzira bicamo! kuko umuyobozi yakoze neza ntiyakwanga kuvaho neza! kuko mbona muri Africa batinya kuva mwiriya ntebe iyowakoze neza manda yawe irangiye wa vaho neza ngaho nimutubwire murkoze
Kanda hano umusubize

- 8/07/2017 saa 03:59

Ibyo byose bizashira aliko urukundo ruzasigara ninginze Imana ngo inyongere indi myaka nzarebe ibizakulikira ibi
Kanda hano umusubize

morris - 7/07/2017 saa 05:17

Very good uvugishije ukuri kabisa it,s a matter of time,army and police is nothing. Igihe iyo cyageze kiba cyageze.
Kanda hano umusubize

manawe - 8/07/2017 saa 08:05

heee! Jya umenya ko Igisilikari cy'u Rwanda ari Indahangarwa, ubyanga ubishaka nta kundi bimeze, naho ibisa n'ubuhanuzi bupfuye byo bishyire hasi pe.
Kanda hano umusubize

ndikumana desire - 6/07/2017 saa 09:28

murakoze cane kumazina ni Desire Ndikumana nukuri ivyo muvuze nivyiyunviro vyiza.Kandi ndanezerejwe kumajambo nyenicubahiro President yaveze.Nkukoyavuze abenegihugu,abene africa dukwiye kumenya ko aritwebwenyene dukwiye kureba Africa yacu IMANA yaduhazagije mumugambiwokuyiteza imbere nokwiteza imbere kubwacu twirinde abo bazungu bo kuguma bashaka kumenya uko tubayeho.Noneho reka dukoreshe ivyiwacu dufise kuko ivyo tworonka duhawe vyohava biduteranya nabene kubiguha.Murakoze.
Kanda hano umusubize

hammond - 5/07/2017 saa 19:49

ntimunyinge idea yanjye plz turabazi
Kanda hano umusubize

Gahinda - 5/07/2017 saa 19:48

AHUBWO BOSE MUBAHE AMASAHA 24 BABE BATAKIRI KUBUTAKA BWURWANDA! MAZE AMAHORO NUMUTEKANO BYIYONGERE MURWANDA! EREGA IYO TUZA KUGIRA URUGANDA RWINTWARO ZIKOMEYE TUKAGIRA NURUGANDA RWA CASH! IYO UMUNYARWANDA AKOZE AMA $$$ ARAFUNGWA TUKAJYA GUSABA AYO HANZE!!!
Kanda hano umusubize

Nyagasaza - 5/07/2017 saa 19:23

Baca umugani ngo umwana murizi ntakurwa urutozi. Niba Mlle yaremeye kujya kuzuza dosiye n'uko iya mbere itari yuzuye. Sibyo se? Induru z'ubusa lero... Naho Zamazani Thomas we ndabona yakwibonera ikiraka cya "Monsieur Afrique" kwa Ambasaderi wa EU. Nyakwigendera Foccart yabonye umusimbura kbs.
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 17:57

birashyushye arikobizaryoha kuri7
Kanda hano umusubize

Mudugudu - 5/07/2017 saa 14:18

Kugira ngo abo bazungu bavuge nuko haba hari uwabatakiye,uwababwiye ibimubangamiye mu gihugu cye gakondo,undi nawe ati ntakizabuza abanyarwanda kugera kucyo bashaka,Afurika warakubitiste!!Ese hari umunyarwanda urushya undi ubunyarwanda?
Kanda hano umusubize

morris - 7/07/2017 saa 05:13

Kabisa aho ndakwemeye rwose abantu bagombye kumenya ko abanyarwanda twese tureshya,ntibitwaze imyanya yubuyobozi bafite ngo bumve ko aribo Mana zacu igihe kiragera nabo bagahura nakaga.ntababanjirije kuriyo myanya Bose,nibareke umunyarwanda ubishaka wese yiyamamaze azatsindwe, cg atsinde ariko badashyizeho inzitizi kuribamwe ngo borohereze abandi,twese turangana.nano abazungu bo harimpamvu buriya yatumye batumiza abakandida Bose kdi tuzayimenya.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 5/07/2017 saa 11:59

ariko imikono bavuga ko yasubiwemo biriya si ugushaka kwigizayo uriya mwari? njye rwose mbona twakwitonda tukareba ibivugwa ukuri kwabyo kuko burya ntanduru ivugira ubusa
Kanda hano umusubize

JADO - 6/07/2017 saa 11:38

Nonese muvandi wowe urumva dukwiye kwitonda ngo dukore iki? Twumvire abo bagashaka buhake badutegeke ibyo tugomba gukora? Neva again never? Uwo mwari wawe niba aribo bamwohereje nawe ukamubera umuvugizi muzabitondere arimwe.
Kanda hano umusubize

ZAMANI Thomas - 5/07/2017 saa 11:28

Umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi,Michel Ryan,namenye ko this is Africa. Hali Democracy itandukanye n'iy'i Burayi na Amerika.Nabanze abaze Presidents M7,MUGABE,King MUSWATI,etc...KABILA na NKURUNZIZA nabo bagomba gukuraho Term Limit,bagahindura itegeko-nshinga,bagategeka ubuziraherezo.Namenye ko Africa iyoborwa n'ufite Army na Police,bikitwa ko ari abaturage bashaka president.Mwibuke ko na KINANI yavugaga ko Abaturage bakimushaka,maze agatorwa ku majwi 98%.Akiriho nawe yaririmbaga "Amahoro,Ubumwe n'Amajyambere".Icyo byabyaye mwarakibonye. Kugirango aveho,bakoresheje ingufu za gisirikare.Niyo African Democracy. This is how Africa is ruled !!! Abazungu bakoze uko bashoboye ngo bakureho MUGABE,ariko byarabananiye.Nta yindi mpamvu,nuko afite Army na Police. This is African Democracy:The GUN Democracy disguised in Popular Democracy. Niba Umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi akunda Diane Rwigara,namujyane iwabo I Burayi.Cyangwa yinumire kuko adafite Army na Police.
Kanda hano umusubize

Giturage - 5/07/2017 saa 13:41

Wowe Zamani ufite ibitekerezo bya zamani kweri...byarengeje igihe ubu byabaye expired....Ubu rero abantu nibabona umuntu akosa ngo nuko afite agatuza bajye bamureka aho kumubuza ? Igishimishije ni uko wivuguruza mumagambo yawe.Uti Ikinani cyari gifite army na police kikajya cyumvako ntawagikoraho ariko urivugira uti ingufu zakivanyeho...iyo abanyarwanda bakireka ngo gifite army nubu cyari kuba kikidutsikamiye.Uti Mugabe abazungu baramunaniwe kubera army na police...oya ngirango ntarusha Gaddafi Saddam Charles Tylor Yaya Jameh kugira army na police...mu Rwanda rero ni ikibazo cya time gusa ibya army na police byo birasandara bikaba umwanda...
Kanda hano umusubize

TUMUKUNDE - 7/07/2017 saa 08:03

Wowe witwa GITURAGE,ntabwo wumvise neza ibyo Thomas yanditse.Arakubwira ko muli Africa,mu bihugu hafi ya byose,ni IMBUNDA itegeka. Udafite Army na Police zitegekwa n'inshuti zawe (Commanders),ntabwo wategeka.Niyo mpamvu president yica agakiza kuko ntawamuvuguruza nawe adafite army na police.Niyo mpamvu Democracy idashoboka muli Africa.Reba Burundi,Uganda,DRC,Angola,Tchad,Zimbabwe,etc...
Kanda hano umusubize

Mangou - 5/07/2017 saa 14:00

Ukoze analysis nziza cyane.
Kanda hano umusubize

pato - 7/07/2017 saa 19:10

Uvuze ukuri kwambaye ubusa Thoma Abanyarwanda tugomba gushaka kuyoborwa na Kagame ntakundi kuko ariwe ufite ibikoresho. Abandi ni nko gushaka guhinga ntasuka muri Afurika nta mbunda?! Gusa mbona RPF ikoresha imbaraga nyinshi zitari ngombwa. Barikureka bakiyamamaza. Ese nabo bakipima icyizere bafitiwe na rubanda nyamwinshi. 99% isebya Rwanda mu mahanga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X