Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jules Sentore nyuma yo kwandagaza Rwanda Fiesta umuriro watse hagati ye n’ itangazamakuru

Umuhanzi Nyarwanda ubarizwa muri Gakondo Group ntiyorohewe n’abanyamakuru bakora imyidagaduro cyane cyane kuri muzika nyuma y’uko atangaje amagambo akakaye asebya abateguye igitaramo cyabereye I Nyamata mu mpera z’icyumweru gishize.


Uyu muhanzi uri mu bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’ abandi bari batumiwe bavuye hanze nka Diamond, Morgan Hertage, Vanessa Mdee, Chege nyuma yo kutishimira uko cyagenze cyane cyane imitegurire yacyo akavuga akamuri ku mutima agendeye kuri iki gitaramo agakoresha ijambo ryababaje benshi mu banyamakuru ngo “Cyujuje umwanda mu mitegurire”.

ibi bintu bikaba byarababaje bamwe mu banyamakuru bamusubizanya uburakari.

Nkuko Jules Sentore yagaragaje akababaro ke abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ibintu bigera kuri bine(4) atishimiye muri iki gitaramo akagira ati: “Music yacu irigutera imbere muburyo butandukanye ariko munyemerere kumakosa akunze gukorwa nabategura cg bagira uruhare kubitaramo bibera mu Rwanda.I mean my Country”.

1.#RwandaFiesta nibwo bwa mbere nitabiriye igitaramo cyujuje umwanda 1.mumitegurire 2.muri Sound System yakoreshejwe ndetse nuburyo abahanzi bagendeye kukinyoma cyibyo mwakoze byanteye kwibaza iyo tugana as Music Industry yo Mu Rwanda.

2.#Abanyarwanda aba bantu dukorera cg turirimbira sinzi niba baha agaciro kamafaranga bishyura mubitaramo cg izindi expenses bakora kuko nikigaragara bamwe ntibazi gutandukanya Playback (kuririmbira kuri CD)cg kuririmba muburyo bwa Live.Concert nkiriya na cash zishyuwe kuri buri Ticket we didn’t expect tha playback kuko amafaranga yishyuwe akwiye Live Music. Ikindi ukazana Stage ikoze muburyo nkaburiya na Sound system iri kurwego rwo hasi plz Pipo we need to stop this.bitabaye ibyo nkabahanzi turabigwamo cyane.

3.Abahanzi Nyarwanda jye uko mbibona agaciro dukwiye buri wese agatwara uko yishakiye kdi ibi bintu turabiganiraho hagati yacu ariko ugasanga turaca inyuma tukemeza ibitandukanye mwe sinabatindaho nitutiminjiramo agafu nuko bizahora.

4.RALC :Nkabafite ishingano zo kureberera inyungu abahanzi mukwiye kujya mugezwaho birambuye ibi bitaramo bitegurwa na standard cg Ingano yigitaramo uko imeze.

Mumbarire shobora kuba ntabivuze nkuko byakagobye gusa ikibinteye namakosa mpora mbona mumuziki wacu kdi kuyaceceka siko gukemura ikibazo.gusa icyo wakenera kumenya wambaza cg ukavuga ikikuri kumutima.

N.B:abahanzi Babanyarwanda nibo bakoze Live Music gusa.

Abanyamakuru batandukanye bakimara kubona ibyo uyu muhanzi yavuze bamusubije n’akababro kenshi babinyujije kuri Instagram nabo bagira icyo babivugaho ariko banenga cyane Jules Sentore.

Nzeyimana Lucky wa Royal Tv yagize ati: “Jules Sentore…..Diamond yakoze Live arangije akora Semi Live.... ikindi amakosa yakozwe ntago ari ukuvugango abateguye basuzuguye abahanzi bacu ? kuko niba sound yari mbi ntago bivuze kudaha agaciro abahanzi bacu.... ikindi uko sound yatangiye kuri #Pius siko yarimeze kuri #charlyandnina ndetse na #buravan .....niba amakosa akozwe ntidushake gutanga isura mbi kubateguye...kuko abahanzi babanyarwanda bahawe agaciro ikindi ntago baririmbiye ubuntu barishyuwe kandi bahawe agaciro nkako abanyamahanga bahawe....ahubwo twishimire ko banahawe ako gaciro ..... Amakosa arakorwa ntago agaragaye muri #RwandaFiesta Tureke kuvuga uko ibintu bitari.

nka #Jules ni umuhanzi kuvuga ngo abahanzi babanyarwanda ntagaciro bahabwa kandi barahamagawe bakishyurwa bagakora igitaramo na press conference abandi bakoze nabo bakazikora ......kuko Sound yabaye ikibazo byahindutse guteshwa agaciro so sad.... nikangahe Muri PGGSS hagaragaramo amakosa ya sound kuki nkumuhanzi atigeze abishyira hanze ngo abivuge nkumuhanzi ushaka ko atera imberw ariko kuko ari #Fiesta byahindutse ibindi ....com’on.

ariko tureke gutangirira kubitagenda ndetse nibije vuba ...ahubwo dutangirire kubyo tuzi bitagenda neza dutangiriye ku bahanzi maze tujye muma event tuzi amaze igihe turebe ibitagenda neza ....naho gutangirira kuri #Fieata hari #PGGSS #Gakondo nizindi event nugushaka kugaragaza ikibazo aho kitari....ibitagenda gusa ndumva bitari muri #Fiesta gusaa”.


Nyuma yayo mgambo ya Lucky, Sentore yahise amusubiza

Bro ntabwo navuze ibi byose kubera Fiesta gusa ahubwo yabaye umusemburo wibyo maze ntekereza kuko ibintu byabaye sinari gushobora kubyihanganira amasaha arenda umunani abantu bategereje abahanzi 7 ubwo urabwirako ko ibyo bisobanutse cg wabigirira igisobanuro seriously ibintu birikuyindi ntera niba aruku turi gutwara umuziki mubiganza.

Abandi banyamakuru nabo bagize icyo babivugaho

Uwitwa Aissa Cyiza ukorera Royal fm nawe yagize icyo avuga.

Simpamyana na jules na Gato kuvuga ibi nyuma ya fiesta ntarakubona ubivuga kuri guma guma cg ikindi gitaramo watumiwemo ugomba guhabwa igihembo cg amafaranga. Nta mpamvu nimwe yo guhera ku kintu kibaye rimwe hari ikimaze imyaka 7 utigeze uvugaho na rimwe kuko uba uteganya ko ubutaha uzakitabira. Dats so unfair. Ikindi ijambo wakoresheje umwanda sibyo byagakwiye. Kunenga si ukujinyora. Ubuse twe tuvuze ko gakondo ari umwanda wabyakira ute? Wenda dushaka kuvuga ibitagenze neza? Next time nk’ umuhanzi uri muri industry jya ubanza utekereze igikwiye koko kandi ukore general analysis. U know u ma friend ntacyo dupfa ariko mvuze ko wabaye bias ku mpamvu ntashaka kumenya sinaba mbeshye @luckmannzeyimana agree with u bro. Abahanzi nimwe muzihesha agaciro mukosora ibituma mudatera imbere.

Uwitwa Rutaganda Joel ukorera City Radio na Umuseke.rw nawe ntiyaripfanye


Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe bimaze kugaragara ko hari abantu bafite ubushobozi n’ububasha bwo gutegura ibitaramo binini kd bikomeye bikagenda neza hano mu Rwanda. Icyo mbona ni uko abantu bateguye #RwandaFiesta# banze kurekura amafaranga ngo bashake sound nziza na lighting ya bien..gusa icyo mbona ni uko bariya bahanzi baririmbye hariya uburyo byari bibishye batakaje ...% ry’abashakaga kubabona cg kubumva baririmba kd bitewe na sound ya fake!!!!umuhanzi yikwihutira kumva ko bamuhaye amafaranga runaka ngo izina rye ripfe..si non bazitwa ya mazina arimo #Sagihobe,imbura mumaro #n’andi menshi kugeza isi irangiye!!!
Jules Sentore n’umwe mu bahanzi bazwiho kuririmba mu buryo bwa Live akaba amaze no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zirenze imwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gunit - 9/07/2017 saa 17:57

Bavandi,yenda Jules yavuze nabi kubw'umujinya ariko rwose kiriya gitaramo cyari kiri ku rwego rwo hasi peeee,uziko wagirango ntikigeze gitegurwa.Ubuse koko principal artist uza kuri stage saa munani z'ijoro abantu bamwe bitahiye abandi basinziye it's not fair.
Kanda hano umusubize

roxy - 8/07/2017 saa 08:18

Ntimuzi ticke yange natanze ngo jye kureba abariribyi biwacu! Imodoka nakodesheje 2days! Hotel na ticket yokwinjira! Nahagera nkababazwa bwa mbere nibyuma biri kurubyiniro! Buriya na choir btibayitegurira nkakuriya kbs! Mwaraduhemukiye cyane! Ntimwikome Jules kuko ivyo avuga nukuri!
Kanda hano umusubize

TIZO - 7/07/2017 saa 07:56

BAZABIKOSORE TURABEMERA
Kanda hano umusubize

TIZO - 7/07/2017 saa 07:53

DIAMOND OOYEE
Kanda hano umusubize

awe - 6/07/2017 saa 22:04

Sentore aravuga ukuri kbs ntibyagakwiye kuba kuriya pe bajyebingana kandi turabizi ko ukuri kuryana ark bagomba kwigira kumakosa yabo.
Kanda hano umusubize

warter. - 6/07/2017 saa 17:18

kukiukuri kubagora kumva?!!
Kanda hano umusubize

warter. - 6/07/2017 saa 16:50

kukiukuri kubagora kumva?!!
Kanda hano umusubize

Emmy - 6/07/2017 saa 16:15

hoya niba ibintu bigayitse ibyiza n ukwemera ko bigawa ntabwo umunyu wahinduka isukali
Kanda hano umusubize

bebe - 6/07/2017 saa 15:43

Igitaramo cyagenze nabi yego ark nanone Sentore ntiyaragakwiye kuvugango cyarimo umwanda tujye tumenya amagambo dukoresha tumenye nabo turibo kd tumenye naho tuyavugira
Kanda hano umusubize

GAKONDO WE!! - 6/07/2017 saa 14:05

ariko rero tuvugishije ukuri uriya muganzi ntabwo ari umunyamwuga pe iyo havuga abandi !! nonese uyu muhanzi yirengagije ko GAKONDO ye ari umwanda kombo na anenga kiriya gitaramo atihereyeho
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 6/07/2017 saa 11:57

Sentore aravugisha ukuri.ahubwo mwe banyamakuru wagirango mumeze nkabari mubagiteguye.kunenga nibyo nogushima nikindi
Kanda hano umusubize

karo - 6/07/2017 saa 09:23

Ahubwo jye gutanga ikirego hakurikiranwe abateguye kino gitaramo. Harimo ubutekamutwe obviously. Aho tugezw ntabwo abantu barengana tureberera. Iyi ni phenomena ADEPR.
Kanda hano umusubize

Frank - 6/07/2017 saa 07:18

abanyamakuru bagize icyo bavuga kuri magamabo Jules Sentore yavuze nabo basuzume imvugo yabo bo kubogama kbsa.Jules ibyo yavuze nibyo ntabwo ibintu byagenze mu mitegurire kandi uko ni ko kuri bavandimwe banyamakuru ibyo mubyemere kuru hande rwanyu nka abanyamakuru. kuru hande rw'umuhanzi nawe ibyo yabonye niko byagenze kabisa,gusa nawe akwiye gukusora imvugo yakoresheje yo kuvuga kuriya,akanenga ariko adakoresheje imvugo imeze kuriya najye ndemerenya na CYIZA AISHA KURI IYO NGINGO. Naho ibitaramo bitagenda neza mu rwanda ni byinshi cyane hakwiye gukusorwa byinshi muri music industry mu rwanda, uruhare ni urwanyu nk'abahanzi.
Kanda hano umusubize

Frank - 6/07/2017 saa 07:17

abanyamakuru bagize icyo bavuga kuri magamabo Jules Sentore yavuze nabo basuzume imvugo yabo bo kubogama kbsa.Jules ibyo yavuze nibyo ntabwo ibintu byagenze mu mitegurire kandi uko ni ko kuri bavandimwe banyamakuru ibyo mubyemere kuru hande rwanyu nka abanyamakuru. kuru hande rw'umuhanzi nawe ibyo yabonye niko byagenze kabisa,gusa nawe akwiye gukusora imvugo yakoresheje yo kuvuga kuriya,akanenga ariko adakoresheje imvugo imeze kuriya najye ndemerenya na CYIZA AISHA KURI IYO NGINGO. Naho ibitaramo bitagenda neza mu rwanda ni byinshi cyane hakwiye gukusorwa byinshi muri music industry mu rwanda, uruhare ni urwanyu nk'abahanzi.
Kanda hano umusubize

Maniem - 6/07/2017 saa 05:40

@ X, impamvu Royal TV yarwanyije ibitekerezo bya SENTORE nuko ariyo yari ifite ikiraka cyo gukishaho amashusho y'igitaramo cya FIESTA kuri TV yabo kandi natwe tutagiye ku kireba on the field, I mean "Live" tugahitamo kukirebera kuri TV ya Royal, igitaramo cyari kibishye 85% hakiyongeraho ko na Royal TV ubwayo gufata amashusho y'igitaramo byari byabaniye; aho wasangaga amashusho acikagurika bagashyiramo video music xa Diamond, muri makeya twabonaga mixage ya Video za Diamond na Live concert ya Fiesta, uduce duce, Lol. Birababaje peee, ari igitaramo, ari Royal TV wagirango bose ntibari biteguye neza. So sad
Kanda hano umusubize

Luck Hero - 5/07/2017 saa 20:07

Gusa mu mbabarikuva ayo magambo vrement twarabihiwe bigaragara uzi kugirango umuntu aririmbe ujye wumva arisubiramo . Ikindi cyababaje bantu reba nku musaza wasohokanye abana be nu mu gorewe barangiza bagataha batabonye iyo ngirwa ngo nu muhanzi aza kuririmba saa munani zijoro nkaho wagirango aje kuririmbira abantu babuze ibitotsi kandi ubushize Diamond yarakubiswe muri Europe kubera kubeshya ngo araririmba saa tatu akarirba saa mu nani.
Kanda hano umusubize

Ri - 5/07/2017 saa 19:09

cyane cyane urebye urasanga wagirango hari abomurikuvugira musa nkaho mwafatanyije gutegurana cg mwasangiyeho ayomafaranga y'Abanyarwanda kweli koko luck ntibyaribikwiriye birababaje uziko wagirango twari twaje kureba Dj nakavuyo kenshi kuri Stage mwikosore mukore ibihwanye nimbaraga zanyu
Kanda hano umusubize

kwenda - 5/07/2017 saa 18:02

sentore reka ibyo binyamakuru wagirango nabyo biba byanyweye kumugongo wingona ibintu byagenze nabi amajwi ntiyasohokaga sinzi impamvu abobaginga babanyamakuru bakugendaho
Kanda hano umusubize

fkaaa - 5/07/2017 saa 17:11

ubu ntimuramenyako abanyamakuru iyo wabahaye ayo gusinda nimbwa bayita intama kko buriya utarabonyeko biriya arubujura ninde bazarebe ibindi bitaramo byahandi ubuse abanyarwanda turabazamu mura gapuuuuuu mwaratwibye
Kanda hano umusubize

Django Selengo - 5/07/2017 saa 17:04

Hari ibintu bitatu bikomeye kuri mwene-muntu:1.Kubwirwa amakosa.2.Kuvugisha ukuri.3.Gusaba imbabazi.Tujye dukura isomo ku makosa dukora;ritwigishe kudakora andi.Ukora ni nawe ukosa-akikosora.Murakoze!
Kanda hano umusubize

Ndugu - 7/07/2017 saa 04:41

Django,ndakwemeye uri umuhanga cyane.Uvuze amagambo y'ubwenge cyane kdi dukuyemo byinshi pe!.Be blessed!
Kanda hano umusubize

tity2015 - 5/07/2017 saa 16:54

Ahaaaaaaaa mbega abanyamakuru? ??? "SHAME ON YOU"......Nibyo ibyo uyu musore avuga;sonorisation 0%,planning 0%,execution 15%,time management 0%.... None ngo muramuhora iki? iki?iki? Ibitaramo bikunze gushyushwa kuri za media's nyamara team ishinzwe kubikurikirana bakagaragaza ko bikaze ,kandi Planning na Execution mufitemo poower management; Ugira Imana abona umugira Inama.
Kanda hano umusubize

sugira Rwanda - 5/07/2017 saa 15:56

Ariko mbibarize mwe mupinga ibyo Jules sentore yavuze: 1) iyo muhuza Fiesta na PGGSS Mubona byahura gute kandi bitanategurwa kimwe?ndetse n'ababyitabira si bamwe! ubwo se mubihuza gute koko? 2) Ese mwe banyamakuru mwanenze Jules SENTORE muhuriye he n'urukozasoni rwa concert brwadukorewe, ubwo nta nyungu mufite zihariye muri concert ya Fiesta 3) Ese muzi ihame ryo kudahishira umunyacyaha? Mr Jules Sentore yararyubahirije ahubwo mwe mushaka kuryica kubera inyungu zanyu ziri inyuma 4) Ese ntimurareba ahandi uko Fiesta Concert itegurwa? none se kuba hari ibindi bitaramo bitegurwa nabi bikuraho ko twavuga uburyo mwadutereje imisozi dukurikiye ibyishimo tukahakura ibitotsi n'ibihombo by'amafaranga yacu twatanze??? Umwanzuro: Mukore ibishoboka mwe mutegura ibitaramo bitandukanye murekure amafaranga mu bitaramo mutegurire abanyarwanda ibyiza baba baje guhaha ku baririmbyi bacu cg abavuye mu mahanga. Ibyo kudukangisha ko mwaba mwarubatse izina mukadupfunyikira mucurangira kuri za CD, mwitwaza ngo semi- live ntitubishima na gato. Twarahumutse mwidupfukirana.
Kanda hano umusubize

sugira Rwanda - 5/07/2017 saa 15:39

Nukuri ndahamya ko Mr. Jules SENTORE avuga ukuri, ahubwo yatubereye ijisho, akaba asembuye agahinda twakuye muri bariya bantu bateguye Fiesta what, kuko wagirango bari bateguye ikiriyo!!! Rwose Twababajwe n'ibintu bikurikira: 1) stage yariteguye nabi 2) sound ya feke 3) Eclairage ya feke 5) performance z'abahanzi za feke ubwo murashaka mvuge ko byari umwanda gusa!!!!!! ahhaa reka nceceke ba giti mujisho batamerera nabi, ariko byari bibi gusa.
Kanda hano umusubize

king - 5/07/2017 saa 15:39

Sentore turemeranya nawe yenda yise igitaramo umwanda ariko niyo avugako byarico ntiyarikuba akosheje nuko twe tutarwana ntimwibuka DIAMOND Akubitwa kubera ubwiyemezi yakerewe gusa bahemukiye abantu
Kanda hano umusubize

advisor - 5/07/2017 saa 14:02

Ntabwo nitabiriye icyo gitaramo, ariko ubanza ntarahombye! 1- Pictures z'abakobwa bambaye ubusa nabonye ntabwo zihesha agaciro umunyarwandakazi. 2- Sentore afite ukuri, gusa abanyamakuru bavuga ko ngo atavuze iby'izindi events bisubireho, batazanatubwira ko ni Burayi bibayo!!! Wenda ubutaha yakoresha imvugo zisobanutse 3- aba banyamakuru ntabwo bari professional. Baravugira abateguye event, baruma bagahuha, wagira ko bafite indi mission. Mugerageze gufasha abanyarwanda ntaho mubogamiye, cyangwa muvuge mu izina ryanyu, bititiriwe itangazamakuru. 4- Ndagaya abantu bakwirakwiza ziriya pictures, niba barashimye bijyanire, Nat so no dukuramo kabisa.
Kanda hano umusubize

safi - 5/07/2017 saa 13:48

uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe!sound was too bad!!@!!cg abo banyamakuru nibo...ko numva babigize intambara hhhh.
Kanda hano umusubize

fabrice - 5/07/2017 saa 13:19

Nanjye rwose abateguye kiriya gitaramo nta bunyangamugayo bashizemo ni gute wambwira ukuntu abantu bashobora gutegereza amasaha agera ku 7 babuze ibyo baje kureba. bamwe twagezaho turivumbura turataha amafaranga yacu apfa ubusa. Guys mugomba kubahiriza right z'abantu ntabwo twari twabaye abarozi ngo turare ijoro hamwe n'abana twari twagendanye bakadusinziriraho.
Kanda hano umusubize

nsengiyumva Jean Baptiste - 5/07/2017 saa 13:12

Nanjye uko nabibonye byari bibi rwose. Dj pius wagira yari kuririmbira mukibindi nacyo kitahuye numubumbyi. Sentore avuze ukuri. Ahubwo se bariya banyamakuru bihaye kumwamagana bigeze Bo bakora analyse kuri sonolisation ngo bumve. Mukore ibintu bifite value rwose
Kanda hano umusubize

Mugabe - 5/07/2017 saa 12:58

it was a piece of shit Sentore is right, mujye mureka gufana kubera wenda inyungu mufitemo ntazi, nkumunyamakuru ubishyikira mpita mbona ikibyihishe nyuma ntiriwe nkora research.
Kanda hano umusubize

rurangwa - 5/07/2017 saa 12:43

royal tv turayishimira kwerekana igitaramo live ark byagenze nabi80%ntampamvu..yokutabinenga...natwe tutarabahanzi twaribinenze luck wowë nikiraka waruriho ntampamvu utavugira .abateguye bikosore abanyarwa turasobanutse bajye bajya kubeshya abakiri nyuma mwiterambere
Kanda hano umusubize

patrick - 5/07/2017 saa 11:47

ariko luck man ubanza washakaga kwivugira gusaaaa wowe urahakana ko ibintu bitagenze nabi koko??? nonese niba sentore avuze ibitaragenze neza urababzwa niki koko jye narimpari rwose ibintu byagenze nabi cyane kandi kunenga nogushima numuco wabanyarwanda kandi turemeranya na sentore
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 5/07/2017 saa 11:43

yaaaaaaaaaaaaaaaaaa mbega ibintu byari bibishye, mbega amafaranga yapfuye ubusa twishyuye ngo turareba cd, mbega ijoro twaraye bavandimwe ngo dutegereje abahanzi kweli biriya ni ibintu...... apuu Sentore avuze ukuri rwose ntibakaze gukinira kumafaranga yabanyarwanda Twese twarumiwe musirikirize micro mwumve akababaro abantu batahanye
Kanda hano umusubize

Sebyatsi - 6/07/2017 saa 06:43

Muri iki gihugu nta muntu ujya yemera ko ibintu byagenze nabi.Nyamara udakosa ni udakora.Nibyo koko iriya fiesta yabayemo dechets nyinshi...kubyemera ni intambwe kugirango bikosorwe.Kubihakana bivugako nubutaha bizagenda kuriya.Ninkuwafashe icyemezo cyo gushyira wa musaraba wa toa ku mazu atagira umubare ubu akaba ari kutugwa hejuru tudashobora no kuyasana kandi atarigeze anatekereza uko bizatugendekera nitumara kubura aho dutaha n abana bacu...muti ibi nabyo si bibi...
Kanda hano umusubize

X - 5/07/2017 saa 11:36

Hahaha Nonese bariya banyamakuru nibo bateguye kiriya gitaramo? Kuki ari bo bafashe iya mbere gusubizanya na Sentore? Aho harimo aka-deal tu!
Kanda hano umusubize

Matabaro - 6/07/2017 saa 15:13

Buriya bariyemo akantu kuko ubundi bo bagombye nokuba barabivuze mbere yuko undi abivuga.Mbese kuri bo byose byagenze neza. Barabaguriye sha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X