Monaco cosmetics

Umudepite muri Tanzaniya afunzwe azira kuvuguruza Perezida Magufuli

Umudepite w’umugore Halima Mdee yatawe muri yombi ku bwo kuvuguruza icyemezo cya perezida Magufuli ku kubuza abana batwaye mu mashuri kongera kuyasubiramo.

Kubw’icyemezo perezida wa Tanzania Magufuli yafashe agira ati; abana abatwaye inda bakiri mu mashuri ntibazajya bongera kwemererwa gusubira mu mashuri nyuma yo kuzibyara, ibi byatumye Madame Depite Halima Mdee avuguruzanya ubukana perezida Magufuli, bityo ahita afatirwa icyemezo cyo gutabwa muri yombi akaba afunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ibi kandi byategetswe na komiseri mukuru mu mujyi wa Dar es salaam Ally Hapi yategetse ko Halima Mdee agomba gufungwa kubwo gukoresha amagambo mabi gutuka perezida Magufuli, kubijyanye n’icyemezo cyabashwe ku burezi.

Depite Halima Mdee ashinjwa kuba yaravuze ko perezida atariwe amateko yose agarukiraho ahubwo ko Tanzania iyoborwa n’itegeko ry’amasezerano mpuzamahanga ryo kuwa 1948 rirengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

JPEG - 28.3 kb
Depite Halima Mdee wafunzwe azira kuvuguruza Perezida Magufuli

Halima Mdee ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Chadema ritavuga rumwe na Leta ,yavuze ko ibyo Perezida Magufuli yatangaje bikwiye Kurwanywa n’abaturage bivuye inyuma.

Imiryango itegamiye kuri leta ya Tanzania na sosiyete sivile zavuze ko iryo tegeko ritagomba kwemerwa habe na gato ,leta ifata icyemezo cyo gufunga iyo miryango.

JPEG - 28.3 kb
Perezida Magufuli uherutse gutangaza ko nta mwana w’umukobwa wabyaye uzongera kwemererwa gusubira ku ishuri

Iyi miryango yakomeje itangaza ko abana batagomba kwamburwa uburenganzira bwabo bwo kwiga kuko ngo kuba barabyaye ibyo bitatuma bamburwa uburenganzira bwabo bwo kwiga . Ino miryango kandi itegamiye kuri Leta ya Tanzania irasaba Imiryango mikuru y’Afurika ishinzwe kwita no kurengera uburenganzire bw’umwana w’umunyafurika ko yagira icyo ikora bityo abana b’abanyatanzania ntibamburwe uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jonh aimable - 15/07/2017 saa 05:50

Ndumva mupinga magufuri ariko ntimuzi kuvuka utazi ahukomoka warabyawe numuntu yarigiraga inkumi igezweho kwishuri akigirindaya kuwabonye yatwara inda akabura uwayishyiraho ubwo iyo muvuga into mushyigikira amafuti murantangaza nawese uzatembere abakobwa baharanira kwiyambika ubusa haba kwishuri mumayira mwaragiza muti umusaza mtareba kure muzegere abantu twavutse muri buriya buryo tuzabasobanurira ububabare duhura nabwo wabaza nyoko atiso nuriya gute mumibereho yabantu ugomba kuvuka ukarerwa nabantu babiri ariko utangira kwita sokuru so nyokuru at I nimama
Kanda hano umusubize

Petra - 7/07/2017 saa 04:27

Ariko ubundi abafite inararibonye muri Politike mutubwire. Mu gihe Umuyobozi mukuru avuze ibintu bihabanye nukuri, ni itegeko ko abamwungirijeko bakoma amashyi bagashyigikira ibyo avuze cg icyo gihe ushobora kumwereka ko yibeshye ugakoresha ubunararibonye bwawe cg expertise ufite ukamwereka ukuri? Nkunda kumva abantu bitotomba ku byemezo bimwe biba bigayitse ariko ukumva ngo "Ntacyo twahindura, none se ko byategetswe na Minister kanaka, Meya, afande etc.." Eg. Hashize iminssi myinshi abaturage bijujutira kuba barabujijwe kwihingira utujumba ko aribyo byabateye inzara, wabaza agronome icyo abivugaho, akavuga ngo ntacyo yahindura kuko gahunda yibigori ni umuhigo w'Akarere? Wabaza Meya, ati ni Umuhigo wa Minagri. Finaly ukumva bose baremera ukuri ariko ntacyo bahinduraho. Eg.2 Iriya transport yo mu mugi wa Kigali, abayobozi bo hasi bose bemera ko trasnport yo mugi rwose yangiritse aho umuntu amara amasaha hafi 3 (kuva Nyabugogo ujya nka Kanombe) ariko byabaye agatereranzamba. Conclusion: Ese biremewe ko uvuguraza cg ugira inama umuyobozi mukuru ku cyemezo yafashe? ( Nka Minister, Afande mukuru, Perezida, etc) Niba byemewe, bikorwa gute?
Kanda hano umusubize

jean claude - 10/07/2017 saa 19:49

urigira inama ukibaz nikuberik yashinze iryotegeko?
Kanda hano umusubize

Ndayishimye Francois - 7/07/2017 saa 01:07

Birantangaje Kumva Igihugu Nkatanzania Igikurikirana Umumama Utanze Igitekerezo Kiza Kuriya. Ubwose Arumwana Waperezida Utwaye Inda Byagenda Gute? Uwo Mumama Arekurwe Rwose Ntakosa Yakoze. Erega Umukuru Wigihugu Tugomba Kumubaha, Ark Ntanone Nta Kadutegeke Ibibi Ngonabwo Tubyemere. Ceca La Democrasi.
Kanda hano umusubize

Niyomugabo Elisa - 6/07/2017 saa 10:25

Niyomugabo Elisa Nibyokoko Abana Ntibagomba Kwamburwa Uburenganzira Bwabo Ahubwo Umuryango shinzwe Uburezibwumwana Nya Frica Ibikore Mumagurumashya Umwana Wumutanzaniya Yaba Arimo Arabura Ejohe Hazaza Heza
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 6/07/2017 saa 09:06

Uwo yarizize kuko nyine ntazi ikimuhatse, hhhhh! Ariko uyu musaza nawe najyaga mwizera none ibyemezo bye ndabona bimwe ari bizarre: kubyara se byabuza umwana kongera kwiga koko? Africa waragowe kweli.
Kanda hano umusubize

- 6/07/2017 saa 07:06

Mwiriweneza Nitwa Juvenal Nyakubahwa Perezida Magufuri Iryotegeko Rikumira Kobakobwa Babyaye Batasubira Mw'ishuli, Njyendumva N'uwabayanga Tanzania Ntabwo Yarishyiraho, Ubwose Uramva Nkumwana Ahuye Numusore Akamufata Kungufu Agatwara Inda Urumva Tabarenganye, Naho Uwomudepite Arebakuru Akunda Igihugucye Nibamurekure Yavuze Ukuri. Murakoze!!
Kanda hano umusubize

Michel - 6/07/2017 saa 04:03

Ndakeka ko H.E.Magufuri ari kwibwira ko afite ubunararibonye mu kuyobora n'ubutegetsi ku buryo ibintu byose abifite mu higanza bye akabikora uko abyumva. ikigaragara nuko ahubwo ari umunyagitugu kirenze ukwemera kuko iyo aza kuba umuyobozi mwiza, yari kwitwara nka M7, cg Tambeki kuko bihanganira ababavuguruza mu ruhame. Gufunga Depite amuziza kuba yavugiye abana ni agahoma munwa karenze ukwemera. Abanyatanzania bazamubaze ikintu kimwe: ese ari umukobwa wa magufuri watwaye inda akiri kwiga mu Bushinwa,USA, cg Toronto, yamukura mu ishuri ngo nuko yasambanye? Ese kuki atashatse gufatira ibihano abatera abana/abanyeshuri inda ngo bajye babahigira kutababura maze nibasanga ari abakozi ba leta babirukane kukazi aho guhohotera abakobwa baba banashukashutswe nabafite amafaranga? icyemezo cyiza yari gufata cyari icyo gufasha abo bana b abakobwa gukomeza kwiga no kurushaho kwimenya bakigishwa cyane ibijyanye no kwihesha agaciro badatanga amatunda yabo imbura gihe no mungihe Mission Yabajyanye itari yagerwaho. kubigisha kwifata, kwikunda aho gukunda abagabo, ngibyo ibyo yari akwiye kubafasha. naho ibindi byo ni Igitugu ategekesha abyita ubuhanga. Doctorat si yo iyobora neza igihugu, impano niyo iyobora neza nkuko SALOMO YABIGENJE ABIHAWE N UWITEKA
Kanda hano umusubize

patric - 5/07/2017 saa 19:02

Yewe, ntibyoroshe. Habe. Numb, turaharanira, uburenganzira bwukobwa abandi. E Bati, ashwi,
Kanda hano umusubize

patric - 5/07/2017 saa 19:02

Yewe, ntibyoroshe. Habe. Numb, turaharanira, uburenganzira bwukobwa abandi. E Bati, ashwi,
Kanda hano umusubize

UMUTONI - 5/07/2017 saa 15:56

Ni koko,muragaragaye
Kanda hano umusubize

jean claude - 10/07/2017 saa 19:51

nindanje pe!
Kanda hano umusubize

ineza gisa - 5/07/2017 saa 14:48

njyendumva arukubahohotera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X