Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Niyorick yigaramye ibyo kuba mu rukundo na Knowless

Umuhanzi nyarwanda Niyorick w’imyaka 26 y’amavuko ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Record, ngo yaba yamaze kubona uwo bitegura kurushinga. Muri iyi week-end nibwo hatangiye kugaragara amakuru avuga ko Niyorick yaba agiye gukora ubukwe nu mukobwa witwa Diane Allison,uzwi cyane ku izina rya Knowles.

JPEG - 32.2 kb
Uyu niwe Diane Allison uzwi nka Knowless byavugwaga ko agiye kurushinga na Niyorick


Diane Allison Knowles,ukomoka mu karere ka Huye mu mujyi wa Huye ngo yishimira cyane kuba ari mu rukundo na Niyorick, ngo dore ko uy’ukobwa ari numwe mubafana b’inkoramutima bahafi cyane buy’umuhanzi Niyorick, uyu Diane Knowles akaba ari nawe wafunguye itsinda ry’Abarinzi rizwi nk’itsinda rihagarariye ibikorwa bya Niyorick,bityo rero n’abafana ba Niyorick bitwa Abarinzi, Diane Knowles akaba ariwe mukuru wiritsinda ( presidante).

Umuhanzi Niyorick ubwo yaganiraga na Imirasire yayitangarije ko aya makuru atari ukuri kuko ngo atari mu rukundo na Diane Knowles ahubwo ko bahujwe cyane nuko Diane Knowles ariwe uhagarariye itsinda ry’abafana be.

Abajijwe niba Diane Knowles amubwiye ko amukunda yabyemera?
Yagize ati: “abimbwiye nabyemera kuko atari umukobwa mubi ahubwo ari umukobwa ujyanye n’igihe isi igezemo”.

Abajijwe kubijyanye no kurushinga avuga ko ibyo bintu ataranabikereza yewe ko ataranaryama ngo abirote.

Ubusanzwe Niyorick ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane mu ndirimbo nka Urutoki,Nimero,Uramfite na Uranyuzuza ndetse yagiye anakorana n’ibyampamare mu muziki nyarwanda nka Dj.Pius,Jay polly,Rider Man,Amag-Theblack, uncle Austin n’a bandi.

JPEG - 44.9 kb
Umuhanzi Nyarwanda Niyorick

Niyorick mu gihe kiri imbere avuga ko yitegura gusohora Album 3 icyarimwe, harimo ebyiri(2) z’indirimbo zisanzwe ndetse n’indi imwe(1) y’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ,gusa akaba ataratangaza igihe azazisohorera, yakomeje avuga ko ibindi ashaka gukora cyane ari ugukorana n’abandi bahanzi ngo kuko ngo izo afite wenyine zihagije.

Niyorick yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa 10 ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Abe ariho nibera’ yakozwe na producer Rick-Rick, Uyu musore akaba yarize amashuri abanza n’ayisumbuye, aho icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye(0’level) yacyize muri Ecole secondaire de Mushi, naho icyiciro cya kabiri(A’level) akaba yarize muri Apape Gikondo, mu ishami ry’amateka,ubukungu, n’ubumenyi bw’isi (HEG).

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Manirabona Aphrodis - 10/07/2017 saa 06:29

Yewe ndatangaye cyane! bazagir'urugo rwiza
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 13:23

hhhhhhhh no comment!!!!!!!! kuko ntibyavamo 2.
Kanda hano umusubize

tity2015 - 5/07/2017 saa 16:55

Du N.importe quoi.
Kanda hano umusubize

Patrick - 5/07/2017 saa 14:35

reka reka nubundi ntubyari bijyanye
Kanda hano umusubize

denyse - 7/07/2017 saa 05:53

hhhhh wp kbs Diane numwana ntibijyanye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X