Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Social Mula yongeye kuvuga ku by’umwanya yabonye muri Guma Guma anakomoza kuri Active na Danny Nanone yanikiye

Umuhanzi Social Mula umaze kugera kure mu muziki Nyarwanda,nyuma yo kuva mu irushanwa rya PGGSS& yegukanye umwanya wa karindwi arashimangira ko yawishimiye ndetse anavuga ko bagenzi be yanikiye kandi bamenyereye irushanwa akibubaha.


Aganira na Imirasire.com,uyu musore yavuze ko kuba yagize amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa nabwo ari ikimenyetso cy’aho umuziki we ugeze,ariko kandi nanone ntibikuyeho ko akomeje gukora cyane.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze iminsi atumvikana nyuma y’uko iri rushanwa rirangiye,aho yashimangiye ko ubu afite gahunda yo gukora indirimbo zitandukanye zikoretse neza mu rwego rwo kurushaho kwegera abafana be.

Uretse ibi kandi,uyu muhanzi ari mu myiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu mpera z’iki cyumweru mu bikorwa bitandukanye aho ateganya no kuzavayo akoranye indirimbo n’umwe mu bahanzi bazwi muri iki gihugu ariko yirinze gutangaza izina rye.

Social Mula agarutse kuri Guma Guma , mu gihe yari ayinjiyemo bwa mbere asanzemo abandi bahanzi barimenyereye nyamara muri abo Active na Danny Nanone yabakubise inshuro kuko baje inyuma ye.

Icyakora avuga ko atabirataho kuko n’ubwo yabarushije akibubaha nk’abarimutanzemo yewe ngo nta ntera ihambaye yabasizeho kuko urebye ngo bagiye barushanwaho ibice bitari byinshi.

Social Mula azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nizamuhesheje amahirwe yo kwinjira muri Guma Guma.Aha twavuga nka;Abanyakigali,Umuturanyi,Amahitamo n’izindi zitandukanye.

Kuriwe ngo yumva umuziki ari impano yahawe n’Imana bityo ngo ntazayireka kuva akiwushoboye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nayigizente donati - 8/07/2017 saa 02:23

Shyiramimbaraga mwanawacu tukunyumatwese nabanyarwandabose
Kanda hano umusubize

Ntirenganya Martin - 6/07/2017 saa 16:32

Nakomerezaho tumurinyuma.
Kanda hano umusubize

- 8/07/2017 saa 10:21

ijyanaye ntagoibyinitese mubantubenshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X