Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Leta irakora iki nyuma yuko Dr Frank Habineza abwiwe ko agomba kuba Perezida w’ingagi

Dr Frank Habineza, wujuje ibisabwa ngo yiyamamarize umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka yikomye bikomeye uwamututse ko asa n’ingagi ndetse akanongeraho ko akwiriye kuba Perezida wazo.
Ibi byatumye Habineza asaba Leta y’u Rwanda ko yagira icyo ikora kuri ubwo butumwa bw’uje amacakubiri maze akarenganurwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo uwitwa Chantal Rauch yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook, akavuga ko Dr Frank Habineza akwiye kuba Perezida w’Ingagi ndetse anongeraho ko asa nayo.

Chantal Rauch yari yanditse amagambo agira ati “Njyewe rwose namufata akaba Perezida wa za Gorilla (ingagi), zacu zo muri Pariki. Erega nazo zikeneye umuntu usa nk’uriya.”

Frank Habineza akimara kubona aya magambo yari amaze kumuvugwaho ntabwo yabyakiriye neza kuko nawe yahise akoresha urubuga rwe rwa Twitter avuga ko aya magambo yuzuye amacakubiri anasaba ko Leta yabikurikirana mu maguru mashya.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda kureba ubu butumwa bw’amacakubiri bwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi ko zicyeneye Perezida.”

Mu magambo Habineza yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragazaga ko yizeye neza ko Leta y’u Rwanda izabikurikirana maze kandi agahabwa ubutabera.

Dr.Habineza yatanzwe n’ishyaka Democratic Green Party, kugira ngo ahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka, akaba yarasohotse ku rutonde rwagateganyo rwasohowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manirafasha orivier - 14/07/2017 saa 08:36

banyarwanda banyarwandakazi mwiheshe agaciro ntimukarebe amasurara ngomureme umuntu icyaricyo ibyo twarabisezereye umomukobwa Niba arinumugore ntekerezako ntamuco agira akwiye guhabwaindangagaciro ashobora kuba yarakuriye hanze
Kanda hano umusubize

akezaaleg - 8/07/2017 saa 20:28

uwo habineza nta politics azi asaba leta cyangwa ubutabera a guy like this a guy without patience and tolerance would make an evil president , green party uko byumva ni shyaka ry'ibidukikije olala! ingangi ziri mu bidukikije
Kanda hano umusubize

MALINGO RICHARD - 8/07/2017 saa 15:48

Abanyarwanda tuvugishe ukuri , sinanze ko HABINEZA aba President ariko ntabwo arikurwego rwo kutuyobora nuzamutora azaba akiri hasi ngereranije naho tugeze , Paul Kagame ari murundi rwego kuko bishoboka nisi yayiyobora kabisa, Habineza naba aretse ahubwo akomeze amasomo yimiyoborere igihe nikigera tukabona ko abikwiye tuzamuha akazi. Thanks.
Kanda hano umusubize

Isaa - 8/07/2017 saa 09:31

ariko Dr Franc ibyo koko bibaye intambamyi nawe waba uri nkatwe twese .ubu se twebwe abatwise inyenzi ntitubana?twahise se tuba inyenzi koko?hoya hoya ibyo birego ninkibyabana.gusa narose HE KAGAME PAUL tumutora 100% uretse ko aribyo nishakira erega mujye mureba kure
Kanda hano umusubize

Anco J Anco J - 8/07/2017 saa 03:15

Erega kumbuga nkoranya mbaga havagirwa byishi ibibi nibyiza Mr Frank Va kubakwita ingagi none kuvuga ko usa nkayo bigutwaye iki? jye mbona ntanimpamvu yoguta igihe ngo uragana inkiko uwo muntu arashaka kugutesha abari gukukugutora nawe nka Dr wakarebye kure ntuzanemo Leta kandi nuwo muturuge ukamwima amatwi komeza kwiyamamaza ugaragaze ibikorwa kuko birivugira va mubyujinya kuba President ntibyoroshye erega iyo ni teste yambere uzagenda uhura nizindi zirenze kukwita ingagi
Kanda hano umusubize

gruec - 7/07/2017 saa 15:03

Dr uwo n'umusogongero, kandi simbona aho bagututse kuko uritoza, icyo bazagutorera nicyo uzaba. "NTAWANGA IZINA RIBI ITIHAMAGARA"
Kanda hano umusubize

mahwi - 7/07/2017 saa 12:03

Habineza iyo rugondihene iramugaraguye. Haruguru mwabajije ikibazo, ariko ndabona ntacyo izakore.
Kanda hano umusubize

tity2015 - 7/07/2017 saa 09:53

Yeah Ingagi nyine dufitanye isano. Ingagi zifite genes zisa ni iz.umuntu ;zifite Rhesus humain, none se nkeka ko yatsindwa ndakurahiye. We (Ingagi. ....umuntu )all animals.... Mr President ihangane wiyayamamaze utazata igihe, ukanatakaza amafrws ;ahubwo komeza icyizere ukore ibijya mbere. Gusa uyu mu Dame nibaza niba nawe afite uburere !!!!!birababaje . Courage Mr le Candidat
Kanda hano umusubize

Kagabo - 7/07/2017 saa 06:56

Abahezanguni baba mu moko yose.Ntabwo Frank Habineza yakagombye kubitaho igihe.Niba arakazwa ko bamwise perezida w'ingagi byazagenda bite atowe kuba perezida ko abatavuga rumwe nawe bazamuzubaza! Iyo wiyemeje kuba umuntu ukomeye wemere no kwihanganira ibyo bazakuvugaho ibyo aribyo byose.
Kanda hano umusubize

Mbago - 8/07/2017 saa 09:55

Kuki babivuga kuri Frank gusa?
Kanda hano umusubize

Bobo - 7/07/2017 saa 06:49

Ubwo waba udata igihe koko?
Kanda hano umusubize

Rwakagara - 7/07/2017 saa 05:30

Abarimo kuvuga ngo Frank ntakwiriye kwiyambaza Leta muri iki kibazo ndumva batari mu kuri. Impamvu ni uko ibyo uriya mugore yavugiye kuri Facebook ni "amacakubiri" arimo ingengabitekerezo ya genocide. umuntu wese ugaragaweho iyo ngengabitekerezo Leta iba igomba kumukurikirana akabibazwa ntabwo aringombwa ko bijya guca mu nkiko.
Kanda hano umusubize

Mutumwinka - 8/07/2017 saa 11:24

ngo ingenga bitekerezo ya genocide ? nibyo se buriya? bazadusobanurire gutandukanya ingengabitekerezo gusa ni ingenga bitekerezo ya genocide niba bidatandukanye . mubuzima abantu bavuga amagambo ababaza babaho ariko niba atangiye guteshwa umutwe nuriya ubwo abaye president ko ashobora kuzagira opposition kandi amagambo ya opposition ndakeka ntanarimwe yavuga neza uruhande bahanganye. wowe komeza inzira watangiye wicika intege .wana sanga ari umusazi ukoresha facebook.usanze ari umusazi se wa mugira gute? ndakeka abasazi batanabafunga hari?
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 7/07/2017 saa 05:06

Arikosekoko uyumukandida nareke kuvuga retayu Rwanda nagane inkiko ntabyacitse, ubwo abashaka kugaragariza babandi banga Urwanda babone ahobahera bavugakobyacitse urumuntunkabandi igihugucyacu ntikibera.fata umwanyawawe ujye kubashinzwe ubutabera uvekumbuga nkoranyambaga sekonumvise ko atuye mubufransa wazagiye kumuregayo haribyinshidukeneye kwitezimbere tukavamubukene kandi dukeneye numutekano dufite uwaduhaye perezida wacu Paul kagame nabobafatanyije imbaraga bazihawen'IMANA yacu mugire amahoro yayo itekaryose.
Kanda hano umusubize

gffff - 9/07/2017 saa 03:42

Ariko nawe woroshye mu mutwe!
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 04:59

Ibyaha by'ingengabitekerezo nkibi n'ibyaha nshinjabyaha niyo mpamvu Habineza afite ishingiro kuba yavugako leta ifite kugira icyo ikora kuko byakorewe kuka rubanda. Gusa wa munyamakuru wee iyo title ntisa ninkuru wanditse kuko umuntu agisoma title yagirango ninkuru isesenguye naho ninkuru ishaje. Murakoze!!!
Kanda hano umusubize

Emme - 7/07/2017 saa 04:50

Habineza nakugira inama yogurwara ikirego mubo bireba naho kuvuga Ngo lata ihaguruke urumva Ko leta yahaguruka ngonuko bagututse, icyo ntabwo kireba leta kireba ubutabera.
Kanda hano umusubize

kagome - 7/07/2017 saa 03:48

mbese nkuyu mukecuru murabona adasazanye ubugome nambere abameze gutya nibo bakoraga genocide nuyuyakora pe abonye uko ayikora.uretseko washaje ntacyo uzakora uretse umutima wawe uzaturika tukakumanura ikuzimu
Kanda hano umusubize

venuste - 7/07/2017 saa 02:25

Ubwo c abanabe yabatoje ibingana iki? ahaa God is answer
Kanda hano umusubize

simon kabene - 6/07/2017 saa 23:37

Ikirego gitangwa murukiko, ntigitangwa kuri twinter
Kanda hano umusubize

juru - 21/07/2017 saa 08:43

ukoresha ikoranabuhanga utarizi.
Kanda hano umusubize

juru - 21/07/2017 saa 08:47

ukoresha ikoranabuhanga utarizi.
Kanda hano umusubize

likelemba - 6/07/2017 saa 21:13

Birababaje, abazungu bati turi monkey, none nawe ati gorilla
Kanda hano umusubize

likelemba - 6/07/2017 saa 21:12

Birababaje, abazungu bati turi monkey, none nawe ati gorilla
Kanda hano umusubize

kaje - 6/07/2017 saa 19:29

ariko c umuntu utihanganira umuntu umwe wamututse ubwo we yaba presint w igihugu ate agomba kumenya ko muri politike bibaho naho Leta yo ntabwo ariyo yatumye uriya mudame ahubwo Franc natange ikirego mu nkiko
Kanda hano umusubize

Gahinda - 6/07/2017 saa 19:11

Ikinyabupfura nyarwanda cyararangiye peeeee,umubyeyi wimyaka 60??niko yarezwe? ariko ngo uburere buruta ubuvuke ,iyo mico yabanyamahango turayamaganye. ejobundi ntazabura uwo yita. IKIGARASHA,AMAZIRANTOKI.GASIA nibindi nakumiro!!!
Kanda hano umusubize

Majoro daniel - 6/07/2017 saa 17:16

uwo muntu ibyo yakoze nabwo byumvikana akwiye kwiga ikinyabupfura pe.murakoze imana ibarinde.
Kanda hano umusubize

Castro - 6/07/2017 saa 16:55

Uyu watutse habineza azage mu itorero ry'igihugu bamwigishe indangagaciro zumunyarwanda
Kanda hano umusubize

Jean Marie Vianney Mr. V-day Lee - 6/07/2017 saa 16:48

Nakamaramaza
Kanda hano umusubize

Jean Marie Vianney Mr. V-day Lee - 6/07/2017 saa 16:48

uwo mugor wikimangare akwiy kwicwa vyo vyomubera
Kanda hano umusubize

joker - 6/07/2017 saa 16:16

Ariko nkuyu ntiyigaragaje ingengabitekerezo yaramwokamye nibwirako ubutabera bumukurikirana kuko ibyo yanditse bimurimo Nzabandora
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana felecie - 6/07/2017 saa 13:56

uwomukandida arenganurwerwose ibyo uwo chantali yavuze ntibikwiye ndetse anahanwe abantu bage babanza batekereze icyo bagiyekuvuga rwose nakarenanepe.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 6/07/2017 saa 11:45

Nubwo nta muntu ushyira mu gaciro ushobora gushyigikira ariya magambo yanditswe kuri Frank Habineza, nawe ntakwiye kubifata nk'aho inka zaciwe amabere. Biriya ni ugutukana nk'ibindi bitutsi byose kandi iyo umuntu atutswe, n'ubwo yaba kandida nka Habineza, akaba yumva adashobora kubyihanganira, agana ubutabera kandi iyo ibimenyetso bihari ararenganurwa. Nareke rero kwigira akari aha kajya he, akurikirane ikirego cye, Avocat nawe amuryeho macye hanyuma ibintu bikurikiranwe ariko areke kwibwira ko Leta igomba guhaguruka igahagarara kubera ko yatutswe. Ndi uyu mugabo ariko nabyihorera, nkabisuzugura ntibindangaze kuko kwitwa ko usa n'ingagi udasa nayo nta kibazo byagombye gutera. Keretse niba yumva kujya mu nkiko akaba ariho atangirira kwiyamamaza hari icyo bizamumarira...
Kanda hano umusubize

c - 6/07/2017 saa 11:13

Uwo Chantal w'imyaka hafi 60 (utuye muri France) uwambwira uburere aha abana be 2 ?
Kanda hano umusubize

alpha - 6/07/2017 saa 10:43

Ariko se umunyapolitiki yigira nki injiji?none se leta avuga ni iyihe? Ntabwo se aziko iyo urenganyijwe utanga ikirego? Tanga ikirego maze urebe ko ubutabera butakurenganura. Maze ureke kwitiranya ibintu. Leta se ijemo gute?
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 02:28

ubuse wowe utaniyehe nuwamututse ngoninjiji wagirango mu bamwamamaza ndabizineza ntamugabo watukana a bagore nikobabaye niyo mpamvu baremwe nyuma yinyamaswa
Kanda hano umusubize

Nyagasaza - 6/07/2017 saa 10:20

Nageze ikibazo cye mu rukiko. Ariko se azarega ageze ryari ko numvise bavuga ngo ubuyobozi burasharira. Guma guma.
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 6/07/2017 saa 08:50

Uyu muntu wanditse ibi nta kinyabupfura agira! Ariko Frank Habineza nawe ntiyumve ko Leta ikurikirana ikirego kitatanzwe. Niwe ukwiriye kurega uyu muntu mu buryo bwihuse akoresheje inzira zemewe kuko ibirego ntibitangirwa kuri twitter.
Kanda hano umusubize

kaka - 7/07/2017 saa 06:51

ndanenga uwamututse cyane kuko uko umuntu asa siwe ubyiha uko dusa nimitere yacu sitwe twihitiramo tubona bitubaho kdi utanabyishimira ubwo aba ahinyura isumbabyose yo yamuremye ariko nkagaya we ushaka gushyira ibintu muri rusange kdi ariwe ari umuntu umwe bafitanye ikibazo biriya njye mbibonako arinko kugirango abone support muri babandi bimitse ibyamasura bajya gutangira gutema abantu Habineza yaretse gusakuza akagana ubutabera iyo ajya kubwira isi ntabutabera murwanda buhaba? he should try to be a good politician thx
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X