Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kicukiro n’aka Rwamagana baravugwaho kugondoza Leta

Bamwe mu baturage bo mu turere nka Kicukiro na Rwamagana bakomeje kugondoza leta y’u Rwanda bayisaba ibidashoboka kandi ngo ntacyo itabakoreye.

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga nyuma yuko bimurwa aho bari batuye bakerekwa aho bubakiwe ho kwimukira banze kuhemera ngo ntibahashaka ,ubwo iki gikorwa cyo kwimura abaturage berekwa aho bubakiwe habayeho imyigaragambyo y’abaturage yo kwanga aho bubakiwe ngo ntibahashaka.

Bamwe muraba baturage bavugaga ko impamvu nyamukuru bangaga kujya aho bubakiwe naLeta ngo nuko ari kure cyane mu mashyamba, abandi mu bemeye kwimuka bategekaga abayobozi kubakuburira , kubaharurira imbere y’umuryango ndetse no kubasukurira mu mazu yabo.

Ibi bigereranywa nuko bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana batishoboye bubakirwa amazu yo kubamo bakayisenyera kubwabo ngo kugirango bazubakirwe ayandi mashya, amakuru dukesha TV1 atugaragariza ko hari nabategeka Leta ngo ibagurire n’intebe zo gushyira munzu kuko ngo ntibaba munzu itagira intebe.

Ibi kandi bije nyuma yuko hari n’abaturage bo muri aka karere bahawe inka bakazifata nabi bityo ntizibone umusaruro uhagije ndetse nabo zigera mu gihe cyo guteka cyangwa se izihaka, bagategeka Leta ko igomba kuzajya ibaha amata y’inyange mu gihe izo bafite zitarabyara kuko ngo ntibashobora kubaho batanywa amata ndetse bikaba byatuma n’abana babo barwa barware bwacye.

Abaturage bo mu Rwanda batuye hirya no hino bavuga ibyo arukurerwa bajeyi ngo kuko ibyo ari uguha umuntu ibiryo ukanabimutamika, abandi bati ibyo ni ubutesi ahubwo bagakwiye gushima Imana kuko hari nababuze aho kurambika umusaya ndetse ko hari nabubuze amashunushunu y’ihene nkaswe amata y’inka.

Bamwe muri aba babaturage kandi bagaruka ku ijambo nyakubahwa perezida Kagame yababwiye ryo kwigira ndetse no gukura amaboko mu mufuka bagakora ngo kuko ibyo ari ugukurura ubunebwe bityo ko abo baturage bavuzwe haruguru ko batagakwiye kumva ko bagomba kurya,kunywa ari uko leta yabafashije.

Ibi kandi byagereranyijwe n’ingoboka yagenewe abasaza bo mu zabukuru bivugwa ko iyo bamaze guhabwa amafaranga y’ingoboka yo kubafasha mu mibereho yabo, ngo bigira mu kabari kwinywera bayamara bagatangira gusebya bamwe mu bayobozi bibanze ko batajya babaha amafaranga nyakubahwa perezida Kagame yabageneye.

Nyakubahwa perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko bikwiye gufasha bamwe mu baturage batishoboye bubakirwa, batangirwa mituelle n’ibindi ariko ko nabo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora gukirango barusheho gutera imbere.

Emmmanuel HABIYAKARE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/07/2017 saa 09:51

ufite umuhehera arituma.
Kanda hano umusubize

- 6/07/2017 saa 17:06

abaturaje barabahe mukira kuberako babarera babyiyi cyane
Kanda hano umusubize

Sengagi - 6/07/2017 saa 16:33

Abaturage bagondoza Leta ? Igihe bahereye batanga utwabo ngo ni imisanzu n imisoro y ikirenga ya buri kanya ko mutigeze mwandika ko Leta igondoza abaturage ?
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana felecie - 6/07/2017 saa 14:22

Abobaturage konumva arabatesira, abongabo nukubima amatwi byabanangombwa bakabahana
Kanda hano umusubize

Kamina - 6/07/2017 saa 11:59

Ntibikwiriye ko abantu bafashwa ubuziraherezo cyane cyane iyo ari abakene ariko bafite ingufu zo gukora. abatanga ubufasha bagombye gushyiraho ibipimo n'isuzuma bakareba niba ufashwa akoresha imfashanyo mu buryo bwo kwigira birambye yaba abikoresha nabi agakurwa ku rutonde rw'abagenerwa bikorwa. Nibitaba ibyo Leta izaba itoza abantu umuco mubi WO guhora bateze ak'imuhana.
Kanda hano umusubize

NDAYISENGA Rachid - 7/07/2017 saa 13:03

Ahongaho ndagushyigikiye Leta ige icunganeza abahawe imfashanyo kobiteza imbere kugirango babone ko hari ahobanjya naho bava.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X