Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Beyonce yaje mu Rwanda asize umusore bakinanye ari umukunzi we

Abenshi mu bakunzi ba Cinema bahano mu Rwanda iyo ubabwiye film zo mu gihugu cya Ghana abenshi bahita bakubita agatima kuri Filme yiswe "Beyonce"yakinwemo n’umukobwa mwiza wanitiriwe iyo filme afatanyije n’umusore bakinanye yitwa Raj

JPEG - 80.2 kb
Akigera ku kibuga yakirijwe indabo

Uyu Beyonce rero ubusanzwe witwa Nadia Buari yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwifatanya n’ Abanyarwanda mu birori byo guhemba abakinnyi ba film Nyarwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2016,icakora ntiyazanye na Raj nkuko abenshi bari babyiteze.

Kuri uyu wa gatanu taliki 7 Nyakanga nibwo hitezwe ibirori bya Rwanda Movies Awards aho hazahembwa abakinnyi bitwaye neza haba mu bakunzwe ndetse na film zagiye zikundwa na benshi.

JPEG - 31.4 kb
Beyonce yavuganye n’itangazamakuru by’akanya gato

Nkuko byatangajwe mbere n’ abategura ibi birori bavuze ko uyu mwaka hazaza Nadia Buari uzwi nka Beyonce ndetse na Van Vicker uzwi nka Raj bose bo mu gihugu cya Ghana dore ko banakinanye muri iyo filim imwe yitwa Beyonce yakunzwe na benshi.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu ku isaha isatira saa tanu z’ ijoro nibwo uyu mukobwa wamamaye muri Cinema Nyafurika yarasesekaye ku kibuga cy’ indege i Kanombe.

Beyonce yaje azanye n’ undi mukinnyi wama film uzwi ku mazina ya Andy Boyo. Raj wari witezwe we kugera ubu ntago araza mu Rwanda dore ko atazanye na bagenzi be.

Mu magambo make bakigera mu Rwanda Nadia Buari uzwi nka Beyonce ndetse na Andy Boyo batangaje ko baje mu Rwanda, bagiye kwiha igihe bakitegereza uko sinema yabo ihagaze ndetse barebe niba hari ibyo bafatanya mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga mu Rwanda.

Beyonce wishimiye kugera mu Rwanda bwa mbere yatangaje ko agiye kureba uko Sinema yo mu Rwanda imeze anarebe icyo yayifasha.

Uyu muhango uzabera mu nyubako igezweho ya Convention Center uretse abakinnyi 20 bazatoranywamo abahembwa haba mu bagabo ndetse no mu bagore hari n’ abandi batumiwe bazaza nk’ abashyitsi.

JPEG - 71.3 kb
Nyuma yo kugera i Kanombe yeretswe imodoka ihamuvana

Nkuko byatangajwe mbere n’ abategura ibi birori bavuze ko uyu mwaka hazaza Nadia Buari uzwi nka Beyonce ndetse na Van Vicker uzwi nka Raj bose bo mu gihugu cya Ghana dore ko banakinanye muri iyo filim imwe yitwa Beyonce yakunzwe na benshi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

denyse - 7/07/2017 saa 06:13

wlcm kuri we kbs turamwishimiye cyn
Kanda hano umusubize

denyse - 7/07/2017 saa 06:13

wlcm kuri we kbs turamwishimiye cyn
Kanda hano umusubize

yankurije fifi - 6/07/2017 saa 09:23

yagize neza kuza ark kuki yasize chr ndavuga raj?ark muyindi film yakinye irenze kd nziza yitwa king is mine congs kuriwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X