Monaco cosmetics

Byatahuwe ko 2Pac yagiraga irondaruhu

Umuraperi 2Pac wamamaye ku isi hose mu bihe byo hambere ariko nyuma akaza kwicwa,yongeye kugarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye ko yagize irondaruhu ubwo yabengaga umuririmbikazi Madona amuziza ko ari umuzungu undi akaba umwirabura.

Ibi byatahuwe ubwo ibaruwa uyu muraperi yandikiye muri gereza ubwo yarafunzwe aho yabwiraga uyu muhanzikazi ko atagishoboye gukundana nawe kuko bishobora kumuhesha ishusho itandukanye n’uwo abantu bari bazi ko ariwe.


Ibaruwa Tupac yandikiye muri gereza abenga Madonna yashyizwe muri cyamunara ku ihahiro ryitwa Gotta Have Rock and Roll aho igurishwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana gusa bikaba byitezwe ko ashobora kurenga kuko indi yanditse yigeze kugurishwa ibihumbi $170.

Umubano wa Madonna na Tupac watangiye muri Werurwe 1993, bahujwe n’umukinnyi wa filime, Rosie Perez, mu Mujyi wa Los Angeles mu birori byitwa Soul Train Music Awards. Ibyo gukundana ntibyatinze kuko nyuma y’undi mwaka umwe ngo urukundo rwabo rwari rwarafashe indi ntera.

Magingo aya, urubanza rw’uwarashe uyu muraperi ntirurasobanuka kuko atigeze amenyekana. Tupac ni umwe mu baraperi bubatse amateka akomeye mu myaka micye yamaze aririmba, yakunzwe cyane mu ndirimbo yagiye akora zirimo ‘California Love’ n’iyitwa ‘Dear Mama’ yahimbiye nyina umubyara na we uherutse gutabaruka.

Tupac Amaru Shakur yamenyekanye cyane ku Isi nk’umwe mu mpirimbanyi mu bakora injyana ya Hip-Hop, izina rye ryabaye ikimenyabose guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarasirwaga mu modoka yari arimo mu ijoro ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X